Huye: Barifuza ubumenyi mu kwihumbikira ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa

Abagore bo mu Karere ka Huye batojwe guhumbika ibiti bivangwa n’imyaka, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, barifuza kwigishwa n’uko batunganya ingemwe z’ibiti by’imbuto kugira ngo na zo babashe kuzihinga bongere umusaruro w’ingo zabo.

Abo bagore ni abibumbiye mu matsinda afashwa n’umuryango AEE, mu mushinga REDAA (Reversing Environmental Degradation in Africa and Asia) ukorera mu Mirenge ibiri yo mu Turere twa Huye (Gishamvu na Mukura) n’ibiri yo muri Gisagara (Mugombwa na Ndora).

Aba bagore basanzwe bahurira mu matsinda bakizigamira bakanagurizanya, ariko mu rwego rwo kugira ngo babashe kubona ingemwe z’ibiti byo kwifashisha mu kurengera ibidukikije, hari amatsinda amwe n’amwe yigishijwe uko bategura pepiniyeri, bagahumbika ibiti bakanabishyira mu bihoho, hanyuma bagafasha amatsinda yose ndetse n’abaturanyi kubona ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka.

Nk’abibumbiye mu itsinda Dukorane Umurava Kabeza ryo mu Murenge wa Mukura, bavuga ko bari mu mwaka wa kabiri bakorana na REDAA, kandi ko babona baramaze kumenya uko bategura ingemwe za Gereveriya, Siderera, Kariyandara, ibinyomoro na marakuja.

Ibi biti bazi gutunganyiriza ingemwe ngo birakenewe cyane, n’abantu batangiye kumva akamaro kabyo kubera ko babibabaza, ariko na none ngo hari izindi ngemwe bo ubwabo bumva bakeneye kimwe n’abaturanyi bakorera ariko batazi gutunganya ari zo avoka, amacunga n’amapapayi.

Uwitwa Françoise Mukantwali agira ati « Mbere ntabwo twari tuzi akamaro k’ibiti. Barabiduhaga muri Tubura, tukabona ari ibintu byoroheje, bimwe tukanabijugunya. Ariko aho twaherewe amahugurwa ku kamaro kabyo, tukamenya no kubyinaza imyumvire yarahindutse. »

Akomeza agira ati « Abaturage bifuza avoka, amaronji (amacunga) n’amapapayi mu guharanira kubona indyo yuzuye. Ibi byose batwigishije uko twabasha kubyikorera byarushaho kudufasha. »
Aba bagore bo mu Murenge wa Mukura banavuga ko batekereza ko habonetse ingemwe zihagije ahari byakuraho ko hari abatera ibiti by’imbuto baba babashije kubona, bwacya bakisanga byibwe n’abo batazi.

Ibyo bavuga bishimangirwa n’abibumbiye mu Itsinda Abizeranye Cyambwe bo mu Murenge wa Gishamvu banongeraho ko baramutse bigishijwe uko bategura ingemwe za avoka, amacunga n’amapapayi bazabasha kubigira umwuga ubabyarira inyungu igihe bazaba batagikorana na REDAA.

Marie Chantal Uwitonze ukiriye aya matsinda agira ati « Kugeza ubu inyungu dukura mu gutunganya ingemwe mu mushinga REDAA ni ubumenyi, n’abana bacu bakabona amafaranga baguramo amakaye cyangwa inkweto kubera ko ari bo bapakira ibihoho, kandi bakabihemberwa.»

Akomeza agira ati « Ibyo turi gukora ariko, tubikuramo amasomo n’ubumenyi. Igihe AEE izaba itagihari tuzegeranya amafaranga, twigurire umwayi, tuzajye tubyikorera hanyuma tuzajye tugurisha. »

Wherny Namara, umukozi wa AEE ukurikirana ibikorwa bya REDAA umunsi ku wundi, avuga ko icyifuzo cya bariya bagore kizitabwaho.

Yagize ati « Kugeza ubu ibiti by’imbuto twabihabwaga n’abandi bantu natwe tukabibaha, ariko ubwo babishaka tuzabigisha kubyikorera, tubahe n’ingendoshuri zibafasha kurushaho kubyumva. »
Francine Mukankusi, agronome w’Umurenge wa Mukura, na we yagize ati « Ingemwe z’amapapayi hari igihe zakorwaga, ukabona abantu batazishaka. Kubera ko dushishikariza buri rugo kugira byibura ibiti bitatu by’imbuto, basigaye bavuga ko bazikeneye. Tuzabivuganaho n’abafatanyabikorwa dukorana, zizaboneke. »

Ashyigikiye kandi igitekerezo cya bariya bagore bafite intego yo kuzakomeza gutunganya ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka, igihe bazaba batagikorana na AEE, kuko ngo uretse ibiti by’imbuto, n’« ibivangwa n’imyaka nta gihe bitazakenerwa kubera ko iyo ubitemye bidashibuka, bikaba ngombwa ko utera ibindi. »

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka