Dore uburyo buboneye bwo guhindura ibigo ku barimu (Mutation)

Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Nyuma yo kwigisha mu gihe cy’umwaka umwe no kurangiza neza igihe cy’igereragezwa ‘probation period’, umwarimu ubyifuza ashobora gusaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri imbere mu Karere akoreramo cyangwa mu kandi Karere, ubwo busabe bukorwa kandi bugasubizwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘TMIS’ .

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yari mu Karere ka Musanze, atangiza amahugurwa ajyanye no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza.

Ubwo yasubizaga ibibazo bamubazaga, yagarutse ku kibazo cy’umubare munini w’abarimu basaba guhindurirwa ibigo by’amashuri, ibyo bikaba byagira ingaruka ku burezi.

Ati “Umwarimu arasaba guhindurirwa ikigo, byamara gukunda, mu mezi make akumva ikindi kigo nacyo yacyigishamo, agatangira gusaba ko bamuhindurira akakijyamo”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho, mu rwego rwo gufasha abarimu kubona ubwo burenganzira bwo guhindura ikigo, akajya mu kindi nta ngaruka bigize.

Ati “Mutation ni ikibazo turimo gukemura ngo bikorwe neza, ubundi byaba ari byiza umwarimu wifuza kuva mu kigo kimwe ajya mu kindi, ariko bigakorwa mu buryo busobanutse kandi bufasha inyungu z’uburezi”.

Arongera ati “Hari abarimu basaba mutation, atayibona agahitamo gusaba akandi kazi. Ubundi iyo umwarimu asabye akandi kazi yari asanzwe yigisha, ntabwo bikunda. Ubundi byaba byiza ko igihe umwarimu yahawe akazi ko kwigisha mu kigo, agomba kuhamara byibura imyaka itatu”.

Uwo muyobozi yavuze ko ibyo kwimuka bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe, aho hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, bufasha abarimu gusaba kwimurirwa mu kindi kigo bitamugoye.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hashyizwe mu myanya abarimu barenga ibihumbi 30, bivuze ko bitashoboka ko bimukira rimwe kuko bishobora kugira ingaruka ku burezi.

Ati “Twashyizeho abarimu barenga ibihumbi 30 mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bivuga ko hari abarimu benshi basaba mutation kandi ntibishoboka ko bose bayibonera icya rimwe. Iyo gahunda yo gusaba mutation mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagenda habamo n’uburyo buri mwarimu adusobanurira impamvu ashaka kwimuka ku kigo ajya mu kindi, tukareba impamvu, ntabwo bose bakwimukira icya rimwe, tureba ababikeneye cyane kurusha abandi”.

Ibitekerezo   ( 39 )

Kubera kuva kure usanga twica akazi komugifungo.ubwo muturwanyeho mwaduha mutation pee!

David yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Mudufashike mwaduha link ya Mutation 2023 Dore nkanjye nkorera I Nyaruguru umuryango wanjye ukaba I Nyagatare nikibazo kitugoye rwose mudufashe.murakoze

Yamfashije Delphine yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

Njyewe igitekerezo cyanjye nuko mwakemerera abarimu mutation hakurikijwe imbogamizi bafite Kuko imyaka itatu y’uburambe kukigo Ni myinshi hakurikijwe ko abenshi twataye Ingo Kandi tukaba duhendwa n’itike ndetse n’amacumbi.no guhaha Ni nko gutunga Ingo ebyiri mutugiriye neza mwadufasha murakoze.

Niyonteze Seraphine yanditse ku itariki ya: 25-08-2023  →  Musubize

Nyakubahwa REB ndabashimira uburyo bwiza mwadushiriyeho bwo gusa mutation ubushize narayisabye biranga none mwapfasha iki kugirango mbone mutation? ubu nkorera Gasabo iwacu ni Burera kumupaka wa cyanika Kandi ndubatse mfite umugabo n,abana rwose birangora gukorera kure y, umuryango nigisha EP.ese mutation 2023-2024 izatangira ryari murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

Njye nabaye shortlist kumwanya wogukora muri library none ntabwo banyoherereje itariki murakoze kuzansubiza.

Manishimwe Triphine yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

else iyo umuntu asabye mutation anyuze muri tmis agasaba abona hari imyanya myinsha ntahabwe n’umwe biba byagenze gute? mutubeire n’igihe mutation za2023 ababyifuza bizatangira ryari?

Tumusabimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Mbanje gushimira byinshi byagezweho ariko ndagaruka kukibazo cya mutation ndi umubyeyi ndubatse mfite umutware numwana ndi umwarimu ntuye kicukiro nkoreara gicumbi nukuri mutuvuganire Hari abantu dufatwa nkingaragu nyamara atariko biri nkanjye nashatse muri covid sindasezerana namahirwe yo gusezerana yaragabanutse kubwo kuba kure yurugo ubushize baratubwiye ngo bazihaye abubatsingo ariko niyoka muyitekerezeho mudufashe murakoze

Mukeshimana sphore yanditse ku itariki ya: 14-08-2023  →  Musubize

Nagira ngo mbaze niba amakuru turimo kumva ko mutation link yayo izasohoka ku 17/08/2023 koko niba ariyo kuko ndayishaka kandi ntamamkuru mfite

Murakoze munsibize

Kanani kizito yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Banyakubahwa REB twishimiye ibiganiro byanyu, umwaka wa 2022 twasabye mutation ntibyakunda kandi nkorera kure birangora gusigira abana 2 umugabo wanjye, nakora iki ngo mpabwe mutation
Icyo nikibazo cyambere,
Icyakabiri Muruyumwaka turimo wa 2023 Mutation zizatangira gusabwa ryari, tubaye tubashimiye mugihe dutegereje ibisibizo byanyu, murakoze.

Tuyishimire Angelique yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ndashimira umuyobozi wigihugu ndetse na bayobozi bose cyane Abu burezi. Ngewe nifuzaga ku basaba kugurana na mugenzi wange . Ngewe ntuye rusizi( west) nkorera gatsibo ( east) nawe akorera rusizi( west) akaba atuye gatsibo (east) kd duhuje byose mu kazi dukora. Murakoze

SEWABEZA Anicet yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Banyakubahwa ikifuzo mbona amashuri abanza yahabwa abakontabure kuko hari abarimu bahabwa inshingano zo kuba aba Tresorier bigatuma batigisha neza bityo bigatuma abana badahabwa amasomo neza.

alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ni ukuri abarimu bakeneye Permutation umwaka ushize Bari riregagijwe so uyu mwaka muzadufashe

Valens yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka