RDB yavuguruye serivisi zitangirwa hamwe mu rwego rwo korohereza abashoramari

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwagura no kongera serivisi zitangirwa ahantu hamwe hazwi nka ‘One Stop Centre’ ku cyicaro cya RDB, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kuvugurura itangwa rya serivisi ku bakiriya no guha abashoramari serivisi zitandukanye bakenera kandi baziboneye ahantu hamwe.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza One Stop Centre ikorera ku cyicaro cya RDB
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza One Stop Centre ikorera ku cyicaro cya RDB

Uhereye tariki 10 Werurwe 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyo gahunda yo kongera serivisi zitangirwa muri One Stop Centre, ubu abakiriya bashobora gusaba ibyangombwa bitandukanye byose bakabikura kuri RDB batabanje kujya hirya no hino.

Impushya zose zisabwa n’ibyangombwa bikenerwa ku bashaka gutangira gukora ‘business’, ku bashaka gutumiza cyangwa se kohereza ibicuruzwa mu mahanga, byose bizajya bitangirwa kuri One Stop Centre kuri RDB.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uko kongera serivisi zitangirwa muri One Stop Centre ari intambwe ikomeye mu koroshya ishoramari mu Rwanda.

Yagize ati “One Stop Centre izagabanya umwanya watakaraga abantu bajya mu bigo bitandukanye bashaka impushya, byorohereze umushoramari kubyaza umusaruro ayo mahirwe ya serivisi zitangirwa kuri iyo One Stop Centre”.

Muri serivisi zitangirwa kuri iyo One Stop Centre, harimo ibijyanye n’impushya n’ibyangombwa bijyanye n’Isoko rihuriweho ku Mugabane wa Afurika (Africa Continental Free Trade Area - AfCFTA), Ibijyanye no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (Agriculture Export Licensing), aho umushoramari yoroherezwa kubona ibyangombwa bisabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibituruka ku buhinzi (NAEB).

Hari kandi serivisi zijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere n’indege zitagira abapilote (Aviation and Drone Permits). Ikindi ni ibyemezo by’impushya zo kubaka, aho abashoramari bazajya bahabwa amakuru ajyanye n’imishinga yo kubaka, banafashwe kubona impushya zo kubaka yaba mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw’igihugu.

Hari kandi serivisi za Noteri wa Leta, yaba ku bijyanye no kwandikisha ubutaka, n’ibindi bisabwa mu rwego rwa za bizinesi, seritifika, n’ibindi. Muri rusange, nk’uko byatangajwe na RDB, kuri iyo One Stop Centre hazajya hatangirwa serivisi zigera kuri 23.

Izi Serivisi zitangirwa ahantu hamwe muri One Stop Centre zitangajwe ku mugaragaro ndetse zitangira no gutangwa, nyuma y’uko mu Nama y’Umushyikirano iheruka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yabigarutseho, avuga ko bikwiye kwihutishwa mu rwego rwo kwirinda gusiragiza abakiriya biganjemo abashoramari.

Inkuru bijyanye:

Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka