rwanda elections 2013
kigalitoday

Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 10:42'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aremeza ko Abanyarwanda bo muri ako karere bitabiriye kujya gutora ari benshi kandi bazindutse ku buryo n’imvura yaguye mu mirenge imwe n’imwe ntawe yabujije gutora kuko benshi bari bamaze gutora no kwisubirira mu mirimo yabo.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana yatoreye ku biro bya Rubona.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yatoreye ku biro bya Rubona.

Ahagana saa saba, imvura itunguranye yaguye mu mirenge ya Nzige, Musha na Muyumbu, ariko bwana Uwimana Nehemie uyobora akarere ka Rwamagana yemeje ko ntawe iyo mvura yabujije gutora kuko ku biro by’itora muri iyo mirenge bari bamaze gutora ku masaha ya kare.

Uyu muyobozi wa Rwamagana kandi yavuze ko igikorwa cy’itora cyagenze neza muri rusange, abatoreye muri ako Karere bakaba babukereye kuko ngo ku isaha ya saa yine abagera kuri 75% by’abagombaga gutora bari bamaze gutora.

Bamwe mu batoreye i Rubona baba mu kigo Agahozo Shaloom.
Bamwe mu batoreye i Rubona baba mu kigo Agahozo Shaloom.

Bamwe mu Banyarwanda batoreye muri ako Karere bavuze ko bishimiye ko abakorerabushake b’itora bari biteguye kubaba hafi, ndetse ngo banashimye ko bari bateguye ibyumba by’itora kandi babitatse neza ku buryo bworohera ujya gutora.

Muri Rwamagana hari Ibiro by’itora 84 mu mirenge 14 igize ako karere, hose hari hateguwe hari n’insakazamajwi zacurangaga indirimbo zinyuranye zijyanye no gukangurira abantu gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora ingirakamaro no gushimangira imiyoborere myiza.

Abatoreye muri icyi cyumba bwa mbere basanze gitatsemo indabyo.
Abatoreye muri icyi cyumba bwa mbere basanze gitatsemo indabyo.

Ahishakiye Jean d’Amour



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

- Gakenke: Abaturage 50% bari barangije gutora saa yine

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.