Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bahamije ko bazatora uwo muryango mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013 ariko kandi banayiha inshingano z’ibyo ugomba kubagezaho muri manda y’abadepite igiye gutorerwa.
Ibi, abaturage bo mu murenge wa Bushenge babitangaje kuri uyu wa kane tariki 12/09/2013 ubwo bamamazaga uyu muryango ku rwego rw’umurenge wa Bushenge; igikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500.
Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaje ko bishimira ibyiza bagejejweho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, by’umwihariko Ibitaro bya Bushenge bigaragara nk’icyitegererezo muri aka karere ka Nyamasheke ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.
Aba baturage batumye abakandida 5 bari bahagarariye FPR Inkotanyi ko nta kabuza bazatora FPR ariko kandi babatuma ibyo Umuryango wa FPR usabwa kubagezaho muri manda igiye gutangira.
Mu byo abaturage basabye FPR mu ruhame harimo gusohoza umuhanda wa kaburimbo ugana ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo uyu muhanda uzoroshye ikibazo cy’ingendo zerekeza kuri ibi bitaro.
Ikindi basabye ni uko muri iyi manda igiye gutorerwa, FPR yafasha abaturage b’umurenge wa Bushenge kubona Biogaz kugira ngo zibafashe haba mu guteka ndetse no kumurika, aho umuriro utaragera kuko ngo byatuma ibidukikije bibungabungwa.
Na none kandi, aba baturage b’umurenge wa Bushenge basabye FPR ko yazafasha abaturage kubona ibigega by’amazi kugira ngo amazi y’imvura ye kujya apfa ubusa ahubwo ajye abyazwa umusaruro.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ndetse n’abakandida bamamazaga FPR-Inkotanyi bahamirije abaturage ba Bushenge ko ibyo bifuza byose bizagerwaho mu gihe bazaba bitoreye neza Umuryango wa FPR-Inkotanyi bakawuhundagazaho amajwi 100 ku ijana.