Abatanga serivisi z’amaresitora, utubari, utubyiniro n’amahoteli b’i Huye, bavuga ko iyaba bahoranga ibikorwa bihazana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare, byabafasha muri bizinesi zabo.
Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Bo Li yaraye aganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo imishinga y’Ibidukikije ifasha u Rwanda kubaka ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe izatezwa imbere.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group (NIG).
Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko biteze iterambere ku mushinga wo kuvugurura imiturire mu duce batuyemo.
Ikuzo Audace ni umushoramari w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, ariko akaba ari umwe mu bitabiriye inama yerekeye ishoramari yabaye muri Werurwe 2022, aho abari bayitabiriye bagize umwanya wo kuganira n’abashinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite. Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023.
Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwikorezi barishimira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bakaba biteze kuzabona inyungu, bitandukanye no mu bihe bishize.
Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rutangaza ko ba mukerarugendo cyane cyane abasura ingagi mu Birunga biyongereyeho 21%, ugereranyije n’abazisuraga mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bamwe mu baturage bavuga ko iyi minsi mikuru batarimo kuyizihiza neza kubera ibiciro by’ibiribwa bihanitse.
Abaturage 297 bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bari mu gihirahiro, nyuma y’uko uwari ababikiye miliyoni 17 mu kimina yayatorokanye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Umushinga w’Abanyamerika ‘USAID Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore’, basaba urubyiruko rufite ibigo bito n’ibiciriritse kwifashisha Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rukajya gukorera hose kuri uyu mugabane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rikubiyemo ibihano bizahabwa abacuruzi b’inzoga, abaziranguza ndetse n’abafite Resitora n’Amahoteri ko uzafatwa atatanze Fagitire ya EBM azabihanirwa akanafungirwa ubucuruzi bwe.
Impuguke mu by’ubukungu isobanura ko ibiciro ku masoko bishobora kudakomeza gutumbagira bitewe n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rw’Igihugu, birimo icyo gushyiraho nkunganire ku bacuruza ibikomoka kuri peterori.
Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, binyuze mu mushinga wa Ntora – Remera.
Uruganda rutunganya sima mu Rwanda, CIMERWA Plc, rugiye guha abanyamigabane bayo amafaranga miliyari 10,5 Frw y’inyungu yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima bw’abikorera bubashe kubungabungwa neza.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko mu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6,2%.
Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.
Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze hamwe n’Umuyobozi wungirije w’ako karere, basuye zimwe mu nganda z’i Kigali n’i Bugesera, basanga hari byinshi bagomba guhahirana aho kwibanda ku bituruka hanze y’Igihugu. Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, Jean Habiyambere avuga ko batumizaga hanze ibikomoka (...)
Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi yemeza gahunda y’ibikorwa bya ZIGAMA CSS mu 2023.
Imibare igaragara ku rubuga rwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ziyongereye, ndetse n’izituye kure y’imiyoboro ubu zikaba zifite amashanyarazi zibikesha ahanini ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi (...)
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya ‘Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza gukoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine), badategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.
Kubahoniyesu Theogène wigaga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, avuga ko we na bagenzi be baguze imigabane y’agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600Frw muri BK no muri Equity, hashize imyaka ibiri bagabana igishoro n’inyungu birenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900Frw.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.
Abacururizaga hasi mu gasoko k’ikigoroba ka Nyanza mu Murenge wa Ngera, bishimiye isoko bubakiwe, ku buryo ubwo ryafungurwaga abashakaga kurikoreramo batarikwirwagamo, ariko kuri ubu urisangamo abacuruzi batarenga batanu.
Raporo yiswe ‘The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS – Africa 2022)’ yateguwe n’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika (AfricaNenda), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) na Banki y’isi, igaragaza ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga muri (...)