Ababyeyi bagiye kujya baha abana umunani ku bushake aho kuwubaha ku itegeko
Umushinga w’itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura urateganya impinduka mu mitangire y’umunani zirimo ko bitazaba bikiri itegeko ku mubyeyi ngo ahe umwana we umunani.
Itegeko rikurikizwa mu Rwanda kugeza ubu ni iryo mu mwaka wa 1999 rikaba ngo hari ibyo ridasobanura neza haba mu micungire y’umutungo w’abashyingiranye, imitangire y’umunani ndetse n’uburenganzira bwo kuzungura ku bana b’abakobwa n’abahungu.
Ibi byavuzwe na Depite Nyirabega Eutalie wo muri komisiyo ya Politike, ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu nama nyunguranabitekerezo ku mushinga w’iryo tegeko rishya yahuje itsinda ry’abadepite bo muri iyo komisiyo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza tariki 23/04/2014.

Bimwe mu byo iryo tegeko rya kera ritasobanuraga neza ngo ni ibijyanye n’imitangire y’umunani, aho byasaga n’aho umubyeyi ategetswe guha umwana we umunani igihe ageze mu myaka y’ubukure, rimwe na rimwe gutanga iyo minani bikagira ingaruka ku bana bakiri batoya nk’uko Depite Nyirabega yabisobanuye.
Yagize ati “Umunani ushobora kuba impano umubyeyi ahaye umwana kugira ngo amwubakire, ushobora no kuba izungura (umwana) akazaryegukana burundu igihe ababyeyi be bitabye Imana.
Ibyo rero ntabwo byari bisobanutse ku buryo wasangaga abana basaba umunani kandi wenda barize bigatuma barumuna ba bo batiga cyangwa se batarerwa neza kubera ko abakuru bashatse gufata iminani ya bo bakamara ibyari bisigaye kugira ngo bitunge abana batoya”.

Ku bijyanye n’umunani na none iri tegeko rishya niryemezwa ngo rizarengera ababyeyi kuko hari ubwo abana bahozaga ababyeyi ba bo ku nkeke babasaba umunani wanakurikirana ugasanga nta mitungo ababyeyi bafite batangaho umunani nk’uko Muhinkindi Chantal ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabarondo abivuga.
Yagize ati “Umunani wasaga nkaho ari itegeko kuko hari igihe wakira umwana (aje kukuregera) ati njyewe ndashaka ko data ampa umunani.
Rimwe na rimwe ugasanga ni akantu baburana n’ubundi k’intica ntikize, ariko kuko ari uburenganzira bw’umwana bikaba ngombwa ko ako kantu bakagabana n’ubundi n’umubyeyi ugasanga abana basize iheruheru umubyeyi, ugasanga nta kintu agifite cyo kumufasha”.
Iri tegeko rishya ngo rizanatanga uburenganzira ku bashyingiranwe bwo guhindura amasezerano bagiranye ku bijyanye n’imitungo, aho abantu bashobora gusezerana ivangamutungo rusange, ariko nyuma bagasanga baragombaga gusezerana ivangamutungo muhahano gusa bitewe n’imbogamizi bashobora guhura na zo bamaze kubana.

Aha niho Depite Nyirabega ahera asaba abashinzwe irangamimerere mu mirenge kujya basobanurira abashaka gusezerana ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe mbere y’uko basezerana, kugira ngo bahitemo uburyo bubanogeye kandi babyiyumvikaniyeho ubwabo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ibi bizatuma abana bakuze barushaho kwitwara neza no guha agaciro ababyeyi babo.
Ibi ni byiza cyane, kuko bizatuma abana bashakisha ubucuti n’a babyeyi babo kandi birashoboka, bakabitaho aho kubahohotera babica kugirango babone umunani wabo vuba,ndetse bizaca n’ubunebwe mu bana, bakiga,bagakora biteganyiriza, aho kwicara bazi ko bazabona ibyiwabo.Abana nibakore, biyihe akuya bamenye kwizigama,no gufata neza ibyo baruhiye kuko na ba babyeyi babibona biyishye akuya. Harakabaho Leta yacu ihora ivugurura amategeko.
Merci