Ruhango: Umunyeshuri na animateur bafunzwe bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina
Guhera ku gicamunsi cya tariki 22/05/2013 umunyeshuri wiga mu ishuri rya Groupe Secolaire Indandaburezi n’umukangurambaga (animateur) w’abanyeshuri mu ishuri rya Ecole des Science Byimana bari mu maboko ya Polisi kuri station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kuryamana n’abo badahuje ibitsina.
Twashoboye kuganira n’uyu munyeshuri wiga mu Ndangaburezi mu mwaka wa gatandatu, yagize ati “rwose ibi bintu bimbaho, ariko ntabwo byantwaye cyane nk’uko njya mbyumvana abandi, gusa njye bikunze kunyibasira iyo ndi ku ishuri mbega iyo ndi ahantu ntajya nsohoka nibwo bimbaho”.
Uyu munyeshuri wavanywe ku ishuri yigaho yambaye amapingu akanyuzwa mu mujyi wa Ruhango aherekejwe n’abagenzi be b’abanyeshuri yakomeje agira ati “gusa ikimbaza n’uko buri gihe bamfata ari uko ngiye kubikora kuko nta na rimwe ndabikora, ariko ibi byose nkeka ko ari Shitani ubitera kuko nta biyobya bwenge nywa ndi umurokore”.
Uyu munyeshuri yatubwiye ko atari ubwa mbere bimubayeho, ngo byamubayeho yiga mu Ruhangeri nabwo bamufata atarabikora bamutuma ababyeyi ageze iwabo ngo ararwara ntiyasubirayo.
Iki gihembwe nibwo yaje gutangira kwiga mu Ndangaburezi, nabwo byongera kugaruka agiye kubikorera umunyeshuri w’umuhungu baba baramufashe.
Amakuru y’uyu munyeshuri y’uko yaba akunda kuryamanira n’abo bahuje ibitsina, yabanje kumenywa n’abanyeshuri b’abayobozi muri iki kigo kuko hari umwe mu banyeshuri wize ku kigo kimwe n’uyu watawe muri yombi mu Ruhengeri.
Niyongabo Prime ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu Ndangaburezi, nawe yari baherekeje mu genzi we yagize ati “ umunyeshuri biganye ku kigo yaraje arabitubwira, hanyuma njye n’abagenzi banjye dufatanyije kuyobora twamutumyeho. Icyo twamubazaga cyose yarakitwemereraga, akavuga ko bikunze kumaho ari ku ishuri”.
Amakuru atangazwa n’abanyeshuri bari bamuherekeje kuri Polisi, avuga ko hari umwana w’umuhungu wajyaga urarana n’uyu watawe muri yombi watashye atameze neza bakaba bakeka ko byatewe n’uko yajyaga aryamana n’uyu musore.
Ngo uyu mwana bararanaga akimara gutaha, ngo yashatse kubikorera undi batabyumvikanyeho kuko yasanze yasinziriye umwana akanguka amaze kumukuramo imyenda.
Uyu musore watawe muri yombi, avugako iwabo ari Kimisagara mu mujyi wa Kigali akaba afite nyina gusa akaba ari umwana wa gatandatu mu bana barindwi bavukana.
Animateur muri ES Byimana
Animateur muri Ecole des Science Byimana we nta byinshi twamumenyeho kuko yanze kugira icyo atuvugisha.
Yagize ati njye “naje aho ejo bambaza ku kibazo cy’umuriro wibasiye ikigo cyacu, bongera kumpamagara uyu munsi mpageze baba baramfunze ariko kuri ibyo byo kuvuga ngo ndyamana n’abo duhuje igitsina ntacyo mbibabwiraho nonaha mube mwitonze cyane cyane mwe abanyamakuru tuzaba tubivugano”.
Twashatse kumenya n’iba ibyo bakeka kuri uyu musore niba byaba bifitanye isano n’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira ES Byimana, tuvugana n’umuyobozi w’iri shuri Frere Gahima Alphonse, atubwira ko we ntacyo yabivugaho nonaha adusaba gutegereza ikizava mu iperereza rya Polisi.
