Abashaka amacumbi aciriritse bagiye kugurizwa ku nyungu ntoya

Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD), iratangaza ko igiye gutanga inguzanyo ku bifuza kugura inzu ziciriritse ku rwunguko rutoya ugereranyije n’inyungu yari isanzwe yakwa n’amabanki.

BRD igaragaza ko kugabanya inyungu yakwa ku nguzanyo, bije ari igisubizo ku bifuza amacumbi aciriritse, kuko bazajya bishyura ku nyungu ya 11%, mu gihe amabanki yajyaga abaca inyungu iri hagati ya 16% na 18%.

BRD itangaza ko ayo mafaranga n’ubundi agiye guhabwa amabanki asanzwe akora ubucuruzi, ibigo by’imari, n’ibigo byo kubitsa no kugurizanya, bikayaguriza abaturage ku rwunguko runaka ariko rutagomba kujya hejuru ya 11%.

Ibyo ngo bizatuma abakodeshaga inzu zo guturamo bazigama ubwo bukode, ahubwo bakabwishyura inzu zabo bwite mu gihe kirekire kugeza ku myaka 20.

Abasaba inguzanyo yo kwigurira inzu bagomba kuba ari abazazituramo ubwabo, kandi usaba inzu agomba kuba nta yindi yigeze, bivuze ko inguzanyo kuri aya macumbi aciriritse ireba gusa abadatunze inzu n’imwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko usaba inzu agomba kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu, kandi akaba ahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 700frw ku kwezi, akemererwa inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 10frw, ariko itarengeje miliyoni 35frw.

Agira ati “Ubu bwoko bw’inguzanyo ku rwunguko ruto, buzaha amahirwe abakorera imishahara mito kugura amacumbi aciriritse muri abo hakaba harimo n’abarimu.

Inguzanyo igenewe abantu batagira inzu n’imwe ariko bakeneye icumbi riciriritse nk’inzu batunze bwa mbere, ntabwo amafaranga azahabwa abantu basanganwe inzu”.

Avuga ko inguzanyo ku rwunguko ruto kandi izakemura ikibazo cy’abatagira amacumbi by’umwihariko, abatuye mu mujyi wa Kigali aho usanga umubare umaze kurenga miliyoni n’ibihumbi 200 by’abaturage kandi benshi muri bo bakodesha aho kuba.

Ubushakashatsi bw’ikigo mpuzamahanga cy’imiturire (IGC) bugaragaza ko inzu ibihumbi 310 ari zo zizaba zikenewe hagati y’umwaka wa 2017 na 2032, bivuze ko buri mwaka hakenewe inzu ibihumbi 18 nshya, zigomba kwiyongera zikagera ku bihumbi 32 buri mwaka kugeza mu myaka 15 iri imbere.

Ikibazo cy’abakeneye amacumbi aciriritse kirigaragaza mu mujyi wa Kigali, aho nk’urugero ahubatswe inzu ziciriritse mu Kigarama mu Karere ka Nyarugenge, inzu 56 mu mwaka wa 2017, zose zaguzwe kuri miliyoni 12frw zitaranarangira kubakwa.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA), gitangaza ko nta nzu ziciriritse zisanzwe zubatse ku buryo abazifuza bahita bazibona, ariko ko hari imishinga 17 yo kubaka mu bice bitandukanye ku buryo nibura inzu zisaga ibihumbi 12 zigiye gutangira kubakwa, ahateganyijwe ko nibura inzu 1,128 zigomba kuzura mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, izindi 1,500 zikazaba zuzuye bitarenze 2024.

Umuyobozi wa RHA, Eric Serubibi, avuga ko kugira ngo izo nzu zubakwe, BRD izaha amafaranga amabanki n’ibigo by’imari ku rwunguko rwa 6%, naho Leta ikorohereza abashoramari ku misoro y’ubutaka no kwegereza ibikorwa remezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi ahazubakwa izo nzu, ku buryo bizatuma nibura uwaka inguzanyo ku nzu iciriritse azajya ayibona yishyura urwunguko rwa 11%.

Agira ati “Leta izorohereza abashoramari mu kubaka izi nzu, kandi igomba kugeza imihanda ahazubakwa inzu, kugira ngo abashoramari bazoroherwe n’ibijyanye no kugura ubutaka, gukora inyigo n’ibindi bikenerwa mu bwubatsi bw’imidugudu y’icyitegererezo”.

Mu rwego rwo korohereza abashoramari kwishyura ubutaka, RHA igaragaza ko yamaze kugaragaza ahantu hagera ku 10 hashobora kubakwa imidugudu yagutse, n’ahashobora kubakwa amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Imibare igaragaza ko ku nguzanyo ya Banki y’isi ingana na miliyoni 150 z’Amadorari ya America, mu kubaka amacumbi aciriritse, abayifuza bose bakoresheje inguzanyo ya miliyoni 35frw, babasha kwigurira amacumbi 4,000.

Nyamara imibare ya BRD na RHA, igaragaza ko abantu bakeneye amacumbi aciriritse bagera ku 7000, bivuze ko hakenewe indi nkunga kugira ngo abakeneye amacumbi bose bakwirwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, avuga ko hagiye gukorwa ubugenzuzi ku rutonde rw’abifuza amacumbi aciriritse, kugira ngo hasuzumwe neza niba bujuje ibisabwa kugira ngo inguzanyo izahabwe koko abayikeneye, ibyo ngo bikazatuma igihe inguzanyo itangiye gutangwa hatazagaragaramo ibibazo bituma itihutishwa.

Abajijwe niba hari ingwate ikenewe ngo ukeneye icumbi ahabwe inguzanyo, umuyobozi mukuru wa BRD agaragaza ko inzu ubwayo ari ingwate, bitandukanye no mu mabanki aho wasangaga uwaka inguzanyo nibura agomba kuba afite 20% by’ikiguzi cyayo.

Inzu ziciriritse zigiye gutangira guhabwa abatuye umujyi wa Kigali mu gihe kiri imbere, iyo gahunda ikazanagezwa hirya no hino mu turere tw’imijyi yunganira Kigali.

Hagati aho nko mu mujyi wa Musanze, ngo hari gushakwa uko hakubakwa amcumbi 420, hakiyongeraho azubakwa mu mujyi wa Rubavu, igihe cyose abashoramari bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Mwiriwe, kutanga amazu nibyiza gusa ndibaza kohabaho instabilite yakazi nigute wakwizera ko wamara imyaka 20 ugikora? ese iyo akazi gahagaze utararangiza kwishyura bigenda gute ?

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Huuu,ntibakubwiyeko se inzu ariyo ngwate.bivuzeko bahita bagusohora vubavuba ugasubira aho wagayaga.ikindi ko bigaragarako bagusohora ako kanya,bagusubiza ayawe????nibasobanure neza bere kutunwikanwika

h.s yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza iyi nguzanyo ndumva nanone itaje kukuraho birabye ikibazo cyamacumbi kuko niba narebye neza bavuzemo ngo naba mwarimu kndi hejuru muri criteria zabemerewe kuba bahabwa iyi nguzanyo harimo ko agomba kuba ahebwa umushara ugera kubihumbi 700frw buri kwezi nonese mwabantu mwe ninde uhembwa uwo mushara muri ba mwarimu kuko nubundi nidushishoza turasanga umunyarwanda uhebwa uwo mushara afite ubushobozi bwo kwyubakira inzuye cg se anayifite biryo ugasanga ntakeneye iyo nguzanyo mubyukuri.

Ritha yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka