Amanota y’ibizamini bya Leta aratangazwa kuri uyu wa Kabiri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.
Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.
Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse, nibyiza ko amanota y’abana atangajwe kare kuko bigiye gufasha ababyeyi mwitegura. Ariko ndagirango mutubarize Aho amafaranga y’abarimu bakosoye ibizamini ageze.murakoze.
Nabasabagako mwandebera amanota nagiza
Ayabarangije S6 bo muzayatangaza ryari?
Turabashimiye kutumara amatsiko ejo tuzareber barumuna bacu kand murakoz kubwo amakuru mudahwema kudutangariza
Mwiriwe neza ,twabasabaga ko haramutse hari link yo kureberaho amanota mwayitumenyesha.murakoze.
Kureba amanota nagize
Murakozepe!muciye impaka kuko beshi batubeshyaga. Buriya gahunda ni ah’ejo saa tanu.
Murakozepe!muciye impaka kuko beshi batubeshyaga. Buriya gahunda ni ah’ejo saa tanu.
Kunyenyereka amanota ntagize code:410608olc0222022murakoze