Kigali: Perezida Kagame yatashye icyambu kidakora ku nyanja

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Perezida wa Republika Paul Kagame arimo gutaha icyambu cya mbere kidakora ku nyanja (Inland port) cyubatse mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko iki cyambu kizagabanya igiciro ndetse n’igihe byatwaraga kugira ngo ibicuruzwa bive mu byamvu bya Mombsa muri Kenya na Dar es Salam muri Tanzania.

Kugeza ubu gutwara kontineri imwe ivuye i Mombasa iza i Kigali bitwara amadolari hagati y’ibihumbi 3000 na 4000. Mu gihe kontineri iyo ivuye mu cyambu cya Shanghai mu Bushinwa yerekeza I Mombasa, bitwara amadolari ari hagati ya 500 n’1000 gusa.

Ni icyambu cyubatswe n’ikigo kitwa Dubai Ports World; icyiciro cya mbere kiri butahwe uyu munsi kikaba kigizwe n’aho za kontineri zizajya zishyirwa, ibyumba by’ububiko, ndetse n’ibiro abakozi batandukanye bazajya bakoreramo.

Iki cyambu kitezweho korohereza abacuruzi kugera ku masoko mpuzamahanga no kuzamura ubucuruzi bwabo kubera kubona ibikenewe byose ahantu hamwe.

Igice cyahariwe gushyirwamo kontineri gifite ubuso bwa metero kare 12,000 bushobora kujyaho kontineri ibihumbi 50. Mu gihe ibyumba by’ububiko bibiri bishobora kujyamo toni ibihumbi 640 ku mwaka, kuri buri cyumba.

Dubai Ports World ikaba yarashoye agera kuri miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika muri uyu mushinga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize wa 2018 ryavugaga ko iki cyambu kizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika n’ubwo ari igihuhgu kidakora ku Nyanja.

Dubai Ports World yubatse iki cyambu isanzwe ifite ibindi byambu bigera kuri 78, mu bihugu bigera kuri 40 hirya no hino ku isi.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Inkuru bijyanye:

Mu Rwanda hafunguwe icyambu kizorohereza abaguzi bo muri Afurika no hanze yayo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngirango ngire icyo mbwira steven wibaza niba hari icyambu kidakora ku Nyanja. Ibyo byambu bidakora ku nyanja babyita Dry ports cyangwa se ports Secs.

Dore ibisobanuro hepfo:

A dry port (sometimes inland port) is an inland intermodal terminal directly connected by road or rail to a seaport and operating as a centre for the transshipment of sea cargo to inland destinations.

Un Port sec est un terminal terrestre en liaison commerciale et logistique directe avec un port maritime. Dit autrement, c’est un lieu donné, situé à l’intérieur des terres pour le groupage et la distribution des marchandises et connecté à un port maritime par voie routière, ferroviaire ou fluviale. Cette plateforme logistique propose les services d’un port : manutention, entreposage, transbordement de cargaisons maritimes vers des destinations à l’intérieur des terres.

Muri urwo rwego MAGERWA na BOLLORE nabo bakora nk’ibyambu bidakora ku nyanja.

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

nihe muzi icyambu kidakora kunyanja

steven yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Iki cyambu turakishimiye mu Rwanda bizoroshya ubucuruzi.Dushimiye abayobozi b’igihugu cyacu badahwema kudushakira iterambere rirambye.
Byaba byiza abanyarwanda bahawemo akazi byagabanya ubushomeri .murakoze

JBaptiste yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Inkuru irangiye tutamenye ago icyo cyambu gihererye ndetse n’igiciro conteneer izaba ihagazeho ihageze.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka