Dore uburyo buboneye bwo guhindura ibigo ku barimu (Mutation)
Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Nyuma yo kwigisha mu gihe cy’umwaka umwe no kurangiza neza igihe cy’igereragezwa ‘probation period’, umwarimu ubyifuza ashobora gusaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri imbere mu Karere akoreramo cyangwa mu kandi Karere, ubwo busabe bukorwa kandi bugasubizwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘TMIS’ .
Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yari mu Karere ka Musanze, atangiza amahugurwa ajyanye no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza.
Ubwo yasubizaga ibibazo bamubazaga, yagarutse ku kibazo cy’umubare munini w’abarimu basaba guhindurirwa ibigo by’amashuri, ibyo bikaba byagira ingaruka ku burezi.
Ati “Umwarimu arasaba guhindurirwa ikigo, byamara gukunda, mu mezi make akumva ikindi kigo nacyo yacyigishamo, agatangira gusaba ko bamuhindurira akakijyamo”.
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho, mu rwego rwo gufasha abarimu kubona ubwo burenganzira bwo guhindura ikigo, akajya mu kindi nta ngaruka bigize.
Ati “Mutation ni ikibazo turimo gukemura ngo bikorwe neza, ubundi byaba ari byiza umwarimu wifuza kuva mu kigo kimwe ajya mu kindi, ariko bigakorwa mu buryo busobanutse kandi bufasha inyungu z’uburezi”.
Arongera ati “Hari abarimu basaba mutation, atayibona agahitamo gusaba akandi kazi. Ubundi iyo umwarimu asabye akandi kazi yari asanzwe yigisha, ntabwo bikunda. Ubundi byaba byiza ko igihe umwarimu yahawe akazi ko kwigisha mu kigo, agomba kuhamara byibura imyaka itatu”.
Uwo muyobozi yavuze ko ibyo kwimuka bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe, aho hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, bufasha abarimu gusaba kwimurirwa mu kindi kigo bitamugoye.
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hashyizwe mu myanya abarimu barenga ibihumbi 30, bivuze ko bitashoboka ko bimukira rimwe kuko bishobora kugira ingaruka ku burezi.
Ati “Twashyizeho abarimu barenga ibihumbi 30 mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bivuga ko hari abarimu benshi basaba mutation kandi ntibishoboka ko bose bayibonera icya rimwe. Iyo gahunda yo gusaba mutation mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagenda habamo n’uburyo buri mwarimu adusobanurira impamvu ashaka kwimuka ku kigo ajya mu kindi, tukareba impamvu, ntabwo bose bakwimukira icya rimwe, tureba ababikeneye cyane kurusha abandi”.
Ohereza igitekerezo
|
Murahoneza,igitekerezo cyange nagira ngo mutuvuganire kucyibazo cya mutation,nkajye mfite Ingo ebyiri kd ndavunika cyane nkaba ntanicyindi cyintu natekereza gukora kubera ko amafaranga umuntu abona nge nyamarira mumatike njya gusura umuryango, nonerero icyo nabisabiraga nukutuvuganira muri 2025 bakadufasha . Murakoze
Muraho neza banyakubahwa? Rwose nimudufashe ku kijyanye na imitation. Nge ndi umukobwa, mbana n’umuvandimwe wange, amaze igihe kugera mu myaka itatu
arwaye ninge ngenyine umufasha. Buri weekend ajya I Kigali kwivuza Kandi nge nkorera Ngororero hejuru mu misozi. Umushahara urangirira mu matike. Nimuce inkoni azamba mumfashe pe! Ubu ndakomerewe. Iterambere ryanjye riri mukangaratete. Mbashimiye uko mwakiriye ikifuzo cyange.
Murakoze. Nkuko bagenzibange bakomeje kubisa ni mudufashe Ababyeyi tuba kureyimiryango tworoherezwe.nkanjye mfite ingo3 umugabo akorera Nyagatare nkakorera kamonyi twese twataye urugo mfite abana bato ngendana Bayobozi mudufashe Ababyeyi turaremerewe
Muraho banyakubahwa
Rwose muzatuvuganire kubijyanye na mutation y’abarezi 2024 bazace inkoni izamba batworohereze dore umuryango yaratatanye,nta terambere,abakagiye inama bahora mungendo zo gusurana abana bo ntabutere mbese ni ibibazo pe
Mwiriwe neza,
Mutuvuganire mutation za 2024 bazorohereze abubatse kuko gukorere kure y,’ingo bihungabanya ubusugire bw’ingo, cyane cyane bafashe abamama basiga abana kuko uburere bw’abana batarikumwe n’abamama nikibazo.
Ufite ibaruwa ya burundu wese ar’umudamu azitabweho.
Murakoze.
Rwose mutuvuganire mutation za 2024 bazorohereze abantu bubatse kuko uburere bw’abana burabura ugasanga n’amafaranga dukorera ntaterambere atugezaho bitewe no guhora mungendo,gutunga Ingo nyinshi(umuryango uratatana).
Bazadufashe ufite ibaruwa ya burundu wese wubatse bazamwumve cyane cyane abadamu.
Harigihe umuntu aza mukazi avuye muntara akaza muyindi asize abana bato,mutuvuganire rwoze!murakoze
Murakoze, gusa abantu bafite imiryango iri kure yaho bakorera bafashwa pe! Ikindi Kandi Hari abantu batsinze ikizamini muruyumwaka ntibashyirwa mumyanya nabo mubafashe babone akazi
Mwiwe neza bayobozi bacu Mubyukuri Koko nkuko bangenzi banjye dukora Akazi kamwe k’uburezi Abenshi dufite imbogamizi zokuba turi kure Yi Imiryango.nkaba Nigishiriza inyamasheke EP Bumazi nkaba ntuye Ikamonyi Muntara y’Amajyepfo Kandi Akazi nagatangiye 2021.nasabye mutation ngirango noroherezwe byibuze.nkorere ku kamonyi,ubwo igihecyogusubizwa mbona ntayihawe.none Icyo twabisabira nukudufasha mukampa mutation rwose ndabibasabye🙏🙏
Mfite ikibazo natse mutation umwaka ushize barayimpa nyuma barabyanga ngo igihe ntikiragera nisubire aho narindi2022.nubu ndasaba bakambwira ngo sinujuje obisabwa Kandi byose ndabifite.natangiye kuwa 07/05/2021 nigute ntujuje ibisabwa Kandi abo twatangiriye rimwe Bose baremerewe.nkwiye kurenganurwa kuko ndirenga.nanjye nkegera umuryango wanjye,murakoze
Bwana muyobozi abarimu dukeneye mutation natwe mudufashe muduhe link kuko gukorera kure yumuryanga bitoroshe.tuzitegereje turi benshi dore ko mwavuze ko biratangira vuba.
Rwose muduhe link dusabe mutation kuko gukorera kure y umuryango biratuvuna cyane murakoze.