Mu rwego rwo kwihutisha iterambere hashyigikirwa ishoramari, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku bufatanye n’abandi baterankunga batandukanye, bashyizeho gahunda yo korohereza abashoramari bifuza gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda aho bahabwa umuriro nta kiguzi. REG ibubakira umuyoboro w’amashanyarazi kugeza ku (...)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’ikigega gifasha abashaka inguzanyo kubona ingwate (BDF), buravuga ko bamaze gufasha imishinga hafi ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa (...)
Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’amakoperative bavuga ko basanga hakenewe kongera imicungire n’imiyoborere myiza muri Koperative zo mu Rwanda, kugira ngo zishobore gutera imbere mu bijyanye no gucunga bizinesi, zibe ibigo bibyara inyungu kandi bikora kinyamwuga.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bwagaragaje uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021), bugaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan, yahuye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane mu ishoramari.
Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda (MKUR) yashyize ibuye ry’ifatizo, ahagiye kubakwa hoteli yitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo n’amahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu mu gihugu.
Hashize imyaka 13 gahunda ya VUP itangijwe mu Rwanda nk’imwe mu nkingi y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1). Ni gahunda yaje ije kunganira izindi gahunda za Leta y’u Rwanda ije kurandura ubukene, imirire mibi, kuzana impinduka mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu ndetse no guhangana n’ubukene no kwigira.
Abayobozi bashinzwe Gasutamo mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bahuriye mu biganiro bishyiraho ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo bigendeye ku ngano bifite.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).
Banki ya Kigali yahaye inguzanyo zitagira inyungu zisaga miliyoni 25Frw ba rwiyemezamirimo batandatu batsinze muri gahunda ngarukamwaka ya BK Urumuri, amarushanwa abaye ku nshuro ya gatanu.
Nk’uko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri za miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi, n’abagore bo mu Rwanda bagezweho n’izo ngaruka ku buryo bukomeye. Bamwe mu bagore bari mu buhinzi, no mu bindi bikorwa byarahombye cyane ku buryo bageze aho bakenera guhabwa inkunga y’amikoro, kugira ngo bongere bashobore gukora.
Intumwa za Banki y’Isi zikomeje kugirira uruzinduko hirya no hino mu Rwanda, zisura bimwe mu bikorwa remezo iyo Banki yateyemo inkunga u Rwanda, aho izo ntumwa zishimira uburyo ibyo bikorwa remezo biri kwifashishwa mu kuzamura uburezi mu Rwanda.
Impuguke mu by’Ubukungu irasobanura impamvu amabanki y’ubucuruzi yungukira Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) amafaranga angana na 5% by’inguzanyo iba yayahaye, ariko abakiriya bajya gusaba inguzanyo muri ayo mabanki, bo bakayungukira arenze 18% by’amafaranga bahawe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu COMESA yabaye ku nshuro ya 21.
Ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyashimiye abasora bo mu byiciro bitandukanye, mu muhango ngarukamwa wabaye ku nshuro ya 19, ukaba waritabiriwe n’Abayobozi Bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ikigo cy’ishoramari BK Group Plc gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021, ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 700 (ahwanye na miliyoni 36 n’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika).
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) yatangaje ko yongereye inguzanyo zidasabirwa ingwate iha abantu ku giti cyabo (Personal Loan), kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 itarenzaga kugera kuri miliyoni 30.
Abacuruzi baciriritse baragaragaza ko batarasobanukirwa impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM kuko basanzwe bafite imisoro bishyura ijyanye n’icyiciro barimo cy’abadafite igishoro kiri hejuru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye igenzura ry’ibiciro by’amata y’inyange ku isoko, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uruganda Inyange rutunganya amata n’ibiyakomoka, rutangarije ko rutazamuye ibiciro, ahubwo rugasaba ko ababizamuye bakurikiranwa.
Ubuyobozi bw’uruganda, Inyange, rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko butigeze buhindura ibiciro by’amata nk’uko bamwe babyitwaza bakazamura ibiciro, bugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikora.
Nyuma y’uko abari abanyamuryango ba Ejo Heza bitabye Imana, imiryango yabo igahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kubafata mu mugongo, abasigaye bavuga ko batari barigeze bumva akamaro ka Ejo Heza, ariko ko na bo bagiye kuyitabira.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 abakora mu rwego rw’ubuzima bazatangirana n’Ikigo cy’imari cyabo cyo kuzigama no kuguriza, Umuganga Sacco.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya Ejo Heza bakitaba Imana.
Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 55 z’Amayero (ararenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari 55), mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19. Aya mafaranga azacungwa na Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na KCB-Rwanda.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, mu mpera z’icyumweru gishize batashye Hotel yubatswe n’uwahoze ari umwarimukazi afatanyije n’umugabo we.
Mu cyumweru cya mbere cyahariwe ibigo by’imari iciriritse muri Afurika kirimo kubera i Kigali mu Rwanda, ibigo by’imari iciriritse (MFIs), byahamagariwe gufata ibibazo by’ubukungu bihari, bikabihinduramo amahirwe.