Kaminuza ya Kigali yashyizeho amahame ndangamyitwarire mashya abanyeshuri n’abakozi bayo bagomba kugenderaho, mu rwego rwo kurushaho kurera umunyeshuri ufite ubwenge n’ubumuntu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ku wa 24 Ugushyingo 2021 ryatanze Mudasobwa 185, ‘tablets’ 1.680 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, babishyikiriza Ikigo gishinzwe Uburezi cy’u Rwanda (REB), mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigamo abana (...)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, aratangaza ko inyubako nshya zubatswe mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, Igihugu cy’u Bushinwa cyamurikiwe Leta y’u Rwanda, zigiye gutuma iri shuri rirushaho kwiyubaka mu bijyanye (...)
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere, Byukusenge Madeleine, avuga ko abakoze n’abatanze ibikoresho mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bakishyuza amafaranga bakoreye bazishyurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gitangaza ko kimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 400 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko batanyuzwe n’amanota babonye, mu gihe amanota yabo yatangajwe ku wa mbere w’icyumweru (...)
Ku cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, Banki y’abaturage (BPR), yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 27, muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati.
Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaza ko umushinga ‘Soma Umenye’ w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) wababereye ingirakamaro mu kuzamura ubumenyi bw’abana mu gusoma, kuko ubu babasha gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda neza bagereranyije n’urwego bagenzi babo babaga bariho mbere y’uwo (...)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, aho abo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education) batsinze ku kigero cya 85.3%, bakaba baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko ho bari (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, yashimiye abanyeshuri biyegereza Imana avuga ko ari uburyo bwo kurwanya ibyaha n’ibishuko bitandukanye mu rubyiruko.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.
Covid-19 yatumye ibihugu n’u Rwanda rurimo, bihindura uburyo bw’imyigishirize hashyirwa imbere gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu bikomeje gusaba amasafuriya manini bita muvelo byemerewe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo bibashe guteka amafunguro ahagije abana muri gahunda yo kubagaburirira ku ishuri yatangiranye n’uyu mwaka wa (...)
Bamwe mu babyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri kuko birirwa batoragura ibyuma.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi (...)
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri atandukanye barahamya ko kugira ngo biteze imbere no guhanga udushya bisaba ko bo ubwabo bishyiramo ubushake n’umuhate ngo babigereho.
Abashakashatsi baturutse muri za kaminuza mpuzamahanga, zirimo izo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi, bateraniye mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, mu nama mpuzamahanga irebera hamwe uko imyigishirize y’amasomo arebana n’ubwubatsi muri za kaminuza(Civil Engineering), yarushaho guhabwa ireme, bigafasha abiga (...)
Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Munanira mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, barasaba ko nyuma yo kubakirwa ibyumba bitatu by’amashuri, banafashwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Mu gihe bamwe badaha agaciro umwuga w’ubugeni, abamaze kuwusobanukirwa, ubuzima bwabo bwa buri munsi burangwa n’Ubugeni ndetse bakabutoza n’abana bakiri bato nk’umwuga ushobora kubateza imbere.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abana bigamo bataha byo mu Karere ka Huye bavuga ko bitaboroheye kugaburira n’abana bo mu mashuri abanza, kuko nta bikoresho byo kwifashisha bafite birimo inkono nini cyangwa muvelo zagenewe gutekera abantu benshi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira urwego Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bagezeho mu kuvumbura imishinga, igaragaza ubudasa mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Buri gihe uko hasohotse amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, abiga kuri ENDP Karubanda baratsinda, kandi bagatsindira ku manota menshi. Ibi bitera kwibaza icyo muri iri shuri bakora gituma batsinda kurusha ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bamaze gusaba guhindurirwa ibigo bagera ku bihumbi 10, ariko bose ngo ntibazahabwa ibisubizo bibanogeye kuko Leta ifite amashuri make afite uburaro (boarding).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero aratangaza ko ibaruwa yagaragaye icicikana ku mbuga nkoranyambaga yirukana umwarimu witwa Hakizamungu Celestin wari waroherejwe kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mahembe yakozwemo amakosa, ariko ifite ishingiro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) kiratangaza ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri.
Abaturage bo mu mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, baratangaza ko ingendo ndende abana babo bakoraga, bajya cyangwa bava kwiga, ndetse n’ubucucike mu mashuri hari abaciye ukubiri nabyo, babikesha ibyumba bishya by’amashuri bimaze igihe gito byubatswe.
Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), kivuga ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba ababyeyi kudaharira gusa abarimu abana, ahubwo bagafatanya mu burere bwabo, kugira ngo bagere ku burezi bufite ireme kuko ariyo ntego nyamukuru.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bishimira ko gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, igiye kubabera inyunganizi mu kunoza imyigire yabo, kubarinda guta ishuri cyangwa gutsindwa bya hato na hato byajyaga (...)