Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi

Mu nama y’Umushyikirano habamo n’umwanya abaturage mu ngeri zinyuranye bahabwa wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, abo bireba bagatanga ibisobanuro cyangwa se inama z’uko ikibazo runaka kigaragajwe cyakemuka.

Ni muri urwo rwego Karera Denis wo mu rugaga rw’abikorera (PSF) yatanze igitekerezo cy’ibyo abona byakorwa hagamijwe gufasha Abikorera bo mu Rwanda kwinjira mu bucuruzi bureba Afurika yose, aho yagaragaje ko u Rwanda rukwiye gushyiraho uburyo bworoshye bwihutisha serivisi.

Yagize ati “Kuri ubu, ngira ngo duherutse kubivuganaho na Minisiteri y’Ubucuruzi, hari ahantu hatanu hatangirwa impapuro zituma ujya muri ubwo bucuruzi. Icyo nakwifuza ni uko, kuko hatabaho ‘one stop center’ ya vuba mu gihe cya vuba cyane, Leta igafasha mu kugira one stop center, kuko hari urupapuro rwemeza gukora ubwo bucuruzi, hari urupapuro rwemeza ‘standards’ kuba ibicuruzwa bizifite, hari kandi Kashe ituruka i Masaka, hari ‘certificate of origin’ na yo ituruka ahandi, hari ahantu nka hatanu umuntu agomba kuzenguruka, kugira ngo abone uburyo bwo gutwara ibintu. Rero nkaba nsaba ko Leta yafasha mu buryo bushoboka, ibintu byose bigakorerwa hamwe muri one stop center hakaba harimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), n’ibindi kugira ngo ibintu byoherezwe hanze kuko haracyarimo imbogamizi”.

Mu kugira icyo avuga kuri icyo gitekerezo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko hashyizweho itsinda rigamije gufasha muri urwo rwego, gusa yongeraho ko muri iyi minsi bari bari mu bukangurambaga bwo kugira ngo abantu bamenye uko iby’isoko rusange muri Afurika rikora.

Yagize ati, “… ni byo, ibyo avuga ni byo, ariko binyuze muri RDB, ubu hari itsinda rihuriwemo n’inzego zitandukanye harimo RICA,RRA, NAEB n’ abandi, kugira ngo bafashe, icyo cyangombwa kijye kibonekera ahantu hamwe kandi mu buryo bwihuse”.

Kuri icyo kibazo cyo gushyiraho one stop center, cyangwa se ahantu hamwe hatangirwa serivisi nyinshi zifite aho zihuriye, Perezida Kagame yavuze ko kitagombye kuba kigaruka muri uyu mushyikirano wa 2023, kuko kimaze igihe kivuzweho ndetse byemejwe ko RDB igomba kuyishyiraho mu rwego rwo korohereza abikorera.

Yagize ati “Ubu ikibazo cya one stop center kije aha gite? Kigarutse aha gite? Imyaka ibaye ingahe”?

Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasubije ko kugeza ubu, hari one stop center ihuriweho n’inzego za Leta zigera kuri makumyabiri (20), zihagarariwe muri RDB uhereye mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2023, gusa asobanura ko hari imikorere itari yanozwa neza kuko hari serivisi zimwe na zimwe zigitangirwa ahandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubundi mu byatumye ikigo RDB kijyaho, mu myaka kimaze gishinzwe, harimo no kugira ngo gishyireho one stop center, bityo ko bitumvikana ukuntu ikibazo n’ubu kikigaruka. Nyuma yo gutanga ibisobanuro by’uko politiki yo gushyiraho iyo one stop center itashyizwe mu bikorwa neza, Clare Akamanzi yavuze ko bigiye gukosorwa.

Yagize ati, “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, byumvikanye neza, ndisegura kuri ibyo, kandi mbizeza ko bigiye kugenda neza ku buryo bushoboka”.

Perezida Kagame yasabye ko ibyo by’inzego zikorera ahantu hatandukanye, bigasaba ko abantu bashaka serivisi zagombye kuba ziboneka muri one stop center muri RDB bihagarara.

Ati “Ndibwira ko bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NITWA:ELYSE MUTABAZI IBUGESERA:Nyakubahwa present wa republic of rwanda turabashimira Ku miyoborere myiza ndetse tunabasaba ko mwaduhwiturira a bakozi ba BDF gushyira mushishangano imirimo bashyinzwe kuko tubagana bakadusiragiza kuko nkurubyiruko batwohereza mu bank batwemereye inkunga ugasanga credits zacu tuzishyuye 100% kandi bakwizeza ko harinkunga bagomba kuduha, nkurubyiruko rwahombye kubera covid kuko twaridufite credit za bank turasaba ko mwadufasha muturemera nkuko Nyakubahwa musanzwe muturwanaho tukareba ko twazakonjyera gusubira mubucuruzi! Murakoze Nyakubahwa President wa repuburika y’urwanda🇷🇼

Mutabazi elias yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Jérôme de La Paix Munyabugingo,Ngoma District,turashima Nyakubahwa Paul Kagame,Perezida w,u Rwanda ku Imvugo ngiro ye,yaduhaye Ngoma Stadium,East Gate Hotel,Umuhanda Ngoma Ramiro Nyanza uri kubakwa,Kagitumba Kayonza Ngoma Rusumo warangiye,Imihanda muri Quartiers z,Umujyi wa Kibungo icaniwe n,Amashanyarazi n,ibindi ibyiza byinshi.Icyifuzo Ngoma twatakaje kaminuza 3,UNIK,Iyababyaza n,abaforomo Ksnm,Open university of Tanzania,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzadushumbushe,Mubyeyi ushoboye cyane.Murakoze cyane!Mudutangire Uku Gushima n,Icyifuzo mu Umushyikirano @2023.

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka