INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 19-12-2014 - Saa: 13:50'
Ibitekerezo ( 3 )

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, araburira buri wese uzagerageza kubuza Abanyarwanda amahoro n’umutekano ko azahura n’ingaruka zikomeye. Ibi yabivuze ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano yaberaga mu Rwanda ku matariki ya 18 na 19/12/2014.

Perezida w’u Rwanda yavuze mu magambo akomeye ko ngo "uzagerageza kubangamira uburenganzira bw’Abanyarwanda bwo kubaho azahura n’ingaruka zikomeye".

Perezida Kagame mu nama y'Umushyikirano.
Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ashimangira ko uwibesha ko yazabuza u Rwanda n’Abanyarwanda kugena icyerecyezo cyabo atazigera na rimwe abigeraho.

Abanyarwanda bariteguye...

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yavuzemo ko Abanyarwanda biteguye guhangana bidasubirwaho n’uwo ariwe wese ushaka kubagenera icyo bakora n’uko babaho bitandukanye n’icyo bo ubwabo bashaka.

Abitabiriye Umushyikirano bashyizeho morale.
Abitabiriye Umushyikirano bashyizeho morale.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari abanyamahanga bumva bakomeye bagashaka kwitwaza ububasha bwabo mu gunyuza Abanyarwanda aho bashaka. Perezida Kagame ati "Ntawe dukesha kubaho kandi uzashaka kubitugenera wese azahura n’ingaruka zikomeye".

Perezida Kagame yavugiye muri iyo nama y’Umushyikirano ko yizeye ko Abanyarwanda benshi bahari kandi biteguye kurwanira ubwo burenganzira bwabo kandi batazigera bacogora na rimwe.

Bamwe mu bitabiriye Umushyikirano.
Bamwe mu bitabiriye Umushyikirano.

Ahishakiye Jean d’Amour

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

Icyo Abanyakigali bifuza mu mushyikirano 2014

Kimihurura: Urubyiruko rwiga muri za segondaire rwahuriye mu marushanwa y’ibiganiro mpaka

“Ibidutandukanya ni ishingiro ry’ibikwiye kuduhuza” - Perezida Kagame

Abayobozi bazatange urugero rwo kuvugisha ukuri muri “Ndi Umunyarwanda”

Ibitekerezo

Abunva bunve agapfa kaburiwe ni impongo;hari ibintu abanyarwanda twahisemo kutihanganira,"gusubira inyuma" twavuye habi kuburyo gusubirayo bisa nko gupfa uhagaze,ibyo rero sinziko hari umunyarwanda ubyifuza,umukurambere warebye kure yavuzeko aho kuba imbwa waba inva.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 19-12-2014

Ibi nta munyarwanda utabihamya ku mugaragaro kuko aho twavuye naho tugeze tuzi invune byaduteye kuburyo kurengera ibyo twagezeho byatworohera kurusha uko twabirwaniye.

Gakwandi yanditse ku itariki ya: 19-12-2014

Turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe,abanyarwanda twiteguye guhangana n’uwahungabanya uburenganzira bwacu! Imana iturindire Umusaza!

Eugene yanditse ku itariki ya: 19-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.