Dore uburyo buboneye bwo guhindura ibigo ku barimu (Mutation)

Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Nyuma yo kwigisha mu gihe cy’umwaka umwe no kurangiza neza igihe cy’igereragezwa ‘probation period’, umwarimu ubyifuza ashobora gusaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri imbere mu Karere akoreramo cyangwa mu kandi Karere, ubwo busabe bukorwa kandi bugasubizwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘TMIS’ .

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yari mu Karere ka Musanze, atangiza amahugurwa ajyanye no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza.

Ubwo yasubizaga ibibazo bamubazaga, yagarutse ku kibazo cy’umubare munini w’abarimu basaba guhindurirwa ibigo by’amashuri, ibyo bikaba byagira ingaruka ku burezi.

Ati “Umwarimu arasaba guhindurirwa ikigo, byamara gukunda, mu mezi make akumva ikindi kigo nacyo yacyigishamo, agatangira gusaba ko bamuhindurira akakijyamo”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho, mu rwego rwo gufasha abarimu kubona ubwo burenganzira bwo guhindura ikigo, akajya mu kindi nta ngaruka bigize.

Ati “Mutation ni ikibazo turimo gukemura ngo bikorwe neza, ubundi byaba ari byiza umwarimu wifuza kuva mu kigo kimwe ajya mu kindi, ariko bigakorwa mu buryo busobanutse kandi bufasha inyungu z’uburezi”.

Arongera ati “Hari abarimu basaba mutation, atayibona agahitamo gusaba akandi kazi. Ubundi iyo umwarimu asabye akandi kazi yari asanzwe yigisha, ntabwo bikunda. Ubundi byaba byiza ko igihe umwarimu yahawe akazi ko kwigisha mu kigo, agomba kuhamara byibura imyaka itatu”.

Uwo muyobozi yavuze ko ibyo kwimuka bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe, aho hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, bufasha abarimu gusaba kwimurirwa mu kindi kigo bitamugoye.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hashyizwe mu myanya abarimu barenga ibihumbi 30, bivuze ko bitashoboka ko bimukira rimwe kuko bishobora kugira ingaruka ku burezi.

Ati “Twashyizeho abarimu barenga ibihumbi 30 mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bivuga ko hari abarimu benshi basaba mutation kandi ntibishoboka ko bose bayibonera icya rimwe. Iyo gahunda yo gusaba mutation mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagenda habamo n’uburyo buri mwarimu adusobanurira impamvu ashaka kwimuka ku kigo ajya mu kindi, tukareba impamvu, ntabwo bose bakwimukira icya rimwe, tureba ababikeneye cyane kurusha abandi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

MBANJE nshimira service nziza muduha .
igitekerezo nabazaga ESE MUTATION IZATANGIRA RYARI KUYISABA MURI TMIS?

RUKUNDO MARC yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Nyakubahwa REB hari abarimu baba bakeneye mutation ariko bakabura ibaruwa ya burundu kandi bararangize umwaka wigeragezwa kuberako dosiye zisaba iyo baruwa zitinda k’umurenge
Rero mwadushyiriraho uburyo bwikoranabuhanga bwo kujya twisabira iyo baruwa

Murakoze

HATEGEKIMANA Appolinaire yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka