Nyanza: Ababyeyi baherutse gufungwa baravuga ko ikigo cy’ishuri kibatotereza abana

Ababyeyi bivugwa ko bateje impagarara ku ishuri no ku murenge bakabifungirwa, baravuga ko intandaro yo kugirana amakimbirane n’ubuyobozi bw’ikigo, ari uko bangaga itotezwa ikigo gikorera abana babo.

Ababyeyi ngo bavuye iwabo baza ku Rwunge rw'Amashuri rwa Rwabicuma kurengera abana babo
Ababyeyi ngo bavuye iwabo baza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwabicuma kurengera abana babo

Ku wa 15 Gashyantare 2020, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’uko ku rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abana babiri bavukana bahanganye n’abarezi, ababyeyi babo na bo babizamo nuko bibaviramo gufungwa.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, yabwiye Kigali Today ko ibyo byabaye ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Abanyeshuri bahanganye n’abarezi ni umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu, na mushiki we wiga mu wa gatandatu, bose mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Nagiye kuri iri shuri mpurujwe, mpageze bambwira ko imvano y’amakimbirane ari ukuba umuhungu wiga mu wa gatanu yaravunnye umukubuzo w’ishuri mu ntangiriro z’igihembwe, umuyobozi w’ikigo amusaba kuzazana umushyashya, undi ntiyawuzana.”

Umuyobozi w’ishuri yagiye kureba uko abarimu bigisha, tariki 12/2/2020, ageze mu ishuri asanga Janvier ari gusakuza, amusaba gusohoka kugira ngo bavuganire hanze, ahita anamwibutsa ko hari umweyo w’ishuri yavunnye atarishyura, ko akwiye gutaha akajya kuwuzana.

Aha umuyobozi w’ishuri, Généreuse Nyiracumi, asobanura ko Janvier yamubwiye ngo “Nintagira aho njya urangira ute?” maze abonye agakoni hafi aho yunama agira ngo agatore, ariko ngo yagiye guhaguruka umunyeshuri yamaze kukamushikuza.

Umwarimu wari mu ishuri yahise atabara, yitambika hagati y’umunyeshuri n’umuyobozi w’ishuri, ariko wa munyeshuri ngo aramubwira ngo “reka nkubite iki kigore”.

Bakiri muri ayo, mushiki w’umuhungu yaturutse mu ishuri yigiramo na we aza kurwana, umuyobozi ushinzwe amasomo atabaye, wa mukobwa ngo amufata mu mashati.

Ubwo bari ku ishuri hamwe n’inzego z’umutekano (DASSO na Polisi), bari kubaza abana bigana uko byagenze, ba bana bateye amahane na bo bapfukamye mu ishuri imbere ya bagenzi babo, ngo bagiye kubona babona ababyeyi babo baje nk’abiteguye kurwana, bari kumwe na mukuru wabo utakiga.

Gitifu Ingabire ati “Rwose baje nk’abaje mu ntambara. Umuriri bari bafite bavuza induru utuma abana bari mu yandi mashuri basohoka. Bakubita urugi rw’ishuri twarimo, babwira abana bati ‘muhaguruke twigendere’.”

Ngo bagerageje kubasaba kumva uko ikibazo cy’imyifatire y’abana babo cyifashe, dore ko ari na bo bari babatumyeho, aho kubatega amatwi barabasunika maze batwara abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, na we avuga ko ari uko byagenze, akanongeraho ko umuhungu washatse gukubita umuyobozi w’ikigo n’ubundi asanganywe imyitwarire itari myiza.

Kandi ngo aba babyeyi baje gufungwa kubera amahane bakomeje gutera no ku biro by’umurenge, aho bari bahamagawe kugira ngo bagirwe inama.

Ati “Ku murenge bagerageje kubasaba guhana abana babo, aho kumva batera amahane, maze babajyana kubafunga kuri polisi kugira ngo amahane acogore.”

Umugore mu buroko yarayemo rimwe bucya bamurekura, umugabo na we araramo kabiri, kuwa gatanu arafungurwa.

Ababyeyi bavuga ko ikigo kibatotereza abana

Abaturiye iri shuri na bo uko bavuga byagenze ntibitandukanye n’ibyo aba bayobozi bavuga. Abafundi bari kubaka urugo rw’iri shuri bo banongeraho ko se wa Janvier yashatse gutera amabuye mu madirishya y’ishuri, bakamubuza.

Umwe muri bo agira ati “Umwana ntiyakora ikosa ku ishuri, ababyeyi bamufite mu maboko kuko burya abarimu ari abarezi, ngo haze umuryango wose baze gutera ikigo nk’aho kitagira abakigenga, cyangwa abayobozi n’abashinzwe umutekano ari inyamaswa. Wabonaga bitagaragara neza. ”

Naho ku bijyanye n’icyateye uriya muryango kwitwara kuriya, ukaza usa n’uteye ikigo, Esther Mukagasana, ari we nyina w’abana bateye amahane, avuga ko babitewe n’uko ubuyobozi bw’ishuri bwari busanzwe bubatotereza umwana.

