Mu Rwanda hafunguwe icyambu kizorohereza abaguzi bo muri Afurika no hanze yayo(Video)

Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro icyambu cyo ku butaka cyiswe ‘Kigali Logistics Platform’, cy’ikigo ‘Dubai Ports World’, kikazorohereza abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 barimo Abanyarwanda, Abanyafurika muri rusange ndetse n’abo hanze y’uwo mugabane.

Byatangajwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019, ubwo Perezida Kagame yatahaga icyo cyambu giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta no mu z’abikorera, bose bakavuga ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rugezeho.

Icyo cyambu cyatashywe none, hashize umwaka gitangiye gukora nk’ububiko bw’ibicuruzwa mu rwego rw’igerageza, hakaba hatashywe icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga washowemo miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 32 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyambu kitazafasha Abanyarwanda gusa ahubwo ko kizorohereza n’abandi baguzi bo muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Yagize ati “Kuva iki gikorwa cyatangizwa, u Rwanda rurakora ibishoboka byose, ku ruhande rwarwo, kugira ngo rukorane n’isoko rigari ry’abagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 bo muri Afurika no hanze yayo”.

Arongera ati “Twishimiye gufatanya na Dubai Ports World mu ishyirwaho ry’iki cyambu cyo ku butaka, kugeza ubu cyatangiye guteza imbere ubucuruzi kinagabanyiriza igihugu amafaranga cyatangaga muri urwo rwego”.

Umuyobozi w’umuryango w’abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, Fred Seka, yavuze ko icyo cyambu cyari gikenewe kuko kizorohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane mu by’impapuro.

Ati “Kizorohereza cyane cyane Abanyarwanda bohereza n’abatumiza ibicuruzwa kuko impapuro ziherekeza ibicuruzwa zakorerwaga i Dar Es Salaam zizajya zikorerwa hano. Ibicuruzwa bizajya bigera Dar Es Salaam bikomeza byerekeza aho bigomba kujya nta kindi bikoreweho”.

Arongera ati “Mbere gukura kontineri i Dar Es Salaam muri Tanzania kuyigeza i Kigali byatwaraga agera ku bihumbi bitanu na magana atanu (5.500) by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda), ariko ubu ageze ku bihumbi bitatu na magana atanu (3.500) by’Amadolari ya Amerika (miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda). Urumva ko hari icyagabanutseho kandi twizera ko bizakomeza kugabanuka”.

Icyo kigo ngo gifite ubushobozi buri hejuru kuko cyakira kontineri ibihumbi 50 ku mwaka mu gihe ahandi hakora nka cyo hakira kontineri 1000, kandi ngo kubera uko kuntu ari ahantu hagutse, no gupakurura ibicuruzwa birihuta, amakamyo ntahatinde, bityo ba nyiri imodoka ntibahendwe.

Umuyobozi mukuru wa DP World, Sultan Ahmed Bin Sulaymen, yavuze ko kubaka icyo cyambu bitari kugerwaho iyo hatabaho ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Ati “Nishimiye ibyo twagezeho hano mu Rwanda, nkaba ntatinya kuvuga ko bitari kugerwaho iyo hatabaho icyerekezo cya Perezida Kagame wahinduye imitekerereze y’Abanyarwanda.

Igitekerezo cy’iki cyambu twakiganiriye na Perezida Kagame muri 2011, ahita aduha karibu none ubu ibicuruzwa biragenda ibindi bikaza bishyikira hano, ni ikintu cyiza”.

Kigali Logistics Platform yagabanyije iminsi ibicuruzwa byamaraga mu nzira iva ku minsi yari hagati ya 10-14 igera kuri itatu uyu munsi, icyo kigo kandi ngo cyahaye akazi abakozi 667, muri bo 98% bakaba ari Abanyarwanda.

Reba mu ncamake amashusho (Video) agaragaza uko uwo muhango wagenze

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Inkuru bijyanye:

Kigali: Perezida Kagame yatashye icyambu kidakora ku nyanja

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka