Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bidakwiriye kuzira kuba byaravugishije ukuri kuri virusi ya Omicron

Hari ibihugu byafashe umwanzuro wo guheza bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nyuma y’uko hagaragaye virusi ya Covid-19 yihinduranyije yiswe Omicron.

Mu Nama y’Inteko rusange ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za Gisivili ku Mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika bidakwiriye kugerwaho n’ingaruka zo gukorera mu mucyo, kuko byatangaje iby’iyo virusi nshya, mu gihe hari ibindi bihugu byamenye iby’iyo virusi mbere ariko ntibigire icyo bitangaza.

Perezida Kagame yagize ati “Ndemeranya n’ibyo Perezida wa Afurika y’Epfo aherutse gutangaza, avuga ko nka Afurika y’Epfo yazize gukorera mu mucyo, igashyira ahabona amakuru babonye, kandi nyamara abandi bayabonye mbere bo bararyumyeho”.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda na rwo rwahagaritse ingendo z’indege ziruhuza na bimwe muri ibyo bihugu, icyemezo cyarwo ntaho gihuriye no guha akato ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda, twagombaga gufata ingamba haba imbere mu gihugu, ariko no ku mipaka. Impamvu yabyo, ni uko mu ngendo z’indege zituruka muri Afurika y’Epfo baza i Kigali, si ho basoreza urugendo rwabo, ahubwo abenshi muri bo bahanyura bagiye mu bindi byerekezo. Ubwo rero hari kuba ikibazo mu bukungu iyo dukomeza kujyayo. Nta bagenzi twari kubona, kuko ubusanzwe abenshi bataba baje mu Rwanda. Ariko nanone iyo dutwara abagenzi bajyayo bavuye hano, indege yari kujya igaruka nta bagenzi ifite, bikadutera igihombo”.

Perezida Kagame avuga ko kubera ibyo byose ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse ingendo zerekeza muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo , kugira ngo babanze barebe aho ibintu byerekera ku rwego rw’Isi.

Iyo nama ibaye mu gihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bwahuye n’ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya Covid-19,kuko mu mwaka wa 2020, ku rwego rw’Isi, ingendo z’indege zagabanutseho 60%,naho muri Afurika honyine urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwahombye agera kuri Miliyari icumi z’Amadolari ya Amerika, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2021, icyo gihombo kizagabanuka gato, kikagera kuri Miliyari zisaga umunani z’Amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko gukuraho inzitizi zose zo mu bwikorezi bwo mu kirere zafasha kwigobotora mu buryo burambye, ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bikanoroshya ibikorwa by’isoko rusange ku rwego rwa Afurika.

Yagize ati “Munyemerere ntange igikerezo ku ntambwe zikwiye guterwa mu kwihutisha amasezerano y’isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika. Icya mbere ni uko, ishoramari mu bikorwa remezo ari ingenzi cyane. Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda rukomeje kwaguka, by’umwahariko binyuze mu kongerera ubushobozi RwandAir ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, iryo shoramari rishyigikira ubuhahirane muri Afurika, rikanuzuza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukuraho visa ku bavandimwe bacu b’Abanyafurika ndetse n’abandi bagenzi baturuka hanze y’Umugabane wacu”.

Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama, kanda HANO

Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhagarika ingendo ndumva ariko kato

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka