Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwemeza ko kutagira impamyabushobozi itangwa na WDA bibazitira kubona inguzanyo itangwa n’amabanki abafasha gutangira umurimo.
Alice Nyiramajyambere uboha imyenda, ibishora, amasogisi n’ibyo kwiyorosa akoresheje ubudodo, yabitangiye afite imyaka itandatu none abanyamahanga basigaye bamugana akabambika.
Ububiko bwa Leta(MAGERWA), buvuga ko bubitse ibicuruzwa byinshi bitandukanye, harimo n’ibimaze imyaka itandatu, ba nyirabyo bataraza kubibikuza, bimwe bikaba binangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko Burera Beach Resort Hotel izatangira gukora mu gihe cya vuba ariko ntibavuga igihe nyacyo.
Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yise BK Urumuri yo kwakira imishinga y’urubyiruko ibyara inyungu, izaba ikoze neza kurusha iyindi ikazahabwa inguzanyo izishyurwa hatiyongereyeho inyungu.
Mugisha Emmanuel utuye i Nyagatare ukora umurimo wo gusudira akora ibikoresho bitandukanye mu byuma birimo imbabura ziteka hifashishijwe ibitaka.
Banki y’Abanya-Kenya (KCB) ikorera mu Rwanda, ivuga ko igiye gufasha abagore bayikoramo mu myanya yo hasi kuzamuka bakajya mu buyobozi bwayo.
Mukeshimana Venuste wo muri Kayonza yahanze umurimo wo kubaza amashusho y’inyamaswa mu bisigazwa by’ibiti ku buryo hari ishusho agurisha ibihumbi 200RWf.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo butangaza ko mu baturage ibihumbi 10113 bagabiwe inka muri bo abagera kuri 514 ntazo bagifite, zimwe zaragurishijwe.
Ntezimana Jean Paul wiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Musanze Polytechnic yihangiye umurimo wo gukora inzoga n’umutobe mu bijumba, akabigurisha.
Abakozi bo mu ngo bari bamaze imyaka ibiri bahugurwa ku bintu bitandukanye bikenerwa mu buzima, bemeza ko kwizigama ari inzira izabafasha kwiteza imbere.
Imiryango 12 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho iba itangaza ko yagize icyizere cy’ubuzima nyuma yo guhabwa inzu nshya yubakiwe.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), itangaza ko n’ubwo umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) utazamutse muri 2016, ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.
Imiryango 11 itishoboye yo mu Karere ka Ngororero yari ituye mu manegeka, yahawe inzu nshya zubatse mu mudugudu, zirimo televiziyo na radiyo.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye mu ihuriro ʺKarongi Community Health Workers Investment Group (CHWIG) ʺ barubaka inzu y’ubucuruzi izuzura itwaye Miliyoni 295RWf.
Abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi bavuga ko Nzahaha yubu itandukanye n’iyo hambere kuko basigaye beza bagasagurira n’isoko.
Imishinga ine ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko yatsinze irushanwa rya iAccelerator ryateguwe na Imbuto Foundation, yahembwe amadorari ibihumbi icumi, asaga miliyoni umunani buri umwe.
Abakobwa 30 bo muri Musanze batewe inda zitateguwe, bagacikiriza amashuri batangaza ko bagaruye icyizere cy’ubuzima nyuma yo kwigishwa imyuga.
Abatuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bakiri mu ubwigunge bwo kudakoresha itumanaho rya Telefoni kubera kutagira iminara.
Abatuye Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma barishimira ko umuhanda wari warangiritse watangiye gukorwa, ukaba waranahaye akazi abagera kuri 417.
Abageze mu zabukuru bibumbiye muri Koperative “Sindagira” bo Karere ka Kirehe bararega ubuyobozi bw’umurenge kurigisa imodoka biguriye babwirwa ko igiye gukorwa.
Imiryango 100 yimuwe kuri hegitari 4000 zizaterwaho icyayi mu Mirenge ya Mata na Munini muri Nyaruguru yatujwe mu nzu z’icyitegererezo yubakiwe.
Hoteli Kivu Marina Bay iherereye i Rusizi, yari yaradindiye, iragaragaza icyizere ko noneho izuzura bidatinze kuko imirimo yo kuyubaka igeze kure.
Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta batangaje ko amafaranga bemerewe n’ Urwego rw’Imiyoborere RGB, nibayabona azabafasha kugera ku ndoto bafite zo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Niyigena Alphonsine washinze ishuri ritunganya ubwiza n’imyambaro, avuga ko intego ye ari ukwigarurira isoko ryo gutunganya ubwiza, rifitwe n’abanyamahanga mu Rwanda.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni atangaza ko u Rwanda ruzakomera gushyigikira ibikorwa by’ikigo cya Shelter Afrique, gitera inkunga ibikorwa by’imiturire n’ibikorwa remezo muri Afurika.
Ikigo gishinzwe amakoperative(RCA) cyashyizeho imikoranire yihariye n’ubushinjacyaha, kugira ngo byoroshe gutahura no gufata abanyereza umutungo w’amakoperative.
Leta yasabye imiryango igize Sosiyete Sivile, kuyifasha guhindura imyumvire y’abaturage bafashijwe kuva mu bukene, ariko bagakomeza gusaba inkunga.
Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye gukira igihombo cy’icyayi bagiraga kubera kukigemura kure kigapfa.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mimuli muri Nyagatare bavuga ko bafata inguzanyo ari bacye kubera gufuha kw’abagabo babo.