Ubuyobozi bw’ Ikigo International Potato Center buratangaza ko ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A yakoreshwa nk’igisubizo ku kurwanya imirire mibi.
Abiga mu ishami ry’ubuhinzi mu ishuri rikuru IPB, batangiye kwigisha abaturage gahunda zigendanye n’ubuhinzi bwa kijyamembere no kubungabunga ibidukikije.
Umuhinzi w’ikitegererezo wo mu karere ka Rutsiro avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesha ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki.
Kuhira ibihingwa mu zuba byatumye abahinga mu gishanga cya Cyohoha ya ruguru beza cyane. Barateganya kuzabonamo amafaranga Miliyoni 200.
Muri miliari 60 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yageneye abafite imishinga y’ubuhinzi, miliyari 2.2 zonyine ni zo zatanzwe mu gihe kirenze umwaka.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine yabwiya abahinzi b’imyumbati mu karere ka Ruhango ko bagiye kugezwaho imbuto mu gihe kitarambiranye.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze barasaba guhinga amasaka kuko ari yo ngo abaha umusaruro mwinshi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera baracyatsimbaraye ku gihingwa cy’amasaka ku buryo ngo baniyiba bakayahinga ahagenewe ibihingwa byatoranyijwe.
Abahinzi bahinga ibigori mu kibaya cya Kibugabuga na Ngeruka baratangaza ko bizeye kubona umusaruro babikesha imbuto nshya barimo guhinga.
Amatsinda ya Twigire Muhinzi yatumye abahinzi basobanukirwa no guhinga kijyambere kandi akabafasha kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure ku buryo buboroheye.
Bamwe mu borozi b’amagweja bo mu murenge wa Murambi, baravuga ko hari intambwe bateye mu bijyanye n’ubukungu babikesheje korora amagweja.
Ubushakashatsi bwakoze n’umushinga wa ActionAid mu Murenge wa Muko, akarere ka Musanze bwerekanye ko abagore batereranwa n’abagabo babo mu buhinzi.
Water melom ni urubuto melon rukunzwe kuri iki gihe kubera uburyo kiryoha mu bihe by’izuba ariko by’umwihariko kikagira n’intungamubiri zihariye.
Kuri uyu wa 17 Nzeri 2015, mu karere ka Nyabihugu hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2016 A.
Koperative KOTWIDUKA y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kansi muri Gisagara, yemeza ko ubworozi bw’inkoko ikora bufasha kurwanya imirire mibi.
Koperative Twihangire umurimo y’abatubuzi b’imbuto y’ibigori n’ibishyimbo ihangayikishijwe n’igihombo cy’amafaranga asaga miliyoni 30, ishobora kuzaterwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Igikorwa cyo kubaka urugomero rw’amazi ruherereye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza rwatwaye arenga miliyari esheshatu y’amanyarwanda.
Muri iki gihembwe cy’ihinga A abaturage baraswa kuba baretse gutera imyumbati bitewe n’uko imbuto nshya itaraboneka kugira ngo birinde Kirabiranya.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, asaba abahinzi bo muri iyi ntara gukora ubuhinzi bw’umwuga ku buryo beza bakihaza bagasagurira n’amasoko.
Abahinzi 4250 bo mu karere ka Ngoma, bahawe ifumbire n’imbuto zo gutera, n’umushinga ukora mu by’ubuhinzi witwa “Tubura”.
Ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, RAB kiratangaza ko hari imbuto y’imyumbati nshya igiye gukwirakwizwa mu bahunzi kuva mu kwa 12/2015.
Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko abafasanyumvire mu buhinzi ari bo bazateza imbere ubuhinzi bifashishije ishuri ryo mu murima.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, burasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze guha umwanya abahinzi bahuje ubutaka, kwihitiramo imbuto bagomba guhinga.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu baravuga ko hakoreshwa ikimenyane mu gutanga inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Bamwe mu bashumba bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bafatwa nabi n’abakoresha babo bakabaraza habi kurusha inka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A nta musaruro uzongera gutakara mu gihe cy’isarura.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo barahamya ko iterambere ryabo rigenda ryiyongera babikesha gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi bwabo.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyatsi cyitwa “Kurisuka” kinyunyuza amasaka n’ibigori bikuma bitarera.
Abahinzi b’imbuto n’ibirungo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, bavuga ko bubinjiriza ibihumbi 25 ku munsi bikabasha kubatunga.
Aborozi mu karere ka Ngoma barashima ubwisungane mu kuvuza amatungo, kuko ubyaje inka bayibaze atakishyura ibihumbi 50 yishyura bitanu gusa.