Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka

Abanyarwanda n’Abanya-Uganda baturiye umupaka wa Cyanika, bari mu byishimo nyuma y’uko uwo mupaka ufunguwe. Ni nyuma y’imyaka isaga ibiri wari umaze ufunze, bakaba bishimira ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugiye kubafasha mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.

Babazwaga ibyangombwa
Babazwaga ibyangombwa

Byari ibyishimo byinshi ubwo mu ma saa tanu n’igice z’amanywa ku wa Mbere tariki 06 Werurwe 2022, umuturage w’u Rwanda wa mbere yanyuraga ku mupaka ajya muri Uganda abisikana n’undi wa Uganda wari uje mu Rwanda.

Muri uko guhura kwifata byanze barahoberana, barahagarara babazanya amakuru bishimye cyane, abandi bari bamaze kwerekana ko bujuje ibyangombwa bisabwa, na bo kwihangana biranga bambukana umuvuduko n’akanyamuneza kenshi, bamwe basuhuzanya, ari nako abandi baterurana bagaragaza urukumbuzi bari bafitanye.

Ugomba kwambuka umupaka hari ibyo asabwa, birimo kwipimisha COVID-19, mu rwego rwo kwirinda kuyanduzanya, dore ko itararangira nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabanje kubibasobanurira.

Yagize ati “Kuba umupaka wafunguwe, ni andi mahirwe ku baturage bacu kuko birongera imihahiranire, ni andi amahirwe ku baturage bafite abavandimwe hariya hakurya kongera gusurana, bakabonana n’imiryango, hakaba hari ibyo basabwa kuzuza kugira ngo babashe kwambuka cyane ndavuga ku ruhande rwacu”.

Ati “Hari gahunda zijyanye n’ubuzima, kugira ngo dukomeze duhangane n’icyorezo, hari ikijyanye no kuba umuturage yarikingije COVID-19, ariko kandi hari ikijyanye no kuba yarafatishije ibipimo ngo turebe uko ubuzima bwe bumeze”.

Ibisabwa umuturage utuye mu Karere ka Musanze na Burera, kugira ngo yambuke umupaka, bitandukanye n’ibisabwa undi muturage uturutse mu tundi turere. Ni nk’uko uturutse Kisoro muri Uganda ibyo asabwa bitandukanye n’ibisabwa undi muturage utuye mu tundi duce.

Ni amahirwe yahawe abaturiye umupaka, nk’uko Meya Uwanyirigira yakomeje abitangaza, ati “Abaturiye hafi aha, ni ukuvuga abo muri Burera na Musanze, icyo basabwa ni ukwipimisha Rapid Test y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000), mu gihe abaturutse ahandi bo basabwa kwipimisha mu buryo buhenze bwitwa PCR Test”.

Arongera ati “No muri gahunda z’umupaka, hari ibindi bakwiye kuba buzuza, hari abasabwa Pasiporo, hari abasabwa indangamuntu nk’abaturage b’Akarere ka Burera n’abandi, ibyo barakomeza kubimenyeshwa n’inzego zisanzwe zibishinzwe. Umuntu niba afite ibyo asabwa akwiye kuba aca ku mupaka, icyo kikanadufasha kugira ngo dukumire ba bandi baca mu nzira zinyuranyije n’amategeko”.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yageze ku mupaka wa Cyanika kureba uko ibikorwa byo kwambuka bihagaze
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yageze ku mupaka wa Cyanika kureba uko ibikorwa byo kwambuka bihagaze

Gufungura umupaka byashimishije abaturage benshi, bavuze ko bizinesi zabo zari zaradindiye bagiye kuzisubukura, kandi biyemeza gukorana neza n’abaturage bo mu gihugu cya Uganda, nk’uko byari bisanzwe mbere.

Nzitabakuze Claver ati “Nengaga imisururu, nari mfite isoko rikomeye mu gihugu cya Uganda umupaka ufunze ngwa mu bihombo, none kuba umupaka wongeye gufungurwa, ni ibyishimo byinshi kongera gukorana n’abaturanyi bacu, ubu bizinesi yanjye yongeye gukora, n’ikimenyimenyi urabona ni njye muturage wambutse mbere y’abandi, byose biraturuka ku kuba nujuje ibisabwa, narikingije, namaze kwipimisha, ndishimye cyane”.

Nyirambonigaba Frolide ati “Naraye nicaye ntegereje ko bucya, ndashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje ku mupaka wa Cyanika ukaba wongeye gufungurwa, nari narahombye pe, ubucuruzi bwanjye nakoreraga muri Uganda bwari bwarafunze, ubu maze kuvugana n’Abagande kuri telefoni, bambwiye ko bantegereje ngo mfungure ubucuruzi”.

Abaturage bari benshi ku mupaka
Abaturage bari benshi ku mupaka

Ni n’ibyishimo kandi ku baturage bo muri Uganda, aho abaganiriye na Kigali Today ubwo bambukaga binjira mu Rwanda, bavuze ko umupaka ukimara gufunga, bagerageje gukorera mu bindi bihugu birabananira kubera ko batahuzaga ururimi, bishimira kuba bagarutse mu Rwanda.

Murera Geoffrey ati “Nahoze nshururiza hano mu Rwanda ku mupaka wa Cyanika, umupaka ukimara gufunga gucuruza birahagarara ndahomba, nagerageje kujya gucururiza muri Congo ntibyagenda neza nk’uko byagendaga hano mu Rwanda, kuko ari bene wacu tuvuga ururimi rumwe, twumvise ko umupaka wafunguwe biratunezeza cyane urabona ninjye winjiye mu Rwanda mbere, ngarutse kureba abaturanyi bacu ngo dusubukure ubucuruzi”.

N’ubwo uwo mupaka wafunguwe, hari abaturage by’umwihariko abatishoboye bagaragaje imbogamizi ku mafaranga yo kwipimisha COVID-19, mu gihe baba bagiye guca inshuro.

Mudasobanya Emmanuel ati “Ni byiza cyane twishimiye ko umupaka wafunguwe, ibiciro byari byazamutse biramanuka, isukari yari yageze ku 1700, gusa ikibazo ni ikijyanye no kwipimisha COVID-19, izo ni imbogamizi kuri twe nk’abantu bakennye ariko bikingije. Ikibazo ni ibyo bitanu uzatanga kandi ugiye guca inshuro y’amafaranga 1000”.

Babanje kumenyeshwa ibisabwa kugira ngo banyure ku mupaka wa Cyanika
Babanje kumenyeshwa ibisabwa kugira ngo banyure ku mupaka wa Cyanika

Nyirabahire Anastasie ati “Twumvise ko mwamaze kudukingurira umupaka turishimye cyane, gusa nk’abadafite amafaranga yo kwipimisha COVID-19 ni ikibazo, abayobozi badufashe baturwaneho abakene, twarakingiwe ariko amafaranga yo kwipimisha ntayo pe!”

Iryo fungurwa ry’umupaka wa Cyanika ryashimishije cyane n’Umuyobozi (Chairman) w’Akarere ka Kisoro, Bizimana Abel, washimiye ubuyobozi ku mpande zombi, avuga ko iterambere ry’abaturage baturiye umupaka haba ku ruhande rwa Kisoro haba no ku ruhande rwa Burera na Musanze rigiye kurushaho kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yasabye Abanyarwanda bakomeje kugana mu gihugu cya Uganda, kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda birinda amakosa yatuma bagwa mu bibazo.

Ati “Icyo tubasaba ni uko igihe mugeze hakurya mukwiye kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda, bakora icyabajyanye kandi kibateza imbere kinabahuza n’abavandimwe bo muri Uganda. Mukwiye kugerayo mukirinda gukora amakosa, kwirinda gukora ibyaha byambukiranya umupaka, ni yo mpamvu ugiye tumusaba kuzuza gahunda zose haba izijyanye n’umupaka, haba no ku nzego z’ubuzima, byose biratuma urushaho kugenda mu buryo bwuzuye, ugende wemye”.

Hari abashinzwe kurwanya ikwirakwira rya COVID-19
Hari abashinzwe kurwanya ikwirakwira rya COVID-19
Ibyishimo byari byose ku bambuka
Ibyishimo byari byose ku bambuka
Umupaka wa Cyanika
Umupaka wa Cyanika

Inkuru bijyanye:

Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka