Ingengo y’imari ya 2017/2018 iragaragaramo ko Leta izagabanya imisoro yajyaga isoresha ku isukari, umuceri n’ingano biva mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ku mugabane w’u Burayi ihuje abayobozi bakomeye ku isi, yiga ku buryo bwo kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ibihugu.
Abafite ubumuga bukomatanyije ari bwo kutumva, kutabona no kutavuga bemeza ko na bo bafashijwe bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
U Rwanda na Banki y’Isi byasinyanye amasezerano angana na miliyari 63Frw yo gukora umuhanda uzahuza Akarere ka Ngoma n’aka Nyanza.
Abaturage b’i Kayonza bavuga ko biteze serivisi zinoze ku bayobozi kubera ko bagiye kujya bakorera mu biro bishya ahantu hisanzuye.
Leta y’u Rwanda itangaza ko yahaye ikaze abafatanyabikorwa bafite ingamba zo kuyifasha mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira kw’abana bakiri bato.
Abatuye mu mudugudu wa Murango w’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bavuga ko umudugudu wabo utacyitwa Murango ahubwo witwa Nyarutarama.
Inkeragutabara zamuritse inzu 32 ziri muri Kicukiro, zubakiwe abifuza inzu zo kugura,zigurwa ku mafaranga miliyoni 18 RWf imwe, nyamara yari afite agaciro ka miliyoni 28 RWf.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) itangaza ko igihombo cya miliyari 1RWf yagize muri 2015 yakivuyemo, yunguka asaga miliyoni 700RWf inahabwa igihembo.
Minisiteri y’Ubucuruzi , Inganda n’Uumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(MINEACOM) yasobanuriye abanyamahanga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bitavuze gukumira ibiva hanze.
Nyuma y’aho Akarere ka Ruhango kaje mu myanya ya nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bavuga ko bagiye kwifashisha ibimina mu gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko amashanyarazi bahawe azabafasha kugera ku iterambere, banarusheho kujijuka.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigaragaza ko igihe cyo guca “Caguwa” kitaragera, igihari ubu ngo ni uguteza imbere ibikorerwa muri ibyo bihugu.
Umujyi wa Kigali urizeza abari basanzwe bakoresha imihanda iri kwagurwa muri uwo mujyi ko bitarenze Nyakanga 2017 izaba yuzuye yongeye gukoreshwa.
Ikompanyi yitwa Digitata Insights na MTN Rwanda batangije ku mugaragaro uburyo bwitwa MeMe bwo koherereza abakiriya ba MTN ubutumwa bugufi bumenyekanisha serivisi runaka.
Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Police miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nizo zizifashishwa mu bikorwa binyuranye by’iterambere Police izageza ku baturage.
Ibiciro by’ibiribwa, ibyo kunywa ndetse na serivisi byiyongereho 0.4% muri Mata 2017 ubigereranije n’umwaka ushize wa 2016 muri uko kwezi.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’Abashinwa Kigali Leather Ltd rwa mbere mu Rwanda rukora inkweto mu mpu butangaza ko rwatangiye kubura impu.
Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” yatangiye kubaka muri Gisagara, uruganda ruzabyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 80 (80MW).
Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative KOPAKAMA bujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 370Frw rwubatse mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bigaragaza ko litiro ya essence mu Rwanda yagabanutseho 20RWf.
Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, mu turere dutandukanye tw’igihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe ingabo z’igihugu, aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere.
Abaturage bo mu duce tw’icyaro mu Ngororero bavuga ko kutagira bimwe mu bikorwa remezo bituma batabona serivisi z’irembo cyangwa zikabahenda cyane.
Itsinda ry’abayobozi b’ikigega ‘Global Fund’ bari mu Rwanda basuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giterwa inkunga n’iki kigega bashima imikorere yacyo.
Abakozi ba Leta batagira inzu bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.
Abaturage babarirwa mu 15000 bo mu Karere ka Nyanza batangiye kuvoma amazi meza babikesha umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite witwa Saadi Ibuni Zaidi.
Abikorera bo mu ngeri zitandukanye bo mu Karere ka Musanze biyujurije isoko rya kijyambere ry’umuturirwa w’amagorofa atanu.
Abagenzi n’abakorera muri gare ya Ruhango binubira kuba nta nyubako ziyirimo, bigatuma batabona aho bugama imvura n’izuba.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Muhanga baravuga ko babangamiwe no gukurwa ku nkunga ya FARG bagashyirwa mu byiciro by’ubudehe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ryaguze mu Rwanda toni 508 z’ibishyimbo byo kugoboka u Burundi bwugarijwe n’amapfa.