Igishoro ntigikwiye kuba inzitizi, hari imishinga itagikenera
Igishoro ngo ntigikwiye kuba inzitizi ku muntu ushaka kwiteza imbere kuko hari imishinga iciriritse yakora agatera imbere bitamusabye igishoro.
Mukakibibi Emilienne wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ni umwe mu bagore bo mu cyaro bagerageje kwigobotora ubukene. Ibishingwe benshi bafata nk’umwanda abibyaza amakara akunguka nta faranga yashoye.
Ati “Twifashisha ibibabi by’ibigori, ibitiritiri, ibirere, ibihatirwa by’ibirayi cyangwa by’ibitoki, tukabitwika bikaba ivu tukabivanga n’igikoma cy’ifu y’imyumbati. Duhita tubishyira mu iforomo amakara akaboneka ku buryo ku munsi nkora amakara yuzuye agafuka k’ibiro 50.”
Agafuka kamwe k’amakara Mukakibibi ngo akagurisha amafaranga 8000. Uretse ibiro bitatu by’ifu y’imyumbati abarira agaciro k’amafaranga 1000, ngo nta kindi gishoro ashora muri ayo makara, kuko ibyo bishingwe abivana mu baturanyi bamwinginga kuko baba babona abakijije umwanda.
Nubwo akora amakara mu bishingwe, ngo yigishijwe indi myuga irimo gukora imisatsi, gushyira amarangi mu bitenge no kuboha ibikapu, ariko akabona kuyikora bimusaba igishoro atakwigondera ahitamo gukora amakara mu bishingwe kuko byo bitasabaga igishoro.
Ayo makara kugeza ubu ngo amufasha guteza imbere urugo rwe n’abana bakabona amafaranga y’ishuri bitagoranye, kandi mbere byari umutwaro umukomereye.
Ati “Ndi umubyeyi w’abana batanu, ariko kubigisha byarangoraga cyane. Umwana bavuga ngo yatsinze ntibibe igisubizo ahubwo bikambera ikibazo. Ariko mperutse gutsindisha umwana ajya kwiga nta kibazo mu gihe bakuru be batsindaga ngahangayika.”
Gukora amakara mu bishingwe uyu mugore ngo yabihawemo amahugurwa n’umushinga wa Care International wafashaga mu bijyanye n’iterambere ry’umugore w’icyaro.
Gusa ngo aracyabura ubujyanama kugira ngo umushinga we ukomeze gutera imbere.
Kwizera Kivuye Anitha ushinzwe ubujyanama mu by’ubucuruzi mu ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo, avuga ko iyo abantu bakoranye n’urugaga rw’abikorera, rubafasha kubona ubujyanama, bagakomeza gukora neza nta mbogamizi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko Mukakibibi akwiye kuba urugero ku bandi bantu baheranwa n’ubukene, bavuga ko babuze igishoro baheraho bakora imishinga yatuma biteza imbere.
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
ese hari ibigo bishobora gutanga inguzanyo kumushinga runaka?
0788411105
Nfite igishoro camafaranga 100000frw nuwuhe mushinga nakora
Nfite igishoro camafaranga 100000frw nuwuhe mushinga nakora
Mfite 100000frw nuwuhemushinga wakoreramo ukabyara inyunga. Biturutse KUri icyo gishoro. Location. Is Rwanda kigali
Muraho neza Nyagasani abishimire.
Nashakaga ko mwafasha mfite igishoro cya mafaranga 70000rwf ndi Kigali niyihe business nakora igatangira kuma inyungu ishimishije. Mwafashiriza kuriyi numero 0784799541 iba Whatsapp
Komfite amafaranga ibihumbi 700frw nkaba mburaho ibihumbi 800frw ngontangire umushinga wange ubunakorki?
0788499825
igishoro cya 10k USD, ni iyihe mishinga wakora ukunguka neza?
nta career ufite?
0788411105 ushobora kumpamagara nkagusangiza kuyo pfite
Ushobora gukora imishinga yo guhanga imirimo mishya y’ubukorikori cg iy’ubuhinzi n’ubworozi.
Niba wifuza ibisobanuro biruseho, nyandikira kuri Whatsapp:0788221215 cg kuri Email:[email protected]
Uramutse ufite 100000 harimo uwuhe mushinga
Mfite umushinga waje muyambe y,atonyijwe m,ugihugu mu marushanwa ya hangumurimo [300]mu gihugu ariko nabuze uruhare rwa 25% TEL;0784012808 mwa dufasha
Nyandikira kuri iyo E-mail tuvugane kuri iyo 25%
[email protected]
Mob:+250785331642
NB: WHTATSAP GUSA USHAKA GUHAMAGARA KORESHA +249995436380
mfiteigishorocyibihumbi500000,mumbwire niki nabasha gucuruzamo kandi nkabona inyungu nkokumishinga iciriritse
Muraho neza inama nakugira
shaka abakwigira umusinga