Umuhango wo Kwita Izina ingagi wabimburiwe n’imurikagurisha ry’iminsi ibiri mu bugeni n’ubukorikori rizafasha kumurika ibikorwa n’udushya mu kurinda ibidukikije; nk’uko bitangazwa na Rica Rwigamba ukiye ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Ku nshuro ya 8 u Rwanda rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi. Mu birori by’uyu mwaka biteganyijwe tariki 16/06/2012 i Kinigi mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru, hazitwa amazina abana b’ingagi 19 hamwe n’ingagi nkuru imwe.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buremeza ko nta ngaruka ibiciro bishya byo gusura ingagi bishobora kuzagira kuri ba mukerarugendo, ubwo bizazamuka guhera mu kwezi gutaha.
Abashinzwe kurwanya ibikorwa by’ubuhigi butemewe n’amategeko mu birunga babonye ingagi y’imyaka itatu yapfiriye mu mutego.
Kuva muri Kamena uyu mwaka, ibiciro byo gusura ingagi biziyongeraho 50% ku banyamahanga ndetse no ku Banyarwanda.
Imirambo ibiri y’inzovu yatahuwe mu mazi y’ikiyaga cya Rwanyakizinga ireremba hejuru y’amazi tariki 04/01/2012. Abayobozi bashinzwe kurinda parike y’Akagera ntibaramenya icyateye urupfu z’izi nzovu.
Kubera ko intare n’inkura biri mu nyamaswa zirimo kuzimira bitewe na barushimusi ndetse n’intambara, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuzajya kuzicirira muri Afrika y’Epfo umwaka utaha.
Nyuma y’ibibazo by’urusobe byagaragaye muri pariki y’akagera birimo kuba inyamaswa zitera abaturage zikabonera ndetse zikabica hamwe n’ibibazo by’abaturage bigabiza pariki bagatega. Minisitiri ufite munshingano ze ubucuruzi Kanimba Francois taliki ya 12 Ugushyingo yasuye pariki y’akagera kugira ngo arebe aho gucyemura ibyo (…)