Imvano yo gutotezwa kandi ngo ni amatafari ikigo cyabagurije mu kwezi k’Ukuboza 2019, igikoni cyabo cyaguye, hanyuma ngo umuyobozi w’ikigo agakunda gutoteza umwana amubwira ngo azabwire se amwishyure amatafari ye.

Ibi ngo ni na byo byatumye batirirwa babaririza uko byifashe bagahitamo kugenda bashaka abana babo.

Mukagasana uvuga ko yaje ahurujwe n’umugabo we ko abana babo bari gukubitwa agira ati “Hari abadaso, abapolisi, gitifu w’umurenge. Kuki ushinzwe uburezi atari ahari? Kuki nari gukeka ko abana banjye batabagirira nabi? Naraje nsanga barimo kubakubita, umupolisi inkoni yari afite ndayimwambura ndayivuna, ndwana nsohora abana banjye mpita mbatwara.”

Icyakora umuyobozi w’ishuri avuga ko bamubeshyera, kuko atabaza umwana amatafari kandi uwo yayagurije ari se. Ati “Iby’amatafari n’iby’uburezi dutanga muri iri shuri birahabanye cyane. N’iyo yaba ari serivise nahaye umubyeyi, twagira uko tubibarana n’umubyeyi. Kuzana umwana muri ibyo ndumva ari izindi mpamvu bari gushakisha ku bw’ubuhemu bagize. N’ayo matafari ntayo nigeze mbishyuza.”

Anavuga ko nta wigeze akubita abana, ahubwo ko babapfukamishije bakanatumaho ababyeyi babo, maze aho kuza bumva icyatumye babatumaho bakaza barwana.

Ibi byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma unavuga ko iby’amatafari umuyobozi w’ikigo yaba atoteza umwana amubwira nta munyeshuri wabibabwiye.

Kuri ubu Janvier na mushiki we mukuru ntibajya ku ishuri, ariko barumuna babo babiri biga mu wa kabiri no mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye bo ngo bajyayo.

Ababyeyi bavuga ko ishuri ryabirukaniye abana, bukanabima icyemezo cy’uko birukanywe kugira ngo bajye kubashakira aho biga handi.

Ubuyobozi bw’ishuri bwo buvuga ko butigeze bubirukana, ariko n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko ibyo kubirukana bitabaye, bitewe n’uko ari icyemezo gifatwa n’ubuyobozi bw’akarere nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Kandi ngo ntibarabikora.

Silas Kubwimana, mukuru w’aba bana, avuga ko ababyeyi be ubu bagiye kurega ubuyobozi bw’ishuri ko bwabakubitiye umwana inkoni zo mu mutwe, byanamuviriyemo kuva imyuna kandi ubundi atari abisanganywe.

Impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko bagiye kumuvuza tariki 16 Gashyantare 2020, kandi nyina avuga ko atahise amuvuza bigitangira kuko ngo nta bushobozi yari afite.

Inkuru bijyanye:

Ababyeyi bateje impagarara ku ishuri no ku murenge barabifungirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese baba bapfukama babasengesha nde koko!??
None se ubwo ababyeyi bakoraga muri iki kigo ku buryo ukupfukamisha umwana mu ishuri, ababyeyi bakarinda bahagera umwana agipfukamye nk’aho ari guhongerera ibyaha by’isi yose?
Iryo shuri se riteyemo ibiti ku buryo bunamye gutoragura agashami kaguye aho?
Yewe, inkuru nk’iyi sinayemera rwose pe!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

ariko rero ntabwo umubyeyi yabura uburere ngo umwana abugire ikigaragaracyo abababyeyi bararengere urumva ukuntu nyina avugakoko! ngoyambuye inkoni umupolisi arayivuna

ignace yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

KURERA NTABWO BYOROSHE ANARIYO MPAMVU MBONEYEHO KUJYA MUNASABIRA ABARIMU MUBATURA IMANA IKAZABAHA UMUGISHA.NTABWO UMUNTU YAVUGA BYINSHI MURI IRYO SHURI BAGERAGEZE BASOME NEZA AMABWIRIZA BLF(BUILDING LEARNING FOUNDATION )YATANZE MU BIGO BY’AMSHURI AREBANA NO KUDAKUBITA NANONE NIBA BARIBAGIWE KO AYO MABWIRIZA AHARI BAZAGERAGEZE MU BIGO BY’AMASHURI ABANZA ABAMO KUKO AHANDI INKONI NTABWO IKIHABA NI UKUBASENGERA MU IZINA RYA YESU .

DUSINGIZIMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka