Abacuruza n’abahaha ibirayi mu masoko atandukanye, bavuga ko mu minsi mikuru igiciro cyabyo cyazamutse cyane ku buryo cyiyongereyeho asaga 30Frw.
Abacuruzi bakorera mu isoko rikuru rya Kibungo bacururizaga hanze y’isoko nyuma yo gushyirwa ahubakiye barashima ko bakize izuba n’imvura.
Abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagenda bagera ku iterambere nyuma y’aho bahinduriye imyumvire bagakora n’imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo.
Abahinzi n’aborozi barema amwe mu masoko y’akarere ka Kamonyi, binubira imisoro bakwa iyo bajyanye umusaruro ku isoko kandi n’ababaranguriye bakongera bagasoreshwa.
Kutamenya amategeko agenga amakoperative n’uburenganzira bwa buri munyamuryango biri bikunze gutuma amwe mu makoperative adakora neza.
Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO), usaba abanyamuryango n’inzego zose guharanira kwigenga kw’abafite ubumuga.
Abarema isoko rya Gakenke riherereye mu murenge wa Gakenke akarere ka Gakenke, barishimira ko barimo gukorerwa umuhanda kuko batazongera kunyerera.
Basigarira Yohani wo mu karere ka Musanze, arahamagarira urubyiruko kudasuzugura umurimo, kuko imyaka 30 amaze acuruza amandazi abayeho neza.
Bamwe mu rubyiruko rukorera imbabura mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, bahangayikishijwe no kwirukanwa aho bakorera badafite amerekezo.
Béatrice Mukasarambu, umupfakazi w’abana batatu, avuga ko yifuza uwamuha igishoro agashaka imibereho kuko yakeneshejwe no kuvuza umugabo we bikarangira anapfuye.
Abagore bacuruzaga mu kajagari mu Karere ka Nyamagabe, batewe inkunga yo kubona igishoro no kuzabona ibibanza mu masoko bakava ku mihanda.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Karongi bavuga ko nta kimenyetso cy’iminsi mikuru bari kubona, bagasanga itazashyuha nkuko bisanzwe.
Ikigo gishinzwe iby’Imari n’imigabane (Rwanda Capital Market Authority, CMA) kirasaba urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri mu kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Abikorera bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa gukoresha imashini mu gutanga inyemezabuguzi kuko n’ubwo 89% baziguze bose batazikoresha batanga inyemezabuguzi.
U Rwanda rurashishikariza abikorera gushora imari mu nganda z’imyenda kugira ngo ruzibe icyuho gituma rutakaza miliyoni zirenga 15 z’amadolari mu gutumiza imyambaro mu mahanga.
Umwaka wa 2015 urangiye habaye impinduka zijyanye n’ubukungu mu Rwanda, ariko impuguke zekemeza ko hari icyizere ko butazahungabana cyane.
Imvura yaguye mu minsi yashize yateye ubukene butuma abacuruzi b’i Huye bavuga ko batazizihiza Noheri n’Ubunani uko babyifuzaga.
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bibumbiye muri koperative “Abisunganye” mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko aka kazi kabafatiye runini.
Alain Patrick Ndengera, Umunyarwanda uba muri Canada afatanyije na bagenzi, bagiye kubaka Imidugudu y’amazu akodeshwa, “real estate” mu mujyi wa Kigali.
Icyizere ni cyose ku batuye Akarere ka Rutsiro, nyuma y’uko imirimo yo gukora umuhanda wa kaburimbo Perezida Kagame yabemereye yatangiye.
Guhera muri Mutarama 2016, Abanyarwanda ndetse n’abandi bakoresha icyambu cya Mombasa, bazajya basorera ibicuruzwa byabo ku biro bishinzwe imisoro mu Kenya “Kenya Revenue Authority (KRA)” mbere y’uko bagera ku kibuga.
Inama y’Umushyikirano yashimye uburyo amashuri n’amavuriro byegerejwe abaturage, ariko abayikurikiranye basabye kunoza ireme ry’uburezi no guhashya indwara ya Malariya.
Leta y’u Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873. Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55€ yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.
Abahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, barinubira amafaranga bakatwa ariko ntibamenye iyo arengera.
Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruri hafi gutangira gukoresha nyiramugengeri igasimbura mazutu yari isanzwe ikoreshwa mu kumutsa ifu y’imyumbati.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu gace k’Amayaga, bamaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari babikesha uruganda rw’imyumbati begerejwe na Perezida Kagame.
Abakorera mu agakiriro ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’imvura ibanyagirira aho bakorera igahagarika imirimo yabo arinako inabahombya yangiza ibyo bakoze.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imali cya Zigama CSS butangaza ko muri 2020 buzaba bufite imali igera kuri miliyari 470 bitewe n’izamuka igaragaza.
Nyuma yo kwimurwa ku Isoko rya Nkoto, abakorera mu mazu y’ubucuruzi barataka igihombo baterwa no kubura abakiriya baremaga isoko ryimuriwe muri Bishenyi.
Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo.