Ruhango: Umunyeshuri na animateur bafunzwe bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina
Guhera ku gicamunsi cya tariki 22/05/2013 umunyeshuri wiga mu ishuri rya Groupe Secolaire Indandaburezi n’umukangurambaga (animateur) w’abanyeshuri mu ishuri rya Ecole des Science Byimana bari mu maboko ya Polisi kuri station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kuryamana n’abo badahuje ibitsina.
Twashoboye kuganira n’uyu munyeshuri wiga mu Ndangaburezi mu mwaka wa gatandatu, yagize ati “rwose ibi bintu bimbaho, ariko ntabwo byantwaye cyane nk’uko njya mbyumvana abandi, gusa njye bikunze kunyibasira iyo ndi ku ishuri mbega iyo ndi ahantu ntajya nsohoka nibwo bimbaho”.
Uyu munyeshuri wavanywe ku ishuri yigaho yambaye amapingu akanyuzwa mu mujyi wa Ruhango aherekejwe n’abagenzi be b’abanyeshuri yakomeje agira ati “gusa ikimbaza n’uko buri gihe bamfata ari uko ngiye kubikora kuko nta na rimwe ndabikora, ariko ibi byose nkeka ko ari Shitani ubitera kuko nta biyobya bwenge nywa ndi umurokore”.
Uyu munyeshuri yatubwiye ko atari ubwa mbere bimubayeho, ngo byamubayeho yiga mu Ruhangeri nabwo bamufata atarabikora bamutuma ababyeyi ageze iwabo ngo ararwara ntiyasubirayo.
Iki gihembwe nibwo yaje gutangira kwiga mu Ndangaburezi, nabwo byongera kugaruka agiye kubikorera umunyeshuri w’umuhungu baba baramufashe.
Amakuru y’uyu munyeshuri y’uko yaba akunda kuryamanira n’abo bahuje ibitsina, yabanje kumenywa n’abanyeshuri b’abayobozi muri iki kigo kuko hari umwe mu banyeshuri wize ku kigo kimwe n’uyu watawe muri yombi mu Ruhengeri.
Niyongabo Prime ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu Ndangaburezi, nawe yari baherekeje mu genzi we yagize ati “ umunyeshuri biganye ku kigo yaraje arabitubwira, hanyuma njye n’abagenzi banjye dufatanyije kuyobora twamutumyeho. Icyo twamubazaga cyose yarakitwemereraga, akavuga ko bikunze kumaho ari ku ishuri”.
Amakuru atangazwa n’abanyeshuri bari bamuherekeje kuri Polisi, avuga ko hari umwana w’umuhungu wajyaga urarana n’uyu watawe muri yombi watashye atameze neza bakaba bakeka ko byatewe n’uko yajyaga aryamana n’uyu musore.
Ngo uyu mwana bararanaga akimara gutaha, ngo yashatse kubikorera undi batabyumvikanyeho kuko yasanze yasinziriye umwana akanguka amaze kumukuramo imyenda.
Uyu musore watawe muri yombi, avugako iwabo ari Kimisagara mu mujyi wa Kigali akaba afite nyina gusa akaba ari umwana wa gatandatu mu bana barindwi bavukana.
Animateur muri ES Byimana
Animateur muri Ecole des Science Byimana we nta byinshi twamumenyeho kuko yanze kugira icyo atuvugisha.
Yagize ati njye “naje aho ejo bambaza ku kibazo cy’umuriro wibasiye ikigo cyacu, bongera kumpamagara uyu munsi mpageze baba baramfunze ariko kuri ibyo byo kuvuga ngo ndyamana n’abo duhuje igitsina ntacyo mbibabwiraho nonaha mube mwitonze cyane cyane mwe abanyamakuru tuzaba tubivugano”.
Twashatse kumenya n’iba ibyo bakeka kuri uyu musore niba byaba bifitanye isano n’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira ES Byimana, tuvugana n’umuyobozi w’iri shuri Frere Gahima Alphonse, atubwira ko we ntacyo yabivugaho nonaha adusaba gutegereza ikizava mu iperereza rya Polisi.
Aba bosore bombi iyo ubitegereje ubona ari abantu nk’abandi, batandukanye n’abandi basanzwe bazwi muri izi ngeso kuko bo baba barahinduye imyitwarire yewe n’imvugo barazihinduye.
Uyu wigaga mu Ndangaburezi, we ngo yari afite itsinda ry’abanyeshuri yigishaga ururimi rw’icyongereza buri gihe iyo amasaha y’ishuri yarangiraga akaba yari yarababumbiye mucyo yari yarise “book club”.
Ubuyobzo bw’iri shuri Indangaburezi bivuga ko bwajyaga bushimishwa n’iki gikorwa yakoraga cyo kubumbira hamwe bagenzi be akabigisha, ariko ngo batunguwe no kumva ibimuvugwaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi biba ntago bikwiye mubakosore nyamuna ark ntategeko ribahana ntago bemerewe gufungwa baracyari abana.
Rwose Njye Kuvuga Kuribi Ntonzi Impanvu Njye Ndi Gay Ariko Ntabwo Mbyamamaza Gusa Ubushyakashyatsi Bwagaragaje Ko Ari Umuntu Uvuka Ameze Atyo
Rwose bibaho Niko umuntu aba yarisanze ntimukarenganye abantu ,zimwe mumoamvu zituma bibaho Niko ushobora gushaka nuwo nuhuje ukamubura kubera imiterere ya society, Nsenga MPA number yawe
IRYO NI IYICARUBOZO PE!
ese amakuru ya ba ba rutwitsi b’abana bari barangije ikigo bagitwika?
Ikigo bashakaga kwimukiramo nacyo cyari kuba nk’isi ubwo IMANA yayibwiraga ngo igushije ishyano...
YEWE YEWE .
ngaho da! namwe ngo inkongi!? ubwo se murumva kiriya kigo kuba gihora gishya ari ikindi ? ni uko IMANA nyine itanga gasopo. ni ishyano gusa
Hakwiriye gushirwaho ibigo byubujyanama(counseling)nahubundi abantu bafite ibibazo (trauma).
mwaramutse,ibi ntibikwiye mumuco nyarwanda.Ariko nawe wandika jya ubanza unyuzemo amaso kuko harimoaho wagiye wivuguruza:urugero(badahuje ibitsina,bahuje ibitsina).wagiye ukoresha ijambo aho bitakagombye!
ariko se amategeko y ikigali avuga ko bagomba gufungwa???????iri naryo ni ihohoterwa bakorewe.nukuri simbishyigikira ibya homosexualite mais igisubizo sugufungwa kuko mumuhaye rugari rwwi gusambana muri gereza.nge nakozeyo nk umuganga nukuri usanga infection anales zikabije muri gereza pe.kandi ntahandi biva uretse kukurongorana mukibuno.uwo mwana aracyari muto nimushyireho ibigo bya councelling cg se bibahanura mureke ibyo gufungwa.none se amategeko abivuga ho iki ko mbona ab ikigali birirwa bahurira muri za ninzi nandi mahoteri??????
Erega isi irashaje, none se ibyo umuco w’urwanda utemera ko byahawe umugisha na OBAMA na Francois Hollande kandi ari bo bihange kuri iyi si ya rurema, ni akaga! musenge cyane gusa abadepite bacu nabo wabona babitoye da....
Ariko se Ruhango n’amashuri yaho ko biteye inkeke koko.Ariko se ibyo si ukinaniza ubuyobozi bw’akarere,ariko muri Es Byimana ho,buriya si amashyari n’ibibazo hagati ya bariya bihaye...,twari tumenyereye kumva ibivugwa kuri 9years yaho ko ngo yabaye prive ari primaire ari secondaire aho umufurere ayaca umusubizo abarimumbakaba batavuga,ugize ngo aravuze agacishwaho,abandi bagafungirwa ubujura,abo biba se ikibi batakora ni igiki,Police nikurikirane kandi ireke amarangamutima kuko akarengane n’aho kaba ari ak’umuzamu ufungiye i Muhanga Imina yamuhorera..KOKO !!!!
Directeur Gahima niyihangane buriya sinumva ko abahavuye babyishimiye n’ikiryo kihaba.
YEWE YEWE,
Icyaha cya Yona cyateje umuhengeri mu nyanja yasuzuguye Uwiteka,umuraba urashega none se Abo bafurere bafite behaviour yihe itarakaza Uwiteka....
IMANA IFASHE POLICE KDI IZO NYANGABIRAMA ZIFATWE KDI ZIKANIRWE URUZIKWIYE..
Nyabuna uwo munyeshuri muzamukosore mumwigishe ibiranga umuco nyarwanda wenda bizamuvamo abireke, kabone we ko abyiyemerera, kandi n’ukuri bizashyira pee, ariko n’akaga gakomeye ndabarahiye pee
bibaho ariko ntibakwiye gufungwa