INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Kimihurura: Urubyiruko rwiga muri za segondaire rwahuriye mu marushanwa y’ibiganiro mpaka

Yanditswe ku itariki ya: 15-02-2014 - Saa: 22:05'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuryango w’urubyiruko iDebate Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/2/2014, wateguye amarushanwa y’ibiganiro mpaka mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri biga mu masegonderi kugira umuco wo kuganira ku bibazo byugarije igihugu.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 200 baturutse mu bigo 15 bahuriye ku ishuri rya IFAK ku Kimihurura, bajyaga impaka ku ngingo igira iti "U Rwanda rwari rukwiye guhindura imyigishirize kugira ngo ruhangane n’ibibazo biriho."

Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya FAWE bashyikirizwa igikombe begukanye.
Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya FAWE bashyikirizwa igikombe begukanye.

FAWE Girls School niryo shuri ryegukanye igikombe naho umunyeshuri wagiye imoaka neza aba Igihozo Sandrine waturutse mu ishuri rya Martyrs Secondary School.

Teta Christine, umuyobozi wa iDebate Rwanda, yatangaje ko abanyeshuri bakomeza kwitabira ibi biganiro uko umunsi ukeye. Yagize ati "Iri rushanwa riri mu marushanwa meza twakoze kuva twatangiza uyu muryango. Twakiriye abana benshi kandi bari babifitiye ubushake n’ubushobozi."

Abanyeshuri nabo bishimiye uko irushanwa ryari riteguye, anashimira umuryango iDebate kuko wabafashije gukurana umuco w’ibiganiro mpaka biganisha ku iterambere, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Mekha Rousseau Ndayisenga.

Emmanuel N. Hitimana

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

ndi umunyarwanda uba hanze, urubyiruko ndiga( philosophy ).

ndifuza ko mwampa contact za idebate.

please ... nakunze ikiganiro bagize k’uburezi, i liked it.

Prudence IRAGUHA yanditse ku itariki ya: 16-02-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.