RwandAir yahagaritse ingendo ku bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya i Dubai

Kompanyi y’indege y’u Rwanda (RwandAir) yatangarije abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ko ihagaritse kubajyanayo kugeza igihe izatangariza ko izo ngendo zisubukuwe.

Ibihugu byinshi byo ku isi byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (birimo Zimbabwe na Afurika y’Epfo), kuko ngo byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

RwandAir ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku kuba Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zakumiriye ingendo z’indege ziva muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Icyakora RwandAir yizeza abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko na yo itewe impungenge na Omicron nk’uko isi yose kugeza ubu irimo guha akato ibihugu bimaze kugaragaramo iyo virusi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko igiteye impungenge kuri iyo virusi ari uko mu bantu bose barimo kwipimisha mu bihugu yagezemo, 1/3 ari abagaragaza ko bayanduye.

Ibi byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana kuri iki Cyumweru yanzura ko umuntu wese uvuye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo abanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi, ndetse ko u Rwanda rwasubitse ingendo ziganayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka