Abakandida 21 biyamamariza kuzahagararira abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko bose bahurije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ubwo aba bakandida biyamamazaga mu karere ka Gicumbi tariki 10/09/2013, bagaragarije abantu bagera kuri 2859 bagize inteko zitora mu nzego z’abagore zaturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi ibigwi n’ibyo abiyamamaza babateganiriza mu gihe bazaba bageze mu nteko ishinga amategeko.
Kabasinga Chantal yunze mu rya mugenzi we ko nawe azazamura imibereho myiza y’abaturage no gufasha abatishoboye ndetse agasesengura ibibazo no kubishakira umuti urambye.
Ikindi bagaragaje bazabakorera ni ugukora ubuvugizi ku bibazo byugarije umuryango, guharanira kwigira ku bagore, gushyiraho amategeko yorohereza abihangira imirimo, ireme ry’uburezi, gushyigikira serivisi y’ubuzima.
Hari kandi gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera n’ibindi ari nako basaba amajwi ku girango bazabe bamwe mu bazaba bagize inteko ishinga amategeko.