rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: FPR ngo izubaka gare, sitade n’ibindi bikorwa remezo

Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 09:30'
Ibitekerezo ( )

Ubwo abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamazaga mu karere ka Ruhango, tariki 28/08/2013, bijeje abaturage ko muri mandate itaha y’abadepite bazaharanira ko hakorwa ibikorwa remezo byinshi mu karere ka Ruhango.

Bimwe mu bikorwa abakandida ba FPR bemereye aba baturage, harimo kuzongera imihanda myiza, ibigo nderabuzima, gare igezweho, sitade, kongera amasoko mu mirenge n’ibindi byinshi.

Robert Bayigamba agaragaza ibyo FPR izakorera Abanyaruhango.
Robert Bayigamba agaragaza ibyo FPR izakorera Abanyaruhango.

Robert Bayigamba, komiseri wa RPF wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje ko umuryango RPF uzakora ibishoboka byose umuturage wese akazagera mu kerekezo 2020 ahagaze neza.

Bayigamba yavuze ko ibyo FPR imaze kugeza ku Banyarwanda izakomeza guharanira ko byiyongera kandi bikagaragarira uwo ariwe wese.

Umuhanzi Jay Poly yasusurukije Abanyaruhango karahava.
Umuhanzi Jay Poly yasusurukije Abanyaruhango karahava.

Abakandida ba RPF bose basabye abaturage kuzongera kubahundagazaho amajwi batora ahari igimpfunsi, kuko biteguye gukomeza guharanira iterambere ryabo nk’uko babigezeho muri manda ishize.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango, mu byishimo byinshi bashimiye abakandida baje kwiyamamaza cyane cyane bashimira umuryango RPF ibyo umaze ukabagezaho, bavuga ko biteguye kuzazinduka mu gitondo kare tariki 16/09/2013 bajya gushyigikira FPR mu matora y’abadepite.

Abaturage bishimira ibyo FPR yabagejejeho.
Abaturage bishimira ibyo FPR yabagejejeho.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

- Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

- Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

- Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

- Gicumbi :Abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi

- Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ajya mu nteko ishinga amategeko

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.