Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.

Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati "Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi."

Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 57 )

Ukobarikureba amanota yabomuro torokome OLevo

Mukanoheri Rebecca yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndashaka kureba amanota

Tuyishimire eufaraz yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndashaka kureba amanota

Tuyishimire eufaraz yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndashaka kureba amanota

Tuyishimire eufaraz yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndashaka kureba amanota

Tuyishimire eufaraz yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ndashaka kureba amanota

Tuyishimire eufaraz yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ubana wansinze Ababa afite amanota agahe yakuryabodigi

Prince yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Kureba amanota yuyu munyeshuri ayingeneye christine

Ayingeneye christine yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Mwaramutse twairango mutwereke amanota yabanyeshuri bakoze ikizamini cyarta

Dushimimana yves yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

NESA YADUFASHIJE IGAKORA DATABASE YO KUREBERAHO AMANOTA KO KUBINYUZA MURI SDMS MBONA BYATUBANYE IKIBAZO,IMAGINE NK ABANYESHURI NIBA GAHUNDA YO KUJYA KWIGA ARI LE 04.OCT, BIRAGENDA BITE KO IMINSI IBASHIRANYE?

BERCHIMAS yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

mwadufasha kureba amanota byanze muburyo bwose (sms cg internet)

370507olc0192022

SINAYOBYE Trojan yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

kureba amanota muburyo bwose ko byanze mwadufashiki (370507olc0192022)
mudufashe kuko byanze haba kuri sms cg internet

SINAYOBYE Trojan yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka