rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

Yanditswe ku itariki ya: 12-09-2013 - Saa: 13:00'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka rharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ririzeza abatuye amayaga ko rizakorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo umusaruro w’imyumbati yera cyane mu turere twa Ruhango na Kamonyi wiyongere, abahinzi bayo babone inyungu igaragara, kandi uruganda rutunganya imyumbati rukorera ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi rurusheho gukora neza.

Umuyobozi w’ishyaka PL, Mitali Protais, avuga iri shyaka rizakomeza guharanira iterambere ry’abaturage babikesheje imirimo bakora.

Abakandida depite ba PL biyamamaje mu karere ka Ruhango.
Abakandida depite ba PL biyamamaje mu karere ka Ruhango.

Ibi umuyobozi wa PL akaba yarabitangarije abarwanashyaka b’amayaga mu murenge wa Kinazi, tariki 10/09/2013 ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo biyamamariza kuba abadepite mu nteko ishyngamategeko.

Umuyobozi w'ishyaka PL, Protais Mitali.
Umuyobozi w’ishyaka PL, Protais Mitali.

Abatuye amayaga bashimiye kubona ishyaka rivuka iwabo riza kuhiyamamariza, ryizeza abakandida ba PL ko biteguye kuzarito tariki 16/09/2013.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gakenke: Abaturage 50% bari barangije gutora saa yine

- Gisenyi: Amatora yatangiye mu mutuzo nta mirongo

- Nyamasheke: Abaturage bitabiriye amatora y’Abadepite ku gihe

- “Perezida agenda imisozi nka veterineri agamije ineza y’abaturage” – Kandida-Depite wa FPR

- Gakenke: Ibikorwa bajejweho na FPR n’ibyo ibizeza ngo bizatuma bayihundagazaho amajwi 100%

- Nyamasheke: PSD yavuze ko nibayitora izateza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.