Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aremeza ko Abanyarwanda bo muri ako karere bitabiriye kujya gutora ari benshi kandi bazindutse ku buryo n’imvura yaguye mu mirenge imwe n’imwe ntawe yabujije gutora kuko benshi bari bamaze gutora no kwisubirira mu mirimo yabo.
Ahagana saa saba, imvura itunguranye yaguye mu mirenge ya Nzige, Musha na Muyumbu, ariko bwana Uwimana Nehemie uyobora akarere ka Rwamagana yemeje ko ntawe iyo mvura yabujije gutora kuko ku biro by’itora muri iyo mirenge bari bamaze gutora ku masaha ya kare.
Uyu muyobozi wa Rwamagana kandi yavuze ko igikorwa cy’itora cyagenze neza muri rusange, abatoreye muri ako Karere bakaba babukereye kuko ngo ku isaha ya saa yine abagera kuri 75% by’abagombaga gutora bari bamaze gutora.
Bamwe mu Banyarwanda batoreye muri ako Karere bavuze ko bishimiye ko abakorerabushake b’itora bari biteguye kubaba hafi, ndetse ngo banashimye ko bari bateguye ibyumba by’itora kandi babitatse neza ku buryo bworohera ujya gutora.
Muri Rwamagana hari Ibiro by’itora 84 mu mirenge 14 igize ako karere, hose hari hateguwe hari n’insakazamajwi zacurangaga indirimbo zinyuranye zijyanye no gukangurira abantu gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora ingirakamaro no gushimangira imiyoborere myiza.