Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), rwasabye abarimu bigisha mu mashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye badafite impamyabumenyi mu kwigisha, kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe amasomo abagira abarimu b’umwuga.

Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa
Abarimu bari mu mwuga batarize uburezi bagiye guhugurwa

Ni mu itangazo urwo rwego rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa twitter ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, risaba abo barimu kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwitwa TMIS, kuri link http://tmis.reb.rw bitarenze tariki 31 Mutarama 2023.

Aba barimu basabwe kwiyandikisha, mu gihe Iteka rya Perezida ryari ryaranasinywe mu mwaka wa 2017 ryagenaga ko mu myaka itatu abatarize uburezi bagombaga kuba baramaze kubwiga bitarenze 2020, byagera muri uwo mwaka abatarabibonera impamyabumenyi bagasabwa kubuvamo bakajya gukora ibyo bigiye.

Ubuyobozi bwa REB ntibwahwemye kugira inama abarimu bakora akazi ko kwigisha kandi batarize umwuga wo kurera, kujya kubyigira, batabikora bagasezererwa bitarenze muri 2020, nk’uko byari mu Iteka rya Perezida ryari ryarasinywe mu mwaka wa 2017.

Ni icyifuzo cyashimangiwe n’Ibaruwa Uturere twose twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo uwa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ntabwo icyo cyifuzo cyagezweho, nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abarimu bize uburezi ukomeje kuba muto ku mubare w’abarimu bakenewe.

Ayo masomo bashyiriweho, ni gahunda yashimishije abarimu benshi banditse basubiza kuri iryo tangazo, n’ubwo abenshi bagaragaje ko uburyo bwo kwiyandikusha bahawe butarimo kuborohera.

Kagenza Samson ati “Ni byiza cyane, ayo mahugurwa arakenewe cyane bishoboka n’abandi babishaka mwabibemerera?”

Ituze Diane ati “Mwiriwe neza? Muradufasha mute ko turimo dufungura iriya link mwaduhaye bigafunguka ntitubone ahatwiyandikishiriza? Murakoze”.

Uwitwa Peacemaker ati “Turabashimiye cyane ku bw’iyi gahunda yo gufasha abarimu batize uburezi bagahabwa amahugurwa, ariko bishobotse harebwa uburyo amahugurwa yajya aba muri weekend kuko abarimu benshi bigisha mu mashuri abanza, biga muri kaminuza zitandukanye kandi biga mu biruhuko”.

Uwitwa Marc ati “Mudufashe turimo kwinjira kuri dashboard tukabibura, REB muturwaneho tutazacikanwa n’amahirwe”.

Undi ati “Ba Nyakubahwa, mudusabire abashinzwe ‘tmis’ bashyire ahagaragara ‘officially steps’ zose turakuzikiza z’uburyo twuruzuza aya makuru muri tmis, ajyanye n’amahugurwa y’abatarize kwigisha. System irakwakira ntiyemere ko ukomeza kuzuzamo ibikenewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Ese ubu umuntu wahise akomerezaho kwiga kaminuza mu biruhuko azabigenza ate? Ese azabanza yige iyo kaminuza konayo Ari gukurikirana uburezi?

Sibomana j pierre yanditse ku itariki ya: 13-01-2023  →  Musubize

Turabashimira ko mwadutekerejeho tukaba tugiye kuba abanyamwuga! Gusa ndabona ikibazo cyo kwiyandikisha cyabaye ingorabahizi!Mudufashe muduhe indi link kuko iyo twahawe ntikunda.Murakoze

NIZEYIMANA Deogratias yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Murakoze kudutekerezaho abarimu tutize uburezi arko mudufashe kwiyandikisha Kko byanze rwose muturwaneho Ayo mahirwe ataducika turibenshi byanze rwose

Fillette yanditse ku itariki ya: 11-01-2023  →  Musubize

ko iyi link idakunda koko?mukosore akabazo kari muri system kuko ntiri gukora

NARCISSE yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Ikibazo mfite,Nge ninjiye Muri system bambwirako banyoherereje SMS ya password ndategereza kuva kumugoroba kugeza ubu none mwamfasha iki? rwose munsubize muraba mukoze 0784639528

Nsanzimana Sylvestre yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Ndashima cyane rwose iyi gahunda yo guhugura abarimu turi mu mwuga w’ ubureze tutarabwize. Nshingiye ku bitekerezo byatanzwe, rwose link ntabwoiri gukunda yo kwiyandikishirizahi.
Urugero ikigo ndigukoreraho turi abarimu bagera 12, ntanumwe birakunda.
IGITEKEREZO:
1. Mudufashije abayobozi b’ ibigo turi gukoreraho badutangira report yababikeneye tugafashwa pe
2. badukorere indi link tuyuzuze
Bitabaye aya mahirwe INTORE IDASUMBWA president of republic of RWANDA yaduhaye araducitse kandi turi benshi.
Murakoze kutuvuganira.

NSENGIYUMVA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Banyakubahwa muzadufashe mubishyire mubiruhukoi

Kuradusenge yusufu yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Dushimiye Reb uburyo yatekereje kubarimu bitize kwigisha ariko ni mudufashe kwiyankikisha byanze mutakoze

niyonsengadonatien yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Turikubikora bikanga mudufashe munoze system igende yihuts mudufashe rwose.

Dusengimana Alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Kwiyandikisha byanze mudukorere ubuvugizi kukohari abarimu batize TTC ariko barikwiga university education bazatworohereze babishyire muri weekend

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Turabashimiye kugitekerezo cyiza mwagize cyo kwigisha abarimu batize uburezi ariko twagize ikibazo kuri link mwaduhaye rwose yatunaniye mudufashe tudacikanwa.murakoze

Nyiraneza Aline yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza turabashimiye kubwigitekerezo cyiza mwagize cyo kuduhugura ariko ngewe nabazaga niba umuntu yaratangiye kaminuza Kandi yigisha ibijyanye nuburezi ko ayo mahugurwabari ngombwa murakoze

Immaculee yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka