Aheraga ibiro bine ubu harera 20 kubera gukoresha ifumbire

Abatuye mu Murenge wa Kigembe muri Gisagara baremeza ko umusaruro wabo wa Kawa wiyongereye, nyuma yo kwitabira gukoresha ifumbire, bikanatuma inganda zabo zibona umusaruro.

Mbere 2014 abahnzi ba kawa muri uyu murenge, bavuga ko batitabiraga gukoresha ifumbire cyane ku gihingwa cya kawa. Byatumaga hataboneka umusaruro mwinshi nk’uko bikwiye.

Gukoresha ifumbire kuri kawa byazamuye umusaruro wabo.
Gukoresha ifumbire kuri kawa byazamuye umusaruro wabo.

Twagirayezu Jean Marie Vianney, umwe mu bahinga kawa yemeza ko kuri ubu yamaze kubona itandukaniro ryo gukoresha ifumbire kuri kawa no kutayikoresha.

Agira ati “Igiti kitariho ifumbire kiba kigaragara nta musaruro ubonaho, ariko ikawa yafumbiwe irashisha kandi ikera neza bigaragara.”

Nzamurambaho Innocent, nawe uhinga kawa muri uyu murenge avuga ko mbere ataratangira gukoresha ifumbire kuri kawa ye yabonaga umusaruro muke, ariko ubu ukaba wariyongereye aho yatangiriye kuyikoresha.

Ati “Mbere igiti cya kawa cyashoboraga kwera nk’ibiro bine gusa, ariko ubu iyo nkoresheje ifumbire y’imborera ivanze n’imva ruganda mbona nk’ibiro 20 ku giti.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bigirimana Augustin, uvuga ko koko impinduka mu buhinzi bwa kawa igaragara kuva aho abaturage bashishikarijwe gukoresha ifumbire bakanabyumva.

Nyamara nk’uko abashinzwe ubuhinzi babivuga, ngo mbere hari abahinzi bafataga iyi fumbire bakayikoresha mu bundi buhinzi.

Bigirimana ariko avuga iki kibazo batagihura nacyo kuko ifumbire ikoreshwa ku buryo bw’umuganda. Yongeraho ko kandi hanakozwe ubukangurambaga buhagije ku buryo abaturage basigaye bumva akamaro k’iyi fumbire kuri kawa.

Ati “Umusaruro wariyongereye kuko n’inganda ebyiri dufite zitajya zibura umusaruro, ibi tugahamya ko biva ku kwitabira gukoresha ifumbire kuri kawa.”

Muri uyu Murenge wa Kigembe ubu harabarirwa ibiti bya kawa bigera ku bihumbi 650 biri ku buso bwa ha zisaga 200.

Muri uyu murenge kandi ubu habarirwa inganda zitunganya kawa zigera muri ebyiri, rumwe rukaba ari urwumuturage ku giti cye urundi rukaba urwa koperative Kigembe Coffee.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byose ni ukureba kure kw’abahinzi n’igihugu babarizwamo

Gasinga yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka