Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza ari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Abakozi barimo abazamu, abatetsi n’abarimu mu ishuri ribanza rya Kabirizi, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri yo gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.
Ababyeyi barerera mu Iseminari Ntoya ya Butare basabwe kutabangamira abana babo igihe bifuje gukomeza inzira y’Ubupadiri kugira ngo hakomeze kuboneka Abapadiri bafasha abakirisitu.
Abarimu bo mu karere ka Burera bishyize hamwe bagabira inka mugenzi wabo Rukundo Janvier wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Gahunga TSS.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka ku wa 13 Ukuboza 2024 Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarezi ko abafitiye igisubizo cyiza ku bibazo bagaragaje.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu kiruhuko guhera (…)
Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona bo mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children Kibeho), bavuga ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo kuko biza byanditse mu nyandiko isanzwe.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe.
Abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye baratangaza ko kutagira ibikoresho bihagije biborohereza bibagiraho ingaruka mu myigire yabo, kubera ko abenshi badashobora kwiga mu gihe ntabyo bafite.
Abafite ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guhugura abarimu no gutegura integanyanyigisho z’ikoranabuhanga mu burezi, baratangaza ko hakiri icyuho kuri bamwe mu barimu batamenyereye gukoresha iryo koranabuhanga, ku buryo hagikenewe amahugurwa ahagije.
Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa bacu baratugaragariza uko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga mu burezi, rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, hagendewe ku muco gakondo n’ururimi benshi mu banyeshuri bazi gukoresha, mu rwego rwo guhuza ibikenewe n’ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), buratangaza ko mu gihe kigera ku myaka itatu bamaze bari mu Rwanda, abarimu b’abakorerabushake bigisha Igifaransa bamaze gutanga umusaruro, kuko batumye ireme ry’uburezi by’umwihariko mu rurimi rw’Igifaransa ryiyongera.
Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, yatanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 1,000 barimo n’abanyamahanga basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye. Abo banyeshuri barashima (…)
Umushinga w’abanyeshuri ba Agahozo Shalom wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku micungire y’ifaranga rizwi ku izina rya ‘Money makeover’, ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byo mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro batsinze neza kurusha bagenzi babo bigaga ubumenyi rusange.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.
Abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri b’Uburezi muri bimwe mu bihugu bya Afurika bitabiriye inama ya ‘Africa Foundation Learning Challenge 2024’ (Africa FLEX 2024), basangiye ubunararibonye ku buryo bwo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’ibanze.
Kuri uyu wa Mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibmbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF Rwanda), ryatangije ubufatanye na Hempel Foundation, bugamije kongerera imbaraga uburezi bw’ibanze mu Rwanda.
Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024, BK Foundation yasinyanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) amasezerano y’ubufatanye mu guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi no kubazamurira imyumvire mu kwihangira imirimo, binyuze mu bujyanama butandukanye.
Igitekerezo cyo gushinga amashuri y’incuke ngo cyabajemo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 1988, ubwo babonaga ababyeyi bajya guhinga bashoreranye n’abana, bakiriranwa na bo mu mirima ariko bagataha umubyizi utarangiye, kubera ko abo bana babaga babaruhije.
Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye.
Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kivuga ko nubwo hakigaragara abana batazi gusoma no kwandika neza, ariko umwana yari akwiye kuba abizi arangije umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ari na yo mpamvu hari gahunda zitandukanye zigamije gukemura icyo kibazo.
Abasesengura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri yo mu cyaro, baratangaza ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikiri bikeya, bigatuma abanyeshuri batarikoresha uko bikwiye.
EdTech Monday, ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, kizibanda ku nsanganyamatsiko ya gahunda yo ’Kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro’.
Emmanuel Sitaki Kayinamura watangije umuryango ERM (Equipping, Restoring and Multiplying) avuga ko we n’abo bafatanya biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, by’umwihariko bibanda ku rubyiruko kugira ngo barufashe na rwo kwibeshaho ndetse na rwo rugire uruhare mu guteza imbere Igihugu.
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ko hatekerezwa ukuntu abayikoramo bakongererwa imishahara.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), cyungutse ibitabo bibiri bikubiyemo indangagaciro ziranga Umunyarwanda, bizafasha abanyeshuri mu myitwarire yabo, bityo bakazakura ari Abanyarwanda bizihiye Igihugu.
Abahanga bavuga ko siporo ari kimwe mu bituma ubuzima bwa muntu burushaho kugenda neza, haba mu mikorere no mu mitekerereze, mu mashuri siporo igafasha abana kuruhuka no gutuma ubwonko bukora neza bakabasha gutsinda, bamwe bakagira siporo umwuga ikaba yabateza imbere.
Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bahembye abana icyenda, biga ku kigo cy’amashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu bakoze barinda ko ibendera ry’Igihugu rigwa hasi kubera umuyaga n’imvura.
Abafite ibigo bifasha gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, barasaba ababyeyi kugira uruhare mu kumenyereza abana babo ikoranabuhanga, n’iyo ubushobozi bwabo bwaba bukeya kuko ikoranabuhanga ryose rifite icyo ryongerera umwana bitewe n’ibyo yiga.