Uburyo bw’amanota yo gutsindiraho bwarahindutse ariko ntiburasobanurwa

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko uburyo bwo kureberaho amanota fatizo y’umunyeshuri mu bizamini bya Leta byahindutse, aho ubu hakoreshwa ikitwa aggregate ariko uburyo iboneka ntiburasobanurwa.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa 12/01/2015 ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hamwe n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) by’umwaka ushize wa 2014.

Mu mashuri abanza amanota yafatiweho kugirango umuntu abe yatsinze (agregate) ni 41 ni ukuvuga ko umunyeshuri ufite hejuru yayo aba yatsinzwe. Muri tronc commun aggregate ni 69.

Nyuma y’uko ibi bitangajwe, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba bivuze ko abanyeshuri babonye amanota macye aribo batsinze nyamara nta n’umwe wabashije kubisobanukirwa.

Minisitiri Lwakabamba ashyikirizwa impapuro zirimo amanota y'ibizamini bya Leta.
Minisitiri Lwakabamba ashyikirizwa impapuro zirimo amanota y’ibizamini bya Leta.

Kigali Today yagerageje kubaza umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) uko agregate iboneka ariko nawe nta gisubizo gifatika yabashije gutanga, gusa ngo harateganwa ikiganiro n’abanyamakuru kizabisobanura.

Gukoresha agregate mu mwanya w’ijanisha nk’uko bisanzwe ngo ni uburyo bwashyizweho bigendanye n’uburyo busanzwe bukoreshwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko byasobanuwe na Olivier Rwamukwaya, Minisitiri wa Leta muri MINEDUC.

Abanyeshuri baratsinze bishimishije

Muri 2014, abatsinze ibizamini mu mashuri abanza ni 84,5% by’abakoze ibizamini, mu gihe umwaka ushize abatsinze ibizamini bari 84,03%. Mu mashuri y’isumbuye abatsinze ibizamini ni 86, 57% by’abakoze ugereranyije na 85, 14% by’abakoze umwaka ushize.

Minisitiri w’Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, yavuze ko mu mashuri abanza abitabiriye ibizamini bya Leta bangana na 95,05% by’abari biyandikishije gukora ibizamini ugereranyije na 94,09% b’umwana ushize. Mu mashuri yisumbuye abitabiriye ni 97,77%, ugereranyije na 97,32 b’umwaka ushize.

Mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) mu mwaka wa 2014, abakobwa batsinze ku kigero cya 51% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 49% mu gihe mu mashuri abanza ho abahungu batsinze kurusha abakobwa kuko abahungu batsinze ku kigero cya 54% abakobwa bakaba 45%.

Ministeri y’Uburezi yatangaje ko gutsinda bitandukanye no guhabwa ikigo cyangwa gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko hari abazahabwa imyanya mu bigo bifite amacumbi n’abazashyirwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Amanota bayatangarije mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, cyanitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye bakora muri MINEDUC.
Amanota bayatangarije mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, cyanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bakora muri MINEDUC.

Bamwe mu bafite ibibazo byatumye amanota yabo adasohoka nk’ibijyanye n’imyirondoro no kuzuza nabi impapuro z’ibizami, bahawe itariki ntarengwa yo kuba bagiye gukemura ibibazo byabo bitarenze tariki 20/1/2015. Mu gihe itariki yo gutangiriraho umwaka w’amashuri ari tariki 26/01/2015.

Kureba amanota y’umunyeshuri ni ugusura urubuga rw’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kuri www.reb.rw cyangwa gukoresha telefoni igendanwa wandika ubutumwa bugufi bubanjirijwe na P6 niba uri mu mashuri abanza ugakurikizaho nimero zawe ubundi ukohereza kuri 489.

Mu mahuri yisumbuye wandika S3 niba uri mu kiciro rusange cyangwa S6 niba uri mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ugakurikizaho nimero zawe ubundi ukohereza kuri 489.

Amanota y’abize ibijyanye n’ubumenyingiro n’imyuga nayo arasohoka vuba, nk’uko umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, yabitangarije abanyamakuru.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 38 )

Aggregate ibarwa ivanywe mmwijanisha.
Nkurugero, kuva ku 95% kugeza 100% bashobora kuvuga ko yabonye rimwe (1}, kuva ku 89% kugeza kuri 93% bakabiha kabiri [2]; kuva kuri 83% kugera kuri 88% bakabiha kane [4] etc.
Aggregate ikaba [1+2+3+4.........], aho nari ngeze, aggregate = 7
Birumvikana ko ubonye aggregate ntoya, aba ariwe wabonye amanota menshi[ijanisha]. Abo muri REB bakwiye kubisobanura neza kurushaho. murakoze.

Peter Gatare yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

S3Www.reb.rw.com amanota ya Uwimana Oliva

UWIMANA OLiva yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka