Musanze: Abanyonzi n’ubuyobozi bwa koperative ntibumvikana ku mafaranga batanga

Bamwe mu banyonzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko batishimiye uburyo batanga amafaranga 100 ya buri munsi na 900 ya buri gihembwe ntibamenye uko akoreshwa kandi bakaba nta bwizigame bagira muri koperative yabo ya CVM (Cooperative velos de Musanze).

Abanyonzi baganiriye Kigali Today bavuga ko umunyamuryango wa koperative agize ikibazo ntacyo koperative imumarira kandi batanga amafaranga ya buri munsi atagira ingano urebye ubushobozi bw’umunyonzi.

Twambazimana uri mu kigero cy’imyaka 20 ukora akazi ko gutwara abagenzi n’imitwaro ku igare agira ati “Nko mu banyonzi hari amafaranga 100 dutanga buri munsi nyuma y’aho tugatanga 900 ya Girinka ya buri munyonzi, amafaranga ntitumenya uko yagiye, nta munyamuryango wagira ikibazo ngo baramuha n’igiceri cy’abiri, ubu sinangenda ngo mbwire koperative ko mfite ikibazo cya mitiweli nimumpe amafaranga”.

Nk’uko bishimangirwa na Ntakirutimana na we ukora akazi ko kunyonga, ngo koperative ntiyita ku nyungu z’abanyonzi kuko ntacyo ibamariye, umuyobozi wayo ari we washinze iyo koperative akaba amugereranya na “rwiyemezamirimo”.

Ati: “Umuntu yaje yiyitira koperative ni Rwiyemezamirimo yaje gushaka inyungu ze, abanyamuryango nta bwizigamire bagira aragufata akaguca ibihumbi 20 kandi igare rifite agaciro k’ibihumbi 30”.

Abanyonzi ntibumva uko amafaranga 100 batanga buri munsi akoreshwa.
Abanyonzi ntibumva uko amafaranga 100 batanga buri munsi akoreshwa.

Ubuyobozi bwa koperative bubivugaho iki?

Ngayaberura Casimir uyobora Koperative CVM, atangaza ko ayo mafaranga 100 batanga buri munsi ari umusanzu w’umutekano mu muhanda utangwa n’uwakoze gusa, agakoreshwa mu guhemba abashinzwe umutekano mu muhanda bo muri koperative.

Perezida wa koperative akomeza avuga ko muri ayo mafaranga kandi batera inkunga y’amafaranga ibihumbi 50 umunyonzi wasezeranye mu buryo bukurikije amategeko, bakangurira n’abandi kubana mu buryo bukurikije n’amategeko.

“Ariko hari izindi nyungu ziri muri ayo mafaranga batanga, umusore usezeranye mu buryo bw’amategeko tumuha ibihumbi 50 noneho tukanabakangurira gahunda za Leta. Umusore usezeranye yabanaga n’umugore tumuha ibihumbi 25; ukomeretse yari mu kazi ko gutwara igare turamwishyurira tukamuvuza,” Ngayaberura Casimir.

Iyi koperative yavutse mu mwaka wa 2010, ngo yagize uruhare mu kubungabunga umutekano mu muhanda impanuka ziragabanuka, aha atanga urugero ko mu kwezi kumwe nibura abanyonzi batanu bagwaga mu mpanuka ariko ngo ukwezi gushobora kurangira nta muntu n’ umwe uhitanwe n’impanuka. Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatishoboye kandi ngo koperative yaremeye imiryango ibiri muri Gahunda ya Girinka.

Ku kibazo cy’ibihano bikakaye bahabwa, Perezida wa CVM ahakana ko nta gihano cy’ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 30 bagira mu mategeko abagenga, avuga amafaranga menshi bacibwa ari ibihumbi bitanu ku munyonzi wageze mu mujyi kandi bitemewe.

Perezida wa Koperative CVM yemeza ko amafaranga batanga agirira akamaro abanyonzi.
Perezida wa Koperative CVM yemeza ko amafaranga batanga agirira akamaro abanyonzi.

Icyifuzo cy’abanyonzi

Abanyonzi bagaragaza ko batishimiye koperative kuko batazi amategeko ayigenga cyane ajyanye n’ibihano basanga bibatsikamira, ngo byaba byiza ibyo bihano bigabanyijwe bakagira n’ubwizamire mu mafaranga batanga bagira ikibazo koperative ikabagoboka.

Ati “Koperative umunyamuryango atagiramo ubwizigamire ntabwo ari koperative niba umuntu atanze 100 rya buri munsi yizigamemo 20. Nk’abanyamuryango ntabwo tubyishimiye. Koperative nisubirwemo abanyamuryango bagire ubwizigame, nagira ikibazo koperative imugoboke.”

Koperative CVM ifite abanyamuryango 2500 bakora akazi ko gutwara amagare mu Karere ka Musanze kose, uretse mu Mujyi wa Musanze rwagati ni ho batemerewe gukorera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bicare barebe ikibereye buri wese kandi burya ibintu byinshi byicwa no kutaganira kwabafite ukutumvikana, nibicare basase inzobe igisubizo kirhari kandi kibereye buri wese

karemera yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka