Amanota y’ibizamini bya Leta aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.

Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.

Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.

Ibitekerezo   ( 50 )

Kotutabona amanota

TETA NASRI yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ko satanu zageze bityo rero tukaba tureba amanota bikanga Kandi saa tanu zarenze mwaduhaye link wenda bayacishijeho

Full yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ko satanu zageze bityo rero tukaba tureba amanota bikanga Kandi saa tanu zarenze mwaduhaye link wenda bayacishijeho

Full yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Amanota yibizamini bya leta yasohotse cyangwa ntago arasohoka

Dufitimana remy bonheur yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Kunyereka amanota 441507oLc0522023

Niyigaba Kevin yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Mumfashe kubona amanota

Niyigaba Kevin yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Muduhe Link Yuko twareba amanita byoroshye.murskoze

Ahimana Etienne w’ikarongi yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Muduhe Link

Erneste yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Murakoze cyane gusa nifuzagako niba hari link mwayiduha bikadufasha kureba amanota neza murakoze

MUTUYIMANA Elisa yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Ndifuzako munyereka amanota

Manirafasha Rugira Aimee yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

mugize neza cyane ahabwo hagaragazwe uburyo bwo kuyareba

gasasira moses yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Tubitegerezanije amatsiko

Niyonizeyeadrien yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka