rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 09:30'
Ibitekerezo ( )

Ubwo abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamazaga mu karere ka Ruhango, tariki 28/08/2013, bijeje abaturage ko muri mandate itaha y’abadepite bazaharanira ko hakorwa ibikorwa remezo byinshi mu karere ka Ruhango.

Bimwe mu bikorwa abakandida ba FPR bemereye aba baturage, harimo kuzongera imihanda myiza, ibigo nderabuzima, gare igezweho, sitade, kongera amasoko mu mirenge n’ibindi byinshi.

Robert Bayigamba agaragaza ibyo FPR izakorera Abanyaruhango.
Robert Bayigamba agaragaza ibyo FPR izakorera Abanyaruhango.

Robert Bayigamba, komiseri wa RPF wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje ko umuryango RPF uzakora ibishoboka byose umuturage wese akazagera mu kerekezo 2020 ahagaze neza.

Bayigamba yavuze ko ibyo FPR imaze kugeza ku Banyarwanda izakomeza guharanira ko byiyongera kandi bikagaragarira uwo ariwe wese.

Umuhanzi Jay Poly yasusurukije Abanyaruhango karahava.
Umuhanzi Jay Poly yasusurukije Abanyaruhango karahava.

Abakandida ba RPF bose basabye abaturage kuzongera kubahundagazaho amajwi batora ahari igimpfunsi, kuko biteguye gukomeza guharanira iterambere ryabo nk’uko babigezeho muri manda ishize.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango, mu byishimo byinshi bashimiye abakandida baje kwiyamamaza cyane cyane bashimira umuryango RPF ibyo umaze ukabagezaho, bavuga ko biteguye kuzazinduka mu gitondo kare tariki 16/09/2013 bajya gushyigikira FPR mu matora y’abadepite.

Abaturage bishimira ibyo FPR yabagejejeho.
Abaturage bishimira ibyo FPR yabagejejeho.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.