Aba bosore bombi iyo ubitegereje ubona ari abantu nk’abandi, batandukanye n’abandi basanzwe bazwi muri izi ngeso kuko bo baba barahinduye imyitwarire yewe n’imvugo barazihinduye.
Uyu wigaga mu Ndangaburezi, we ngo yari afite itsinda ry’abanyeshuri yigishaga ururimi rw’icyongereza buri gihe iyo amasaha y’ishuri yarangiraga akaba yari yarababumbiye mucyo yari yarise “book club”.
Ubuyobzo bw’iri shuri Indangaburezi bivuga ko bwajyaga bushimishwa n’iki gikorwa yakoraga cyo kubumbira hamwe bagenzi be akabigisha, ariko ngo batunguwe no kumva ibimuvugwaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabashimira uburyo mutugezaho inkuru zigezweho mu gihugu hose gusa ndabinginze ngo mukosore imyandikore ndetse na tournure(mbuze iko nyita mu kinyarwanda)kuko inkuru zanyu nziza ziraburamo ubuhanga n’ubushishozi twifuza ku ba nyamakuru bacu dukunda.
Izi ngeso zo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku babihuje ntigomba kureberwa gutyo,abo byagaragayeho bakwiye gushyirwa aho badahurira n’abandi kuko bashobora no kwanduza cg gufata ku ngufu nk’uko uyu munyeshuri yabigerageje. Ikindi mu mashuri ya secondaire ndetse na universite acumbikira banyeshuri,bakwiye kuvanaho ibintu byo kuraranya abanyeshuri ku gitanda kimwe,kuko ibitanda ubwabyo biba ari bitoya cyane,kuburyo usanga haviramo izi ngeso z’inzaduka.
Mwiriwe,birababaje kuba iki kibazo kigaragara mu mashuru kko cyakwihuta gukwirakwira mubantu!!
BA nyamakuru ba Kigalitoday namwe mutujyezaho amakuru mujye mujyerajyeza gukosora amakosa y’imyandikire abasomyi b’inkuru zanyu baratandukanye!! Abanyeshuli 13 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kuhanishwa inkoniuhanishwa inkoni,
cg K ihinduka g imbere y’ingombajwi y’indagi! inkuru za Congo mwadutangarije zarimo amakosa nazo kumitwe (Titres) nizera ko inkuru zanyu zica kubantu barenze umwe mujye mubyitondera biratubihira cyaneeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!
Kubikora nabo babyumvikanyeho nubwo bidakwiriye mu Kinyarwanda ariko ntakwiriye kubifungirwa, icyakora icyo yakoze cyo gukuramo umuntu imyenda batumvikanye cyo ni icyaha cy’ubugome agomba kugihanirwa nk’undi wese wagerageje gukora viol ntibimuhire! Niba ari aho bigeze ntaho tujya mba ndoga umwami!
Ruhango hazwi "indangabibero.com"
Nonese abandi baryamana n’abo bahuje ibitsina?banza ujye ugenzura uburyo wanditsemo umutwe w’inkuru!keretse niba nawe utaziicyo amategeko ateganya
eeehhh!! iki kibazo ko gikomeye?amategeko y’urwanda ateganya iki ku batinganyi? icyo mbonye gisobanutse ni uko uyu munyeshuri yashatse gufata mugenzi we ku ngufu ibi bihanwa n’amategeko. ubundi ikibazo cyo kurarana muri internat,amashuri akwiye kukigaho bigacika burundu kuko biri mubyaba bitera izi ngeso mbi!
Birababaje cyane kubona izi ngeso mbi zibasiye amashuri, aha biroroshye cyane kugira ngo umwana umwe yanduze abandi ingeso nk’izi. Ariko birababaje kurushaho iyo umurezi ariwe ufite ingeso nk’izi!
Ikibabaje cyane kurusha ibindi ni uko Polisi y’igihugu ariyo yakagombye guharanira uburenganzira bwa muntu ariyo yafashe iya mbere igahohotera abandi. Ubu se hari ahandi bari bafunga abaryamana bahuje ibitsina? Abandi bafite amashyirahamwe kandi azwi ku rwego rw’igihugu. Nibarenganurwe rero!