Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), rwasabye abarimu bigisha mu mashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye badafite impamyabumenyi mu kwigisha, kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe amasomo abagira abarimu b’umwuga.

Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa
Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Ni mu itangazo urwo rwego rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa twitter ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, risaba abo barimu kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwitwa TMIS, kuri link http://tmis.reb.rw bitarenze tariki 31 Mutarama 2023.

Aba barimu basabwe kwiyandikisha, mu gihe Iteka rya Perezida ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka itatu abatarize uburezi bagombaga kuba baramaze kubwiga bitarenze 2020, byagera muri uwo mwaka abatarabibonera impamyabumenyi bagasabwa kubuvamo bakajya gukora ibyo bigiye.

Ubuyobozi bwa REB ntibwahwemye kugira inama abarimu bakora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera, kujya kubyigira, batabikora bagasezererwa bitarenze muri 2020, nk’uko byari mu Iteka rya Perezida ryari ryarasinywe mu mwaka wa 2017.

Ni icyifuzo cyashimangiwe n’Ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo uwa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ntabwo icyo cyifuzo cyagezweho, nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abarimu bize uburezi ukomeje kuba muto ku mubare w’abarimu bakenewe.

Ayo masomo bashyiriweho, ni gahunda yashimishije abarimu benshi banditse basubiza kuri iryo tangazo, n’ubwo abenshi bagaragaje ko uburyo bwo kwiyandikusha bahawe butarimo kuborohera.

Kagenza Samson ati “Ni byiza cyane, ayo mahugurwa arakenewe cyane bishoboka n’abandi babishaka mwabibemerera?”

Ituze Diane ati “Mwiriwe neza? Muradufasha mute ko turimo dufungura iriya link mwaduhaye bigafunguka ntitubone ahatwiyandikishiriza? Murakoze”.

Uwitwa Peacemaker ati “Turabashimiye cyane ku bw’iyi gahunda yo gufasha abarimu batize uburezi bagahabwa amahugurwa, ariko bishobotse harebwa uburyo amahugurwa yajya aba muri weekend kuko abarimu benshi bigisha mu mashuri abanza, biga muri kaminuza zitandukanye kandi biga mu biruhuko”.

Uwitwa Marc ati “Mudufashe turimo kwinjira kuri dashboard tukabibura, REB muturwaneho tutazacikanwa n’amahirwe”.

Undi ati “Ba Nyakubahwa, mudusabire abashinzwe ‘tmis’ bashyire ahagaragara ‘officially steps’ zose turakuzikiza z’uburyo twuruzuza aya makuru muri tmis, ajyanye n’amahugurwa y’abatarize kwigisha. System irakwakira ntiyemere ko ukomeza kuzuzamo ibikenewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Mwarakoze cyane kuduha amahirwe Ku barimu batize uburezi nkuko mwabiteguye neza mubyukuri mudufashe mu kwiyandikisha kuberako Link mwaduhaye yaratunaniye turayifungura bikanga

IRADUKUNDA Placidie yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Murakoze bayobozi beza gusa mudufashe twiyandikishe kuko gukoresha link byanzepe

Gisele yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Njyewe,kurisetinga password byanze kuko kode yanze kuza, mudufashe.
Ikindi kintu nibaza,ku Bantu twize uburezi muri kaminuza ni ngombwa kongera kwiga muri uyu gahunda?Murakoze

J Baptiste yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Mwaramutse, kuberako Link batanze itari kutworohera ,ndumva bashyiraho gahunda bakabwira abayobozi b’ibigo bagatanga rapport y’abarezi bakeneye Aya mahugurwa,kuko kunyura kuri iyi abenshi byanze, dufite impungenge ko Aya mahugurwa yaducika. Murakoze

JOUNES yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Mwaramutseneza iyigahundaninziza turayishimiye cyane gusa ikibazogihari nuko turigufungura iriya link yokwiyandikishirizaho bikanga mudufashe bikunde twiyandikishe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Turabashimiye rwose tubikuye ku mutima kuri ayo mahugurwa mugiye guha abarimu batize umwuga w’uburezi.Ariko turi kivita imbogamizi yo kwinjira muri iyo link mwatanze turi kwinjiramo bikanga mwadufasha

HAKIZIMANA J.M.V yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Nge gusaba ikigo byanze mumfashe rwose kuko sinize uburezi

Sifa deborah yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Mwaramutse mwakoze cyane kuduha information gusa mutubwire cyango mudukorere ubushakashatsi steep zo kwiyandikisha kubatarize uburezi na nyuma yo kwiyandikisha umuntu abibwirwa Niki ko byakunze respect to you KT

Karambizi Alexis yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Muraho turabashimiye kubwiyigahunda y’amahugurwa mwateguye ninziza rwose nkikifuzo Hari nabarimu bahembwaga n’ababyeyi barirukanwa nabo mubafashe bahabwe amahirwe babone impamyabumenyi arko batirengagijwe kdi baratanze umusanzu wabo kugïhugu

Elias yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza!mwarakoze kudutekerezaho kubijyanye nariya mahugurwa kko ni ingirakamaro Kuri twe nkabarezi batari abo umwuga.ikindi bibaye byiza mwabishyirira muri vacance.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza bayobozi mwagizeneza kudushiriraho gahunda yamahugurwa nkabatarize uburezi ark link yanzepe tuzajya duhugurwa muri weekend cyangwa nimukiruhuko?murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Mwarakoze cane,gusa mwadufasha turafungura ntibikunde.mwatubwira aho twanyura.

Pacifique yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka