rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

Yanditswe ku itariki ya: 12-09-2013 - Saa: 13:00'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka rharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ririzeza abatuye amayaga ko rizakorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo umusaruro w’imyumbati yera cyane mu turere twa Ruhango na Kamonyi wiyongere, abahinzi bayo babone inyungu igaragara, kandi uruganda rutunganya imyumbati rukorera ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi rurusheho gukora neza.

Umuyobozi w’ishyaka PL, Mitali Protais, avuga iri shyaka rizakomeza guharanira iterambere ry’abaturage babikesheje imirimo bakora.

Abakandida depite ba PL biyamamaje mu karere ka Ruhango.
Abakandida depite ba PL biyamamaje mu karere ka Ruhango.

Ibi umuyobozi wa PL akaba yarabitangarije abarwanashyaka b’amayaga mu murenge wa Kinazi, tariki 10/09/2013 ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo biyamamariza kuba abadepite mu nteko ishyngamategeko.

Umuyobozi w'ishyaka PL, Protais Mitali.
Umuyobozi w’ishyaka PL, Protais Mitali.

Abatuye amayaga bashimiye kubona ishyaka rivuka iwabo riza kuhiyamamariza, ryizeza abakandida ba PL ko biteguye kuzarito tariki 16/09/2013.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.