Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, avuga ko ibi byabaye ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Abanyeshuri bahanganye n’abarezi ni umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu, na mushiki we wiga mu wa gatandatu, bose mu mashuri yisumbuye.
Ingabire yagize ati “Nagiye kuri iri shuri mpurujwe, mpageze bambwira ko imvano y’amakimbirane ari ukuba umuhungu wiga mu wa gatanu yaravunnye umukubuzo w’ishuri mu ntangiriro z’igihembwe, umuyobozi w’ikigo amusaba kuzazana umushyashya, undi ntiyawuzana.”
Umuyobozi w’ishuri amusanze mu ishuri ejobundi tariki 12/2/2020, yamwibukije ko yari yamubwiye ko azagaruka kwiga azanye undi, maze aho gusohoka ngo ajye kuwushaka, ashaka gukubita umuyobozi.
Akomeza agira ati “Umwarimu wari mu ishuri yatabaye umuyobozi w’ikigo, agundagurana n’umwana amubwira ngo reka nkubite iki kigore. Icyo kigore ni umuyobozi w’ikigo yamubwiraga.”
Bakiri muri ayo, mushiki w’umuhungu yaturutse mu ishuri yigiramo na we aza kurwana, umuyobozi ushinzwe amasomo na we atabaye, wa mukobwa na we ngo amufata mu mashati.
Ubwo bari ku ishuri hamwe n’inzego z’umutekano, bari kubaza abana bigana uko byagenze, ba bana bateye amahane na bo bapfukamye mu ishuri imbere ya bagenzi babo, ngo bagiye kubona babona ababyeyi babo baje nk’abiteguye kurwana, bari kumwe na mukuru wabo utakiga.
Gitifu Ingabire ati “Rwose baje nk’abaje mu ntambara. Umuriri bari bafite bavuza induru utuma abana bari mu yandi mashuri basohoka. Bakubita urugi rw’ishuri twarimo, babwira abana bati ‘muhaguruke twigendere’.”
Ngo bagerageje kubasaba kumva uko ikibazo cyifashe, aho kubatega amatwi ahubwo barabasunika maze barigendera n’abana babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, na we avuga ko ari uko byagenze, akanongeraho ko umuhungu washatse gukubita umuyobozi w’ikigo n’ubundi asanganywe imyitwarire itari myiza.
Kandi ngo aba babyeyi baje gufungwa kubera amahane bakomeje gutera no ku biro by’umurenge, aho bari bahamagawe kugira ngo bagirwe inama.
Ati “Ku murenge bagerageje kubasaba guhana abana babo, aho kumva batera amahane, maze babajyana kubafunga kuri polisi kugira ngo amahane acogore. Icyakora umugore ntiyarayemo, n’umugabo ku wa gatanu mu gitondo yaratashye.”
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
Bavandimwe uburezi murikigihe nintambara abana ntibiroshye pe bagira amakosa ariko abarezi sishyashya rwose muzagere muri groupe scolaire ya Butete muri Burera umurenge wa Cyanika muzirebere uburezi bubamo buri murezi akora icyo atekereje ejobundi bahetutse kwirukanka abana ngo ntibatsinze homework babaha une semaine ngo bajye murugo nonese wagakwiye kumwirukana cg wamukosora ibyo atabashije gusubiza neza kuko uba ubonye aho umwana ahagaze ibyo twabirebesheje amaso turabireka yewe ntareme ryuburezi dufite pe
Nibirukanwe burundu ababyeyi babo babashyirireho iryabo shuri mu rugo i wabo rigendera kuri programu y’urugo rwabo, ababyeyi bakomeze bababere abarimu.
Abo bana se babirukanye buundu, ababyeyi babo bakishyiraho irabo shuri bigishirizamo abana babo uko babyumva!
Ibaze noneho umuyobozi w’ikigo utinyuka akavugira mu nama ngo umurezi uzahanisha inkoni umubyeyi w’umwana azaze babikurikirane nasanga aribyo afite uburenganzira bwo ku musubiza akarere ka kamwirukana,Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’ababyeyi ba gs kayanza kuwa 14/02/2020.Ese ubu hano ntihazazamo guhanganisha abarezi n’ababyeyi ndetse n’abana
Mwumve kdi mushishoze bavandi,hari n’abarimu bamwe na bamwe biha kwerekana ko basobanukiwe byose ugasanga babwira umwana amagambo atakabaye amubwira.nimba umwana atitwara neza bimenyeshe abashinzwe discipline y’abana nabo bagerageze nibinanirana bahamagaze ababyeyi nibyanga babajyane mubigo ngororamuco
Nanjye nkore mu uburezi ndi umuyòbozi w’ ishuri muri Kigali ariko byagaragaye ko imyitwarire y’ abana benshi ituruka ku babyeyi nabo. Kuko utumaho umubyeyi ngo dufatanya kugorora umwana umubyeyi akazana akwereka uburyo wowe mwarimu cg umuyòbozi ari wowe munyamakosa.
Uruge: Umwana w’ umukobwa aje yampaye ijipo ireshya n’ umukandara MAMAN we yaza ugasanga yampaye hafi ikariso yonyine wamwereka ikibazo akakumvisha uburyo ubangamiye umwana ko ibyo ari ihohoterwa.
Nagira ngo nibutse ababyeyi ko ishuri aho barerera atari aho bororera ingeso mbi.
"Uburere buruta ubuvuke"
Erega abana sibabi rimwe na rimwe babiterwa nababyeyi babo babashyigira mu mafuti.harya umwana utazahanwa azavamo umuntu ki
Birababaje cyane, hakwiye gufatwa icyemezo gituma abanyeshuri bagira indangagaciro zirimo kubaha abarezi
Birababaje cyane, hakwiye gufatwa icyemezo gituma abanyeshuri bagira indangagaciro zirimo kubaha abarezi
Rero nge mbona ababyeyi bubu bamwe nabamwe bafite ubujiji bukabije nnc nkabo urumva barimo kurera ni gute mwalimu yahohotera umwana na gitifu? ESE murumva baba bapfa iki nabo? Ikibazo cyo kutumva kwababyeyi biki gihe ndetse ntaretse na leta idaha agaciro abarezi igaha uburenganzira bwose umwana mwarimu akaba ntacyo yamuvugaho nibo bishe uburezi ababyeyi nabo bakagendera murubwo bujiji bakareka abana babo bakura ntakinyabupfura bagira
Tutabiciye k’uruhande uburezi butarimo ikinyabupfura ntibushoboka. Nakera iyo wabonaga umwana yarenganye ntabwo wamurengeraga. Ahubwo wacaga bugufi ibindi ukabivugana n’abayobozi mwiherereye. Impfizi rero ibyara uko ibyagiye abarezi bihangane niko uburezi kuri Bose bumeze. Twese twarize duhanwa ndetse ugahanirwa n’ibyaha utemeranya n’umutimanama ariko nibyo byatugize abagabo n’abagore bubatse igihugu.
Abanibo bajya muri police ntibaregamememo ikinyabupfura cyabuze.
Hajye hakorwa iperereza Ku mpande zose, kuko n’ubwo abana bagira amakosa, n’Abayobozi nabo hari igihe bayagira.