Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko abafite umuriro muri aka karere umwaka urangira bageze ku kigero cya 17,5%.
Abanyamakuru b’abagore mu Rwanda batangaza ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe buzabafasha mu kwihangira imirimo no kunoza akazi mu itangazamakuru.
Ntasoni Collete, umugore ukorera mu Gakiriro ka Mayange mu karere ka Bugesera, watinyutse gukora ububaji yinjiza ibihumbi 300Frw ku kwezi.
Abatuye Akarere ka Ngoma barataka guhenda kw’ibitoki bavuga ko byikubye gatatu kubera umuyaga waguye nabi ukagusha insina.
Bamwe mu bakiriya ba BK mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bananiwe kwishyura inguzanyo bitewe no kuba barazibahaye mu buryo budakwiye.
Ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015 yasuye umuhanda w’ibitaka Rugarama-Mwogo-Nkungu watunganyijwe ku nkunga ys EU.
Abahahira mu masoko yo muri Kamonyi baratangaza ko ibiribwa by’ibanze bikenerwa n’umuturage mu buzima bwa buri munsi byiyongereye ku biciro.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda Sameh Waaba, aratangaza ko mu mezi ane isoko ryo kubaka imihanda mu Mujyi wa Muhanga riraba ryatanzwe.
Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’abashoramari mu by’amabuye y’agaciro kuri uy wa 11 Ugushyingo 2015, kugira ngo bacukure menshi yo guhangana n’igabanuka ry’ibiciro.
Abagore ba rwiyemezamirimo bavuga ko umuco ukibabera imbogamizi, kuko gutanga ingwate ivuye mu ngo zabo bitaboroheye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buratangaza ko nta koperative y’icyitegererezo n’imwe igaragara muri buri murenge, bigatuma urubyiruko rwaho rutaka ubukene.
Ikgega cy’Iterambere mu Bucuruzi (BDF) na sosiyete ya MobiCash byafatanyije mu kugeza m gihugu hose uburyo bwo kwishyura serivisi wifashishije telefone.
Sosiyete sivile ivuga ko abahanga imirimo bakagombye guhabwa igihe cyo kudasora, kuko iyo bahise batangira gusora batarafatisha bituma badindira.
Ibikorwa byo kwagura umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bizajyana no kwagura ubucuruzi butandukanye, kuko hubatswe amazu yo gucururizamo.
Abagize koperative y’abanyabukorikori mu Karere ka Ngoma babashije kwigurira inzu bazajya bakoreramo ngo abakenera ibihangano byabo bajye babasanga hamwe.
Abahinzi bo mu Murenge wa Mutendeli barinubira ko ibiciro by’ibishyimbo byazamutse cyane bikikuba kabiri ugereranije n’amafaranga bahaga umuhinzi igihe byari byeze.
Nyirajyambere Tereza, utuye mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, yatangiye yizigamira igiceri cy’amafaranga 50, kigatuma atura mu mudugudu.
Kuva utumashini dutanga inyemezabuguzi EBM twatangira gukoreshwa mu 2013, imisoro yakomeje kuzamuka kugeza yikubye hafi kabiri mu myaka itanu.
Ubuyobozi bwa Banki ya Ecobank, buravuga ko bwishimira intego bwihaye y’uko ari Banki igomba kuyoborwa ikanakorwamo n’Abanyafurika gusa.
Abanyabukorikori bo mu Karere ka Ngoma batangiye kubyaza imitumba y’insina impapuro zifashishwa mu mitako no mu bugeni.
Itsinda ry’abashoramari bo muri Turikiya kuva ku gicamunsi cya tariki 03/11/2015 bari gusura Akarere ka Kayonza berekwa aho bashora imari.
Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Park Yong Min, aratangaza ko abashoramari bo mu gihugu cye bifuza kongera ishoramari mu Rwanda.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera bamaze kwiteza imbere aho biyubakiye inzu ikodeshwa banafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Mugabo Elyse w’imyaka 22, yemeza ko gukorera muri Koperative y’abanyabukorikori byatumye abasha kumenyekana kugera yitabiriye amarushanwa y’abanyabukorikori muri EAC yegukana igihembo.
Komite ishinzwe kureba ubunyangamugayo bw’abakozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) isanga bugomba guhera ku bayobozi ubwabo.
Ubworozi bw’inzuki bwa kijyambere bwahaye amahirwe abavumvu bo mu karere ka Gicumbi kugurisha umusaruro w’ubuki bwabo ku isoko mpuzama mahanga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abadage giteza imbere umuco wo kuzigama, SBFIC, buravuga ko muri iyi myaka itanu mu Rwanda abana ibihumbi 70 bizigamiye.
Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko hari bamwe muri bo bakorera mu bwihisho batinya imisoro ya Rwanda Revenue Authority.
Ubuyobozi bwa za SACCO buvuga ko abanyamuryango bakorana n’ibi bigo by’imari bakabyambura ari bo batuma bigabanya umuvuduko wo gutanga inguzanyo.
Abagore bo mu karere ka Ngororero bavuga ko umugore wo mu cyaro atagisuzugurwa kubera leta yabahaye agaciro nabo bakiteza imbere.