Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda

Ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, nyuma y’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro, byari ibyishimo ku baturage ku mpande zombi, haba ku Rwanda haba no kuri Uganda, ariko Umuyobozi wa Kisoro kamwe mu turere twa Uganda, we biba akarusho aho yishimiye cyane uko gufungura umupaka, avuga ko ari igisubizo ku mibereho myiza y’abaturage basaga ibihumbi 500 bagize ako karere.

Bizimana Abel, umuyobozi (Chairman) w'Akarere ka Kisoro
Bizimana Abel, umuyobozi (Chairman) w’Akarere ka Kisoro

Agaragaza izo mbamutima, Bizimana Abel uyobora Akarere ka Kisoro muri Uganda, yifuje kuganira n’itangazamakuru ry’u Rwanda ririmo na Kigali Today, mu rurimi rw’Igifumbira rumeze nk’Ikinyarwanda.

Yatangiye agira ati “Ye baba weee!!, twari twarahombye, vuga uti guhomba kuko abantu bacuruzaga cyane cyane abagore urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, hano buri wa mbere na buri wa kane kwabaga gucuruza ibintu byinshi, ibiribwa, za Soda, hano Cyanika ibicuruzwa byabaga biharunze, buri wese agura icyo ashaka”.

Arongera ati “Ariko igihe imipaka yakinzwe, abantu barahombye bamwe bari barafashe inguzanyo, mbese twari dufite igihombo cyo kuba barakinze umupaka kongeraho igihombo cyatewe na COVID-19, rero abantu nyobora ba Kisoro bangana n’ibihumbi 500 barakinguriwe”.

Uwo mugabo yemeje ko abatuye Kisoro 99,9% bafitanye isano n’u Rwanda. Avuga ko kuba bavuga urufumbira rumeze nk’ikinyarwanda, batandukanye n’abo mu tundi turere two muri Uganda, aho gufunga umupaka byari nk’irembo rifunze hagati ya bene wabo b’Abanyarwanda, none imigenderanire ikaba yasubukuwe.

Ati “Ubu turafunguriwe, ba Mama bagiye kujya baza mu bukwe natwe dutahe ubukwe mu Rwanda, abantu bajyaga i Kibeho bari barapfuye amagara, batagifite uburyo kuko hari abantu benshi bizerera muri Kibeho cyane bo muri Gatolika, ubwo amabisi agiye kujya ajya i Kibeho n’umugisha wiyongere”.

Uwo muyobozi wakomeje kugaragaza imvugo ye ashimira Perezida Paul Kagame, amwifuriza imigisha myinshi, ku ruhare yagize mu ifungurwa ry’uwo mupaka.

Agira ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuko ibyo adukoreye twebwe nk’abanya Kisoro, abafumbira, wenda agikoreye abanya Uganda bose ariko twe ni umwihariko, uru rurimi mvuga ntimugire ngo ni Ikinyarwanda ni urufumbira, uko tuvuga ni nako namwe muvuga”.

N’imbamutima nyinshi ati “Nyakubahwa Paul Kagame urakabyara ubyaje inyana, urakagira amata, urakagira ibyansi, uragahinga aho weza, yewe igihugu cy’u Rwanda kizahore kikwibuka iteka ryose”.

Ati “Kariya gafi ko ku mazi mu Kivu ntabwo nari ngaherutse, ndashaka uburyo njyayo ngashinge iryinyo numve uko Imana igira neza”.

Uwo muyobozi yashimiye na Parezida Museveni wa Uganda, washimye ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wakoze ibyananiye benshi mu bayobozi, mu bijyanye n’imishyikirano yo gusubukura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibyishimo byari byose ku bambuka
Ibyishimo byari byose ku bambuka

Uwo mugabo yavuze ko muri Kisoro bakomeje gufata ingamba zo kwirinda COVID-19, bagera ikirenge mu cy’u Rwanda yemeza ko rwamaze gufata ingamba zihamye zo kurwanya icyo cyorezo.

Yagize ati “COVID-19 turayirinda, dufite gahunda yose ya Leta yo kwirinda. Abanya Uganda twababwiye uko bakwiriye kwirinda COVID-19 kugira ngo batanduza Abanyarwanda, kandi Abanyarwanda byo musa nk’ababirangije kera, ubu turiteguye kuko abaturage banyotewe kwambuka, aho mvugira aha bamwe bamaze kugera muri Musanze bagiye”.

Uwo muyobozi (Chairman) Bizimana, yongeyeho ati “Abaturage bari bakumbuye i Kigali aho bakomeje kuvuga bati, nubwo twagera i Kigali tukahareba tukagaruka, Kigali hari harabaye hafi y’iwacu nk’umujyi utwegereye aho kujya Kampala, ariko kubera ifungwa ry’umupaka nta muntu wari ukigerayo”.

Mu gihe umupaka wa Cyanika wamaze gufungurwa, abemererwa kwambuka bakoresheje igipimo cya COVID-19 kidahenze (Rapid test) ni abatuye Musanze na Burera na Kisoro muri Uganda, naho udatuye muri utwo turere abanza gusabwa ibisubizo bya COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR.

Abo baturiye umupaka kandi, icyangombwa basabwa ni indangamuntu no kwerekana ko bikingije COVID-19, mu gihe abaturutse kure y’umupaka basabwa ibindi byangombwa birimo Pasiporo.

Inkuru bijyanye:

Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWAKOZE CYAND NDIPASCALICYEYA.

MWAKOZE CYANE NDIPASCALI CYEYA. yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka