Abashaka amacumbi aciriritse bagiye kugurizwa ku nyungu ntoya

Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD), iratangaza ko igiye gutanga inguzanyo ku bifuza kugura inzu ziciriritse ku rwunguko rutoya ugereranyije n’inyungu yari isanzwe yakwa n’amabanki.

BRD igaragaza ko kugabanya inyungu yakwa ku nguzanyo, bije ari igisubizo ku bifuza amacumbi aciriritse, kuko bazajya bishyura ku nyungu ya 11%, mu gihe amabanki yajyaga abaca inyungu iri hagati ya 16% na 18%.

BRD itangaza ko ayo mafaranga n’ubundi agiye guhabwa amabanki asanzwe akora ubucuruzi, ibigo by’imari, n’ibigo byo kubitsa no kugurizanya, bikayaguriza abaturage ku rwunguko runaka ariko rutagomba kujya hejuru ya 11%.

Ibyo ngo bizatuma abakodeshaga inzu zo guturamo bazigama ubwo bukode, ahubwo bakabwishyura inzu zabo bwite mu gihe kirekire kugeza ku myaka 20.

Abasaba inguzanyo yo kwigurira inzu bagomba kuba ari abazazituramo ubwabo, kandi usaba inzu agomba kuba nta yindi yigeze, bivuze ko inguzanyo kuri aya macumbi aciriritse ireba gusa abadatunze inzu n’imwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko usaba inzu agomba kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu, kandi akaba ahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 700frw ku kwezi, akemererwa inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 10frw, ariko itarengeje miliyoni 35frw.

Agira ati “Ubu bwoko bw’inguzanyo ku rwunguko ruto, buzaha amahirwe abakorera imishahara mito kugura amacumbi aciriritse muri abo hakaba harimo n’abarimu.

Inguzanyo igenewe abantu batagira inzu n’imwe ariko bakeneye icumbi riciriritse nk’inzu batunze bwa mbere, ntabwo amafaranga azahabwa abantu basanganwe inzu”.

Avuga ko inguzanyo ku rwunguko ruto kandi izakemura ikibazo cy’abatagira amacumbi by’umwihariko, abatuye mu mujyi wa Kigali aho usanga umubare umaze kurenga miliyoni n’ibihumbi 200 by’abaturage kandi benshi muri bo bakodesha aho kuba.

Ubushakashatsi bw’ikigo mpuzamahanga cy’imiturire (IGC) bugaragaza ko inzu ibihumbi 310 ari zo zizaba zikenewe hagati y’umwaka wa 2017 na 2032, bivuze ko buri mwaka hakenewe inzu ibihumbi 18 nshya, zigomba kwiyongera zikagera ku bihumbi 32 buri mwaka kugeza mu myaka 15 iri imbere.

Ikibazo cy’abakeneye amacumbi aciriritse kirigaragaza mu mujyi wa Kigali, aho nk’urugero ahubatswe inzu ziciriritse mu Kigarama mu Karere ka Nyarugenge, inzu 56 mu mwaka wa 2017, zose zaguzwe kuri miliyoni 12frw zitaranarangira kubakwa.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA), gitangaza ko nta nzu ziciriritse zisanzwe zubatse ku buryo abazifuza bahita bazibona, ariko ko hari imishinga 17 yo kubaka mu bice bitandukanye ku buryo nibura inzu zisaga ibihumbi 12 zigiye gutangira kubakwa, ahateganyijwe ko nibura inzu 1,128 zigomba kuzura mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, izindi 1,500 zikazaba zuzuye bitarenze 2024.

Umuyobozi wa RHA, Eric Serubibi, avuga ko kugira ngo izo nzu zubakwe, BRD izaha amafaranga amabanki n’ibigo by’imari ku rwunguko rwa 6%, naho Leta ikorohereza abashoramari ku misoro y’ubutaka no kwegereza ibikorwa remezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi ahazubakwa izo nzu, ku buryo bizatuma nibura uwaka inguzanyo ku nzu iciriritse azajya ayibona yishyura urwunguko rwa 11%.

Agira ati “Leta izorohereza abashoramari mu kubaka izi nzu, kandi igomba kugeza imihanda ahazubakwa inzu, kugira ngo abashoramari bazoroherwe n’ibijyanye no kugura ubutaka, gukora inyigo n’ibindi bikenerwa mu bwubatsi bw’imidugudu y’icyitegererezo”.

Mu rwego rwo korohereza abashoramari kwishyura ubutaka, RHA igaragaza ko yamaze kugaragaza ahantu hagera ku 10 hashobora kubakwa imidugudu yagutse, n’ahashobora kubakwa amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Imibare igaragaza ko ku nguzanyo ya Banki y’isi ingana na miliyoni 150 z’Amadorari ya America, mu kubaka amacumbi aciriritse, abayifuza bose bakoresheje inguzanyo ya miliyoni 35frw, babasha kwigurira amacumbi 4,000.

Nyamara imibare ya BRD na RHA, igaragaza ko abantu bakeneye amacumbi aciriritse bagera ku 7000, bivuze ko hakenewe indi nkunga kugira ngo abakeneye amacumbi bose bakwirwe.

Umuyobozi mukuru wa BRD, avuga ko hagiye gukorwa ubugenzuzi ku rutonde rw’abifuza amacumbi aciriritse, kugira ngo hasuzumwe neza niba bujuje ibisabwa kugira ngo inguzanyo izahabwe koko abayikeneye, ibyo ngo bikazatuma igihe inguzanyo itangiye gutangwa hatazagaragaramo ibibazo bituma itihutishwa.

Abajijwe niba hari ingwate ikenewe ngo ukeneye icumbi ahabwe inguzanyo, umuyobozi mukuru wa BRD agaragaza ko inzu ubwayo ari ingwate, bitandukanye no mu mabanki aho wasangaga uwaka inguzanyo nibura agomba kuba afite 20% by’ikiguzi cyayo.

Inzu ziciriritse zigiye gutangira guhabwa abatuye umujyi wa Kigali mu gihe kiri imbere, iyo gahunda ikazanagezwa hirya no hino mu turere tw’imijyi yunganira Kigali.

Hagati aho nko mu mujyi wa Musanze, ngo hari gushakwa uko hakubakwa amcumbi 420, hakiyongeraho azubakwa mu mujyi wa Rubavu, igihe cyose abashoramari bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Abantu ko mbona bagaragaza kudasobanukirwa ari benshi kdi bisobanutse ikibazo ni ikihe?

Bavuze ko inguzanyo igenewe abahembwa munsi ya 700 Mille kdi bashyiramo na mwarimu ubwo umushahara wa mwarimu ni wo muke ushoboka kugeza ku bahembwa 700M ahubwo nibatubwire aho amazu aboneka hose aya mahirwe ataducika

BRD irakarama

Celestin yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ndabona inkuru isobanutse neza, kuko bavuze utarenza umushahara wa 700,000frw.Bisobanuye ko ari ukuva kuri ariya umanuka hasi ku bahembwa macye.

Alias Rudakubana yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

njyewe hari ibyo ntasobanukiwe niba iyo nguzanyo izahabwa umukozi uhembwa 700k nukuvugako urimunsi yayo ntaninyinya bivuzeko zizhabwa nubundi abazifite cg bashaka kuzubakira imirynago yabo kuko abahembwa ayo mafaranga nibake pe niboroshye condition buriwese ku mushahara ahembwa yibone muriyo gahunda nziko byafasha abanyarwanda benshi nanjye ndimo

KEN yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

igitekerezo ni kiza ariko se umuntu uhembwa 700,000frw wananirwa kubaka ninde?
Ese munyamaku wowe urayahembwa?
Ese abakozi bose ba BRD bose bari hejuru yaya?
ntekereza ko habayeho ERRor BAKAVUGA ko uwuhembwa 700k kuzamura iyi nguzanyo we itamureba otherwise ntagishya mbonye muri iyi nkuru

NTAGANZWA yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

None se bavandi umushahara fatizo murwanda nangahe niba ikibanza kigura 700 bavuze nigute utakubaka iyawe nubundi ntacyo byacyemura pe,ubundi se uwavuze ariya ahembwa menshi kuriwe arumva ari ducye niyo mpamvu pe,ubundi yari yatekereje neza gusa iyo bijya kuba bakabanza kukubaza umushahara ubundi ukuzuza form yinguzanyo gusa Wenda azabireba agire icyo ahindura ubwo babitekereje murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ubwose mugiye gukemura ikihe kibazo ESE niba inzu ziciriritse mwibwirako arizabantu bahembwa ibihumbi 700 about munsi yayo mubita iki ESE ubundi muba mur’iki guhugu cg murabanyamahanga umva ntacyo mukoze uretse kuba mukoze ubusa gusa muzabanze mumenye gutandukanya guciririka no gutunga kuko murabyitiranya abifashije mukabita abaciriritse 700frw munzu iciriritse hhhhhhhh!!!!!

Eric yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Nanjye ndibaza umuntu uhembwa 700k muri iki gihugu akaba aciriritse ubwo umwe ukora amasuku muri bureau zabo agahembwa 30.000fr ko uwo mushahara awukorera umwaka wose.ubwo azaba he uwo.mu muhanda wenda.

Moses yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ariko iyinkuru kombona idacukumbuye neza niba umuntu yahabwa inzu ya million 10 mu myaka 20 ubwo ukoze imibare byabangombwa ko ahembwa nibura ibihumbi ma 700 kukwezi? ntibibaho kuko ntakwiye kwishyura arenga ibihumbi 50 kukwezi kuko:amezi yose Ni 20×12=240;amafaranga 50000×240=1200000frw nushaka uyakube 2 yishyure ibihumbi 100 kukwezi yishyure million 24 yahawe million 10 singombwa ko yaba ahembwa nibura ibihumbi 700 kuko araya murwanda Ni ubindi ntacyo byaba bimaze kuko mwarimu wuhe uhembwa ibihumbi 700 nabashinzwe uburezi mu turere na REB ntayo babona Kandi rega mwarimu umushaharawe utongerwa uzajya uwuvugaho wese azajya akora amakosa.Kiretse wenda niba arabigisha muri za Kamenuza.Iyo mibare mutanga irapfuye.

Edmond yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ahhhh uy’umushinga ndumva ntacyo umariye rubanda! Ubwo se umuntu uhembwa 700,0000 frw mumubara nk’uciriritse? Abenshi bahembwa hagati ya 60,000 frw na 200,000frw.Abo nabo ni abagize amahirwe yo kukabona.None,ubwo bo bazava m’ubukode bate???
Uwo mushinga urareba abasanzwe bifite,ntacyo umariye abaciriritse rwose.

Nziyomaze J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ibyo BRD yarikoze byaribyiza Arko nuko ihise ishyiraho rimite yabemerewe guhabwa inguzanyo. Umubare nyamwishiifite ikibazo nabantu dukorera umushahara ungana namafaranga ibihumbi 40000rwf tugakodesha inzu yibihumbi 20000f.ikibazo komwarimubikozeneza mugatanga igihe kingana nimyaka 20 year, uramutse ayamafara uyizigamye mugihe cyingana kuriya yabanganiki kuburyo atabasha kwishyura inzu Arko ikitwa iyawe Natwe tukaboneraho twakubaka tukaba abagabo. Murakoze mutubarize icyokibazo

Nkundimana Theogene yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

ubwo se ubundi umuntu uhembw ibihumbi 700 tiyubake inzu aba arya ate? amafaranga agiye kujya mu yandi naho gukemura ikibazo cyamacumbi byo ntabyo mbonye

urwishe yanka yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko hari aho ntasobanukiwe ..kugeza nibura kubihumbi 700frws nuguhera hari uburyo bidasiguye kuko nubundi nibangahe baba hahembwa 700k?biramutse ariko nubundi ikibazo cyaba kigikomeye kuko abahebwa ayo mafaranga nubundi nibacye kdi nabayafite usanga bafite amacumbi yabo

Jean luc yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Kugeza nibura Frw.700.000????
Kugeza na nibura, aya magambo ashyizwe hamwe atera urujijo kuko rimwe rivuga le contraire y’irindi. Abazi uyu mushinga basobanurire abandi.
 Ese ni uguhembwa nibura uwo mushahara(minimum) kugana hejuru?
 Cyangwa se ni abahembwa munsi yawo kugeza kuri 700.000(maximum)????

Munyazogeye yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Nanjye ntyo rata. Niba atari umunyamakuru wibeshye mu kwandika abayobozi bazhinzwe iby’uyu mushinga baratera urujijo mu baturage.

"Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, avuga ko usaba inzu agomba kuba ahembwa amafaranga nibura kugeza ku bihumbi 700frw ku kwezi, akemererwa inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 10frw, ariko itarengeje miliyoni 35frw"

Mwarimu uhembwa ayo mafaranga ni uwahe? Uwa kaminuza se? Uretse kontekereza ko niba ari na we ataba akeneye iyi nguzanyo. Aho muhasobanure neza

Mupenda yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Mwiriwe, kutanga amazu nibyiza gusa ndibaza kohabaho instabilite yakazi nigute wakwizera ko wamara imyaka 20 ugikora? ese iyo akazi gahagaze utararangiza kwishyura bigenda gute ?

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Huuu,ntibakubwiyeko se inzu ariyo ngwate.bivuzeko bahita bagusohora vubavuba ugasubira aho wagayaga.ikindi ko bigaragarako bagusohora ako kanya,bagusubiza ayawe????nibasobanure neza bere kutunwikanwika

h.s yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka