Abashaka amacumbi aciriritse bagiye kugurizwa ku nyungu ntoya

Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD), iratangaza ko igiye gutanga inguzanyo ku bifuza kugura inzu ziciriritse ku rwunguko rutoya ugereranyije n’inyungu yari isanzwe yakwa n’amabanki.

BRD igaragaza ko kugabanya inyungu yakwa ku nguzanyo, bije ari igisubizo ku bifuza amacumbi aciriritse, kuko bazajya bishyura ku nyungu ya 11%, mu gihe amabanki yajyaga abaca inyungu iri hagati ya 16% na 18%.

BRD itangaza ko ayo mafaranga n’ubundi agiye guhabwa amabanki asanzwe akora ubucuruzi, ibigo by’imari, n’ibigo byo kubitsa no kugurizanya, bikayaguriza abaturage ku rwunguko runaka ariko rutagomba kujya hejuru ya 11%.

Ibyo ngo bizatuma abakodeshaga inzu zo guturamo bazigama ubwo bukode, ahubwo bakabwishyura inzu zabo bwite mu gihe kirekire kugeza ku myaka 20.

Abasaba inguzanyo yo kwigurira inzu bagomba kuba ari abazazituramo ubwabo, kandi usaba inzu agomba kuba nta yindi yigeze, bivuze ko inguzanyo kuri aya macumbi aciriritse ireba gusa abadatunze inzu n’imwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko usaba inzu agomba kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu, kandi akaba ahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 700frw ku kwezi, akemererwa inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 10frw, ariko itarengeje miliyoni 35frw.

Agira ati “Ubu bwoko bw’inguzanyo ku rwunguko ruto, buzaha amahirwe abakorera imishahara mito kugura amacumbi aciriritse muri abo hakaba harimo n’abarimu.

Inguzanyo igenewe abantu batagira inzu n’imwe ariko bakeneye icumbi riciriritse nk’inzu batunze bwa mbere, ntabwo amafaranga azahabwa abantu basanganwe inzu”.

Avuga ko inguzanyo ku rwunguko ruto kandi izakemura ikibazo cy’abatagira amacumbi by’umwihariko, abatuye mu mujyi wa Kigali aho usanga umubare umaze kurenga miliyoni n’ibihumbi 200 by’abaturage kandi benshi muri bo bakodesha aho kuba.

Ubushakashatsi bw’ikigo mpuzamahanga cy’imiturire (IGC) bugaragaza ko inzu ibihumbi 310 ari zo zizaba zikenewe hagati y’umwaka wa 2017 na 2032, bivuze ko buri mwaka hakenewe inzu ibihumbi 18 nshya, zigomba kwiyongera zikagera ku bihumbi 32 buri mwaka kugeza mu myaka 15 iri imbere.

Ikibazo cy’abakeneye amacumbi aciriritse kirigaragaza mu mujyi wa Kigali, aho nk’urugero ahubatswe inzu ziciriritse mu Kigarama mu Karere ka Nyarugenge, inzu 56 mu mwaka wa 2017, zose zaguzwe kuri miliyoni 12frw zitaranarangira kubakwa.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA), gitangaza ko nta nzu ziciriritse zisanzwe zubatse ku buryo abazifuza bahita bazibona, ariko ko hari imishinga 17 yo kubaka mu bice bitandukanye ku buryo nibura inzu zisaga ibihumbi 12 zigiye gutangira kubakwa, ahateganyijwe ko nibura inzu 1,128 zigomba kuzura mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, izindi 1,500 zikazaba zuzuye bitarenze 2024.

Umuyobozi wa RHA, Eric Serubibi, avuga ko kugira ngo izo nzu zubakwe, BRD izaha amafaranga amabanki n’ibigo by’imari ku rwunguko rwa 6%, naho Leta ikorohereza abashoramari ku misoro y’ubutaka no kwegereza ibikorwa remezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi ahazubakwa izo nzu, ku buryo bizatuma nibura uwaka inguzanyo ku nzu iciriritse azajya ayibona yishyura urwunguko rwa 11%.

Agira ati “Leta izorohereza abashoramari mu kubaka izi nzu, kandi igomba kugeza imihanda ahazubakwa inzu, kugira ngo abashoramari bazoroherwe n’ibijyanye no kugura ubutaka, gukora inyigo n’ibindi bikenerwa mu bwubatsi bw’imidugudu y’icyitegererezo”.

Mu rwego rwo korohereza abashoramari kwishyura ubutaka, RHA igaragaza ko yamaze kugaragaza ahantu hagera ku 10 hashobora kubakwa imidugudu yagutse, n’ahashobora kubakwa amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Imibare igaragaza ko ku nguzanyo ya Banki y’isi ingana na miliyoni 150 z’Amadorari ya America, mu kubaka amacumbi aciriritse, abayifuza bose bakoresheje inguzanyo ya miliyoni 35frw, babasha kwigurira amacumbi 4,000.

Nyamara imibare ya BRD na RHA, igaragaza ko abantu bakeneye amacumbi aciriritse bagera ku 7000, bivuze ko hakenewe indi nkunga kugira ngo abakeneye amacumbi bose bakwirwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, avuga ko hagiye gukorwa ubugenzuzi ku rutonde rw’abifuza amacumbi aciriritse, kugira ngo hasuzumwe neza niba bujuje ibisabwa kugira ngo inguzanyo izahabwe koko abayikeneye, ibyo ngo bikazatuma igihe inguzanyo itangiye gutangwa hatazagaragaramo ibibazo bituma itihutishwa.

Abajijwe niba hari ingwate ikenewe ngo ukeneye icumbi ahabwe inguzanyo, umuyobozi mukuru wa BRD agaragaza ko inzu ubwayo ari ingwate, bitandukanye no mu mabanki aho wasangaga uwaka inguzanyo nibura agomba kuba afite 20% by’ikiguzi cyayo.

Inzu ziciriritse zigiye gutangira guhabwa abatuye umujyi wa Kigali mu gihe kiri imbere, iyo gahunda ikazanagezwa hirya no hino mu turere tw’imijyi yunganira Kigali.

Hagati aho nko mu mujyi wa Musanze, ngo hari gushakwa uko hakubakwa amcumbi 420, hakiyongeraho azubakwa mu mujyi wa Rubavu, igihe cyose abashoramari bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Nukui leta n,umubyeyi ikoze iyo gahunda yaba ifashije abakozi bahembwa umushahara muto kuko byatuma bakora akazi neza kaburimunsi kuko ikode ritesha abakozi umutwe kuko bituma mukazi batushima ahubwo Leta nikore urutonde irengere abana b,Urwanda bazarushahonkugira imibereho myiza

Kajeguhakwa Valens yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

MBANJE GUSHIMIRA BRD KUMUSHINGA MWIZA YATECYEREJE

ICYIBAZO CYAJYE CYIRARAJYIRA JYITI
<<ESE KOMUVUGA
ABAHEMBWA UMUSH
AHARA WOKUKWEZI
GUSA NAHOSE ABIKORERA KUJYITI CYABO BOO IYINGUZANYO NTIBAYIJYENEWE >>

TUBAYE TUBASHIMIYE
MUKUDUHA INKU NZIZA NKIYI
MURAKOZE
§&€

BUKURU GASPARD yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane ahubwo BRD yaduha urutonde rw’ibigo byimari bakorana ,ikatubwira nibyo ushatse iyo nguzanyo iciriritse agomba kuba yujuje bityo tukabagana tukareba ko turuhuka ubukode.
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Nonese abantu badakorera umushahara bo iyo gahunda ntibareba?

Ephrem yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Bibaye aribyo bakabishira mu bikorwa bakaba batari kwamamaza byaba ari byiza kubera ko byakemura ikibazo cy’imiturire y’akajagari.Ariko ntamahirwe mbiha ko bizashirwa mu bikorwa uti gute? Ko batagaragaje aho Inzu ziherereye ikindi mbonye amafoto y’inzu yakoreshejwe mu nkuru ari aya kera download nkandi abayobozi bavuzwe mu nkuru amafoto ntibayagaragaje bityo mbona ko inkuru ituzuye ahubwo ari ukwamamaza ngo bitake ko bakora neza.ather wise byaba ari byiza bibaye nkuko babivuga.Murakoze

Niyonsenga Dieudonne yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

igitecyerezo cyo nicyiza ariko BRD kucyi ivuga ngo nufite umushahara 700000fr kujya hasi icyibazo mfite Niki! ko reta ikangurira abantu kwihangira imirimo,none ubwo umuntu nkuwo bizagenda gute?numva BRD yabyigana ubushishozi nahubundi umuntu ni nkundi

Emmanuel tuyisenge yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko nubwo ari byiza banyirazo nabo ubu bariteguye kd ubuyobozi bwabanza bukabitekerezaho kuko Ababa kgl sitwe gusa dukeneye amacumbi nkuko habaho gusaranganya ingengo yi mari mu turere hazabeho no gusaranganya ayo mazu naho ubundi bizaduteza umwiryane

Chafique yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko nubwo ari byiza banyirazo nabo ubu bariteguye kd ubuyobozi bwabanza bukabitekerezaho kuko Ababa kgl sitwe gusa dukeneye amacumbi nkuko habaho gusaranganya ingengo yi mari mu turere hazabeho no gusaranganya ayo mazu naho ubundi bizaduteza umwiryane

Chafique yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko nubwo ari byiza banyirazo nabo ubu bariteguye kd ubuyobozi bwabanza bukabitekerezaho kuko Ababa kgl sitwe gusa dukeneye amacumbi nkuko habaho gusaranganya ingengo yi mari mu turere hazabeho no gusaranganya ayo mazu naho ubundi bizaduteza umwiryane

Chafique yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ark nkumuntu urikunenga knd ariwe urugusoma nabi urumva uwo uribuwire harihumure uribumuhe? Bavuzeko aruguturuka kuri 700mille kumanura. Urumvako kugeza kuhembwa make yanyuma nawe arayemerewe. Ahubwo mwagira muti bizatangira ryari ntabwo bizahera mumagambo gusa.
Ese umuntu uwariwe wese ushaka gutura Kigali bayimuha batitaye kuvuye muntara? Murakoze

Justin yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ndumva abensh bagiye kugwa ahashashe! Ni byiza cyane kuburyo umuntu atapfa no kwizera ko bizashyirwa mubikorwa

Mwibutsa Floribert yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Musubire gusoma mwitonze handitse abahembwe munsi 700000frw
" Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko usaba inzu agomba kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu, kandi akaba ahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 700frw ku kwezi, akemererwa inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 10frw, ariko itarengeje miliyoni 35frw".
Gusa ngize akabazo abo muturere tundi tuzimuka?, ntibitureba?,ibi nuguterana amashari gusa nibyiza ariko bikwire mugihu hose bite kukumanura iterambere mucyaro

Abarikumwe jean bosco yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka