INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 19-12-2014 - Saa: 19:09'
Ibitekerezo ( 1 )

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abantu guhora biteguye guhangana n’ibibazo byaba iby’abanyarwanda ubwabo cyangwa ibiterwa n’abandi, aho we yijeje ko kubera ubutwari bwaranze imikorere y’abanyarwanda “nta n’umwe washobora kubambura uburengenzira bwo kubaho”.

Ibi yabivuze asoza inama ya 12 y’Umushyikirano kuwa gatanu tariki 19/12/2014, wageze ku myanzuro 20, nyuma ya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ibibazo birimo n’icy’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Perezida kagame avuga ko hari akazi gakomeye gategereje abanyarwanda.
Perezida kagame avuga ko hari akazi gakomeye gategereje abanyarwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo we ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, filimi ya BBC yo si ugupfobya Jenoside gusa, ahubwo ni igitero gikomeye ku gihugu cyacu, ku muyobozi wacu ndetse no ku bo turi bo”.

Iki gitekerezo cya Minisitiri Mushikiwabo, ikiganiro Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yatanze ku munsi wa mbere w’umushyikirano avuga ko hari ‘abahakana Jenoside bakanavangira abanyarwanda’, Umusore witwa Muhire Louis-Antoine wavuye muri Canada nyuma yo kumenya ko “u Rwanda atari Leta y’ubwoko bumwe”; biri mu byo Perezida Kagame avuga ko nawe yari yategereje kuvugaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo yagaragaje ibibazo birimo n'icy'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo yagaragaje ibibazo birimo n’icy’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

“Ntituzigera dusaba imbabazi mu guharanira uburenganzira bwacu; nta bandi bo kutugirira imbabazi kurusha uko tuzigirira; hari akazi gakomeye kadutegereje ariko none twubatse imbaraga n’ubushobozi bwo kugakora. Reka twubakire ku mbaraga twagize mu bihe byashize; ndabizi neza ko hari abanyarwanda benshi biteguye gukora ibyo mvuga”, Perezida Kagame.

Kubakira ku mateka y’ubutwari

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Uzagerageza kutwambura uburengenzira bwacu, yaba ari hano yaba ari hanze, bizamuhenda cyane”. Yari yibutse amateka y’uburyo Ingabo zari iza APR (z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi), zafatiye mu gico (ambush) abari ingabo za FAR bageze i Butare bahunga; nyamara ngo ingabo za MINUAR zari zimaze kumuhamagara (Perezida Kagame), zimutera ubwoba ngo ahagarare.

“Nashubije umpamagaye nti ‘ahubwo abica abacu nibo bagomba guhagarika ibyo barimo’, n’ubwo yambwiraga ngo ‘isi yose yahuruye, murashize’, ariko nkibaza nti ‘kereka niba batava amaraso nkatwe”, Perezida Kagame yari yibutse telegaramu yamuhamagaye bari ku rugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1994.

Perezida Kagame yatangaje ko uzagerageza kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bizamuhenda cyane.
Perezida Kagame yatangaje ko uzagerageza kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bizamuhenda cyane.

Imyanzuro y’inama y’umushyikirano 2014

Inama y’uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti ”Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga” yageze ku myanzuro 20, harimo gukomeza ubukangurambaga mu gusigasira ibyagezweho, ubumwe n’umutekano, gukomeza umurimo unoze, ukoranywe ubuhanga no kubyaza umusaruro amasaha y’akazi, kunoza serivisi, ubukangurambaga bwo kwitabira kubitsa mu bigo by’imari no guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali.

Inama kandi yemeje ko imihigo y’uturere izanozwa hashingiwe ku mahirwe ya buri karere no guhanga imirimo myinshi, Inzego z’ibanze zisabwa gufatanya na komite z’abunzi bagakemura ibibazo by’abaturage, hadategerejwe gusa ko ari Perezida wa Repubulika uza kubikemura, gufasha abana batishoboye (by’umwihariko) kubona ifunguro rya ku manywa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Perezida Kagame ageza ijambo risoza umushyikirano ku bawitabiriye.
Perezida Kagame ageza ijambo risoza umushyikirano ku bawitabiriye.

Hatanzwe n’imyanzuro y’uko amashuri yigisha uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 azabona za laboratwari cyane cyane ayigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, imihigo y’umuryango igomba kujya mu bikorwa, guhagurikira ihohoterwa, gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, abanyarwanda bose basabwa kugira indyo yuzuye n’isuku, guca ubuzererezi no gushyingira abana ndetse amategeko ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yakomejwe.

Hazashyirwaho ingamba zikomeye zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside, imanza ku mitungo y’abarokotse Jenoside zizarangizwa, abashaka gusubirishamo imanza zaciwe na gacaca ngo bazafatirwa ingamba zikwiye, abanyarwanda bose bazashishikarizwa guhangana n’ihahamuka ndetse hakanashyirwa ingufu mu buryo bwo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo burambye.

Abayobozi basabanye mu ndirimbo nyuma yo gusoza umushyikirano.
Abayobozi basabanye mu ndirimbo nyuma yo gusoza umushyikirano.
Perezida Kagame yasabye abakurikiye umushyikirano n'abanyarwanda muri rusange kubakira ku mbaraga bagize mu bihe byashize.
Perezida Kagame yasabye abakurikiye umushyikirano n’abanyarwanda muri rusange kubakira ku mbaraga bagize mu bihe byashize.
Muhire waturutse muri Canada atanga ibitekerezo mu mushyikirano.
Muhire waturutse muri Canada atanga ibitekerezo mu mushyikirano.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye umushyikirano.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye umushyikirano.
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu.
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Simon Kamuzinzi

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

Icyo Abanyakigali bifuza mu mushyikirano 2014

Kimihurura: Urubyiruko rwiga muri za segondaire rwahuriye mu marushanwa y’ibiganiro mpaka

“Ibidutandukanya ni ishingiro ry’ibikwiye kuduhuza” - Perezida Kagame

Abayobozi bazatange urugero rwo kuvugisha ukuri muri “Ndi Umunyarwanda”

Ibitekerezo

ibigwi byacu cyane ibyaranze ingabo ku rugamba zibohora iki gihugu bikomeze biturange duhanganze nibibazo byose dushobora guhura nabyo maze ubuzima bwicume

honda yanditse ku itariki ya: 19-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.